Abanazi bishe Abayahudi nkÔÇÖuko interahamwe zishe Abatutsi mu Rwanda

 

 

Isi uko igenda yiyubaka  mu iterambere ni nako igenda yibuka ubwicanyi bwakorewe Abayahudi bukozwe n’Abanazi hakanibukwa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abanyamategeko  kongeraho abanayamateka bavuga ko ubu bwicanyi butandukanye n’ubwo bwose bwamenaga amaraso ya kiremwamuntu.

paul-kagame-w-troo-umuryango-rw

                                   Umugaba mukuru w'Inkotanyi yazisuye kurugamba

Igitandukaniro cyiva ko Abanazi bari abadage naho mu Rwanda abahutu bishe abatutsi kandi bose ari abanyarwanda.Ukwo imyaka igenda yicuma, ni ko ibisobanuro by’amagambo amwe n’amwe bigenda bihinduka. Mu nyito y’iyi nyandiko no mu nyandiko ubwayo, turasangamo amagambo “Abanazi, Interahamwe, Inkotanyi”. N’ubwo benshi bibwira ko bazi icyo asobanura, byaba byiza tubanje kubyibukiranya kugirango tubashe kumvikana. Abanazi:Ku buryo bw’umwihariko, iri jambo rivuga abari mu mashyirahamwe ashingiye kwa ririya shyaka bagize uruhare rukomeye mu itsembabwoko ry’Abayahudi mu ntambara ya 2 y’isi.ink0

                                       Bamwe mubayobozi b'inkotanyi bahagaritse Jenoside

Abadage bose ntibari Abanzi, byongeye kandi abari mu ishyaka rya Hitler cyangwa mu ngabo ze ntabwo bose bagize uruhare mu gutsembatsemba Abayahudi.  Iy’intambara yateje urwangano hagati y’Abadage n’Abayahudi ,kugeza nan’ubu hakirimo urwikekwe.Mu Rwanda havutse umutwe w’Interahamwe: Mu ntangiriro Interahamwe zari urubyiruko rw’ishyaka MRND, nk’uko MDR yari ifite Inkuba, PSD ikagira Abakombozi babyinaga Kamucerenge, CDR ikagira Impuzamugambi.Hanyuma Interahamwe zaje guhabwa imyitozo, zitangira kwitwara gisirikari, zigira uruhare runini mu itsembabwoko ryabereye mu Rwanda mu w’1994
.Inkotanyi :N’ubwo muri iri jambo harimo “Inkota”, ryaba rituruka gusa ku nshinga “gukotana” ivuga “kurwana ushishikaye, ugamije gutsinda uko byagenda kose”.inkotanyi1

                                          Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi

Inkotanyi wari umwe mu mitwe y’ingabo z’umwami Rwabugili (1853-1895), nawe ubwe akiyita “Inkotanyi cyane”. Cyari icyivugo cye. Muri iki gihe “Inkotanyi” ni izina rya 2 ry’ishyaka (umuryango) FPR ryari rigizwe ahanini n’impunzi  b’Abanyarwanda bateye u Rwanda le 1/10/1990.adolph-hitler

                                              Adolphe Hitler Umunazi wishe abayahudi

Ku buryo bw’umwihariko, “Inkotanyi” bisobanura ingabo z’iryo shyaka, ari nazo zaje guhinduka mu by’ukuri ingabo z’igihugu guhera muri Nyakanga tariki 04/ 1994. Ubukotanyi rero bwarabaye ntawabutindaho cyane.Amateka atwereka ko impunzi z’abanyarwanda ko Atari ubwambere zari zigabye igitero kuri Repubulika gusa icyo gihe zitwaga Inyenzi. kambanda-223

                               Kambanda wategetse leta y'abatabazi gukorera abatutsi Jenoside

Bisobanuke neza Inyenzi zivugwa ntabwo ari twa dusimba. Mu bihe byaza 1960,1967 kugeza 1972 hagiye havugwa ibitero by’Inyenzi zagabaga ku Inzirabwoba zari  k’ubutegetsi bw’u Rwanda. Icyo gihe nabwo mu Rwanda abatutsi baricwaga. Inyenzi bisobanura Ingangurarugo ziyemeje kuba Ingenzi“Ingangurarugo”aribyo bivuga “ingabo zibanziriza izindi kugaba ibitero” , nawe wari umwe mu mitwe y’ingabo z’umwami Rwabugili. Ubwicanyi Abanazi bakoreye Abayahudi bwamennye amaraso y’inzirakarengane.coloneri12

Colonel Bagosora wategetse akanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwicanyi Interahamwe zakoreye abatutsi mu Rwanda bwamennye amaraso y’inzirakarengane. Mu w’1994 mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi, ibyo ntibishidikanywa. Ikidasanzwe ni uko kugeza ubu iyo  jenoside yakorewe abatutsi hari abayihakana cyangwa bakayipfobya. Ushaka ubuhungiro akoresha iturufu ko mu Rwanda bamurega jenoside yakorewe abatutsi,ikinyoma gishaje.pauline-nyiramasuhuko1

                    Paulina Nyiramasuhuko ufunzwe kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi

Dore akumiro : uko iminsi ishira ni nako bagenda bahimba amazina agamije guhakana no gupfoya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.:  Bamwe basigaye banemeza ko Interahamwe zanishe abahutu ko zakoze amahano akomeye.Isesengura ryerekana ko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe igihe kinini ko 1994 byari ukwibutsa bibukujwe n’ibyakorwaga iyo Inyenzi zabaga zateye.FPR :Yahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi inashyiraho politiki y’isangira ry’ubutegetsi ,bitegeze biranga izindi ngoma zayibanjirije mu Rwanda.  Bamwe mubagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi baba mu Rwanda bakaba baranyuze mu ngando bashima FPR naho ababa mu mahanga bo barakidegembya.

Rwandan Genocide4                                         Rumwe mu rubyiruko rwigishwaga ubuterahamwe

  Kuva Ruhigira Enock yafatwa batangiye kumvikanisha ko abahutu bose bafatwa bagafungwa baba ntacyaha bakoze.Ihame-shingiro ry’Abanazi ni uko ubwoko bwabo b’Abariye (Aryens) bugizwe n’abantu basumbya agaciro abandi bose. Iryo hame si Adolf Hitler warishyizeho, yararisanze, araryemera, atangira kurishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi no mu miyoborere y’igihugu. Mu Rwanda naho muri Repubulika ya mbere n’iya kabili hari abahutu   butwi zemera rwose ko basumbya Abatutsi ubunyarwanda.Mu bushakashatsi nakoze nasanze barabishimangiye kuko babahezaga mu milimo yose no mu mashuri. Uwazanyomoza nuwanyereka abasirikare b’abatutsi barenze 0,2% mu gisirikare cy’inzirabwoba.hhhhh1

                       Umunyamakuru Ngeze Hassan yaguye mu mutego wa politiki

Mu kanya twabonye isano iri hagati y’“Inkotanyi” n’“Inyenzi”, ku buryo rwose kugeza n’ubu Inkotanyi zimwe na zimwe zaba zitababazwa no kwitwa “Inyenzi kuko zose n’ingabo z’umwami Rwabugili kandi bisobanura indwanyi zitsinda urugamba. Imvugo zohambere  zagiraga ibisobanuro hakurikijwe akarere.U Rwanda rukiri rumwe mbere y’umwaduko w’abazungu bacaga umugani bati: Gahutu ,Gatutsi na Gatwa n’amata buri wese yari yahawe na se Kanyarwanda.interas                                                     Interahamwe mu myitozo y'ubwicanyi

.Abantu bibwira ko bavukiye gutegeka.Ikinyoma kigomba gucika mu Rwanda ni iki: Abantu bo muri ubwo bwoko bw’indobanure bahamya ko ari bo bonyine bagomba gutegeka. Kuri bo, ni ko Imana ibishaka, ni ubutumwa yabahaye. Kugirango buzuze ubwo butumwa bahawe n’Imana bwo kugera, kuguma cyangwa gusubira ku butegetsi, bemerewe kwica, ndetse no gushoza intambara mu Rwanda ruyobowe neza abanyarwanda bose basangiye ubutegetsi. Bigaragara ko kuva 1959 kugeza 1994 nta butegetsi bwabaye mu Rwanda kuko harimo ihezwa ry’abamwe mu banyarwanda hashingiwe ku bwoko.Gushaka gusibanganya ibyiza Leta y’ubumwe imaze kugeraho kuva 1994 kugeza ubu bashaka kujijisha abanyarwanda.intera36                      Uko izi nterahamwe zishe abatutsi mu Rwanda ni nako abanazi bishe abayahudi

Inkotanyi zatangiye urugamba zigaragara ko zishaka gusangira ubutegetsi ni aho zagize Col Kanyarengwe Alexis umuyobozi w’ungirije ,nyuma Gen Rwigema Fred yitabye imana ubutegetsi busigaranwa na Col Kanyarengwe. Bmawe mu bahutu b’intagondwa nka Col Bagosora Theoneste ,Mugenzi Justin abanyamakuru batandukanye nka Jean Baptiste Nkuriyingoma nawe ati: Twategereje Inkotanyi none sizo tubonye. FPR yagize ikibazo cy’abantu nka  Abdul J. Ruzibiza yasebyaga ubutegetsi buyobowe na Perezida Kagame ko bukora nabi.Ibi byataye agaciro kuko bamwe batangiye gutahuka.Abantu bo mu bwoko buruta abandi baba bakeneye aho bisanzurira, kandi n’ababakomokaho nabo bakazabona urwo rwisanzuriro.cette-photo-prise-le-3-juillet-1994-montre-des-hutus_1761438_800x400

              Ingabo z'ubufaransa zimaze gutsindwa zahunganye n'interahamwe mu cyahoze ari Kibuye

Ngiyo impamvu ituma bijandika mu bwicanyi bw’indengakamere, kandi ugasanga umutimanama wabo ntacyo ubabwiye, nta nkomanga (remords) bagize, habe no kwicuza. Ngiyo impamvu aho bari hose, usanga hahora intambara z’urudaca. Gushaka urwo rwisanzuriro ni imwe mu mpamvu zikomeye zatumye Abanazi bashoza intambara ya 2 y’isi muri rusange ; ariko ni cyo cyatumye batera Uburusiya ku buryo bw’umwihariko, kandi bari baragiranye amasezerano yo kudashotorana (pacte de non-agression). Bibwiraga ko mu mirambi, ibibaya, ibigarama by’Uburusiya (grandes plaines russes) no mu bukungu bwabyo, ariho babona urwo rwisanzuriro (lebensraum, espace vital rwari kuba rutangiye kuboneka Gen Habyarimana atangira gutegura ubwicanyi nk’ubwa Hitler.Abambere babonera ishyano ku bantu bibwira ko baruta abandi si abanyamahanga. Ni abo basangiye ubwenegihugu. Impamvu batazuyaza kubica ni uko kuri bo atari abantu ; niba ari n’abantu kandi, ni inyangagihugu. Niko byangenze muri Afurika y’Epfo igihe cya politiki ya gashabuhake n’irondakoko (apartheid), ni ko byagenze mu Budage igihe cya Hitler n’Abanazi, ni ko byagenze mu cyahoze ari Yugoslavia aho Abaserbe barikoroje mu kwica Abakorowate, Abanyabosiniya, Abanyakosovo n’abandi. abatabazi

                                                          Leta y'abatabazi

Ni ko byagenze mu Rwanda  kuva 1959 kugeza muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Gucumura ku mwami ntakindi gihano byahanishwaga kitari urupfu. Buri gihe usanga abo mu bwoko bw’indobanure bavuga ko ari bo bakunda igihugu bonyine, cyangwa se ko barusha abandi kugikunda. Mu by’ukuri, aba ari amaco y’inda, baba bashaka kukirya bonyine. Ibi nibyo ba Gitera na Kayibanda ,Makuza Anastase,Munyagasheke Issac n’abandi ba parimehutu.Ingabo za Rwabugiri  zose  zagaragaye mu bitero kandi zigatsinda. Hari izindi ngabo za Rwabugiri zitwaga “Abazirampuhwe”.abasirikare-b_abafaransa-baha-imyitozo-ya-gisirikare--interahamwe-mu-rwanda                                                 Urubyiruko rwaguye mu mutego wa politiki

Mu ntambara ya 2 y’isi, hari ubwo abaturage bo mu bihugu byari byarigaruriwe n’Abanazi bagwaga gitumo abasirikari ba Hitler, bakicamo umwe cyangwa benshi. Icyo gihe abasirikari bagenzi b’uwishwe bazaga ari igitero. Bafataga abantu bose bahuye nabo hafi y’aho uwabo yiciwe. Haba hapfuye umwe, bakicamo 10; haba hapfuye babiri, bakicamo 20. Imibare yari iyo : abantu 10 kuri 1, nta gutandukanya abana, abasaza, abari, abasore, abategarugori.Aha niho hahurizwa ubwicanyi bwakorewe abayahudi n’abatutsi mu Rwanda. Inkotanyi zagabaga ibitero aho kuzirwanya interahamwe zikigabiza abatutsi.

Aha niho dushaka guhuriza ko ubu bwicanyi bwakozwe kimwe ,gusa ni uko abayahudi bishwe n’abanazi bo mugihugu cy’ubudage naho mu Rwanda abatutsi bishwe n’agatsiko k’abahutu babaye interahamwe.Kuva intambara ya 2 y’isi itangira, abayobozi b’ibihugu by’Iburayi ndetse n’umuryango utabara imbabare (Croix-Rouge) byabazaga Abanazi aho bajyanaga Abayahudi, niba batajyaga kubica.

Abanazi bararahiraga, bakarya imbi, bati “ahubwo muduteye urubwa. Bakongeraho bati “muzohereze intumwa, zize kwirebera ukuntu bariya Bayahudi tubavana ahantu hari intambara, tukabakusanyiriza ahantu hizewe, tukabitaho kandi umutekano wabo tukawubungabunga”. Ibi nink’ibyo Habyarimana yabazwaga igihe cyo kuva tariki 04/ukwakira 1990 kugeza bashyira jenoside yakorewe abatutsi mu bikorwa 1994.Mu w’1944 ni bwo ibihugu by’Iburayi byasabye Croix-Rouge kujya gusuzuma, maze nayo yohereza intumwa ziyobowe n’umugabo w’umusuwisi witwa Marcel Rossel. Aha  babeshye amahanga ko byatewe n’urupfu rwa perezida Habyarimana.

Abanazi bo batinye ko bafatwa naho bakoreye iyica rubozo abayahudi  batagira gusukura no gutera irangi amazu yari asanzwe y’iryo bohero. .Kwigisha ku ngufu Abayahudi bari baririmo amagambo meza bazavuga izo ntumwa zaje, ibirori bazabereka, umunsi mukuru bazabakorera. Habyarimana yafunze ibyitso nyuma amenyeko imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu yaje akora amayeri uwo munsi wisurwa ryamwe mu magereza cyane nk’iya Kigali 1930. Raporo zakoze yafashwe nk’ihame, amahanga akomeza kwamagana ishimutwa ry’Abayahudi no kunuganuga (gukeka) ko bamwe muri bo baba bicwa ; ariko gihamya nyayo idashidikanywa ko bashize kandi bishwe nabi kuva kera yabonetse le 27/1/1945 ubwo ingabo z’Abarusiya zafataga ibohero rya AUSHWITZ muri Polonye. Kuba Interahamwe  nazo zarishe nabi Abatutsi benshi b’inzirakarengane byatangiye guhwihwiswa kuva intambara itangira le 1/10/1990.

Nyamara muri iyi myaka ya vuba aha, nibwo hatangiye kuboneka ibimenyetso simusiga ko ubwo bwicanyi bwabayeho kandi ko buteye ubwoba. Naho ubundi, Interahamwe zari zagerageje kubihisha kandi zari hafi kubigeraho, uretse nyine ko “ikinyoma kidahabwa intebe kabiri”. Bamwe bari barinangiye nyuma umutima ubakomanze bemera gusaba imbabazi bajya mu ngando none ubu basubiye mu miryango yabo.

Biragaragara rero ko ikibazo cy’amoko mu Rwanda gifite imizi miremire. Iyo mizi ariko ntawe yagombye gukanga. Ikibazo cyari gukemurwa iyo abantu baba barahawe uburenganzira bumwe mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi ngo ibyigishe,mugihe abandi bayibanjirije bavanguraga amaoko.Ubudage, Ubufaransa n’ibindi byashoboye kuzanzamuka no gutera imbere mu ngeri zose. No mu Rwanda rero byarashobotse abanyarwanda bahuriye ku ntebe y’ubutegetsi hatarebwe uwo uriwe..  U Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi rwarushijeho kwiyubaka kuko rwasize inzira yatanije abanyarwanda kuva Repubulika yajyaho. Ikibazo cy’amoko cyabonewe umuti.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *