Politiki icenga ryÔÇÖubuzima:Gen Kayumba Visi Sebarenzi gutaha mu Rwanda.

 

Imbabazi hafi Gen Kayumba  na Sebarenzi i Kigali.RNC gusenyuka igisubizo cy’umutekano w’abanyarwanda. Ingom ayose igira ikibazo kiba kivuye ku nkomamashyi ziyita abatoni bayo.Kayumba1254

                                                                   Gen.Kayumba Nyamwasa

Ibi bigaragarira ku bibazo byugariza abanyagihugu.Ubwo birumvikana ko buri wese akoma yombi avuga mu genzi we. Iyo uvuga abandi nawe ujyumenya ayo bakuvuga rubanda!!Itahuka rya Gen Kayumba nta gitangaza kirimo. Itahuka rya Sebarenzi ntabwo ryaca ibikuba dore ko we kuva yahunga nta n’ijambo ribi yavuze kuri Leta iyobowe na FPR.Kwiringira politiki biragora.

Guhamyako umuntu yaba umwanzi w’undi igihe cyose biragora. Guhamyako Gen Kayumba  na Sebarenzi bagaruka mu Rwanda byatangiye bica mu nkuta zizewe.Ikintu  gihangayikisha mu buzima n’urwangano!ikintu gishimisha mu buzima n’urukundo.Iguhuza abantu ni politiki!Igitandukanya abantu ni politiki. Nyuma yaho bivugiwe ko mu ishyaka ryabamwe mubahoze ari abatoni ba FPR ricikiyemo kabili ,hakabamo igipande cya Rudasingwa n’igipande cya Gen Kayumba Nyamwasa byabaye ngombwa ko asaba imbabazi akagaruka mu Rwanda.

U  Rwanda ntabwo rwakwakira Gen Rwarakabije ngo rumuhe imbabazi ruananirwe kuziha Gen Kayumba. Ibi kandi bibaye mugihe Leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira impunzi gutahuka. Politiki y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame ikomeje guca ubuhunzi. Iyi ni nzira imwe yo guhamya politiki. Niba rero RNC isenyutse Gen Kayumba na Sebarenzi  bagasaba imbabazi bakagaruka mu Rwanda igitego kirenze icyo n’ikihe?byari bibabaje kumva FPR icikamo ibice. Bibaye ihame ko icyo FPR yarwaniye cyo guca ubuhunzi ikigezeho.  Ihame rikaze muyo FPR yashyiraga imbere  ryo guca ubuhunzi mu banyarwanda.perezifa

                                                      Sebarenzi Kabuye Joseph

Gusa imbabazi n’ubutwari. U Rwanda amarembo ataha arafunguye. Ibi ntagitangaza kuko na Majr Ntashamaje Gerard yaratahutse. Gutaha mu Rwanda n’igitego. Bamwe bo mu nzego zizewe twaganiriye bakanga ko dutangaza amazina yabo badutangarije ko ngo habaye guhuza impande zombi hakumvikanwa  ku itahuka rya Gen Kayumba  Nyamwasa  na Sebarenzi rizaba rirangije ikibazo cy’ibihuha by’intambara na pozisiyo zose zavugwaga ko zirwanya FPR. Gen Kayumba tutarebye ibyaha yakoze turebe itahuka rye icyo ryamarira abanyarwanda. Abantu bakoraga ibikorwa bibi bazaba barangiye umutekano ube wose.

Sebarenzi yayoboye Abadepite mu nzibacyuho ,nyuma azaguhunga. Ikibazo gikomeye ku nkomamashyi zitazi politiki ziraganahe?ikibazo ku kindi?itahuka rya Rwigema Pierre Celestin ryagabanyije abanzi ba Leta. Itahuka rya Kajeguhakwa ryazanye imali mu Rwanda. Sebarenzi nawe n’umwe mubahaga amaraso Amerika yigishayo. Gen Kayumba ibyaha bye ntabwo birenze iby’abandi FPR yababariye.

Kugira impuhwe n’imbabazi n’imwe mungabo ikomeye yo kubaka umutekano. Zimwe mu nkomamashyi zitajya zikunda u Rwanda nizo ziba zitabona ibyiza byagezweho. Niba ntacyo watwara umugabo kuki wahora ushaka guhangana nawe?Ibihe birageze ngo u Rwanda rwo kugira impunzi. Abanyarwanda bakigirwa imbata n’abanyepolitiki bishakira amaramuko nibitandukanye nabo.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *