Umujonosideri Ngoboka F X ahejeje Col Bizimana Andre muri gereza kubera umutungo we

Abajura bananiwe kumvikanira mu mutungo wa Col Bizimana abo ni:Ngoboka  na Mulindangabo

 

Utakwambuye aragukerereza. Ngoboka yikuye inkuni azikunika Col Bizimana none bose barambaza iyabahanze mu isi itageramo urumuri. Ikimwaro kuri Ngoboka Francois Saver.Icyizere kuri Col Bizimana Andre kuko afunzwe ntamaraso yamennye.Kuwa 17/02/2006 uwitwa Lieutenant  Mugisha  wari watijwe inzu na Col Bizimana kugirango ayikoreremo ubukwe,yamuhamagaye amubwirako yamuboneye umuguzi w’umukire  ufite amafaranga :Ubugambanyi bwa Ngoboka bwagaragaye igihe yajyaga kureba Col Bizimana iwabo i Byumba. IMG-20160908-WA0017

                                 Col Bizimana  aheze muri gereza kubera imitungo ye yigabijwe n'agatsiko

Nkuko bigaragara  mu mvugo ziburana  bigaragara ko Ngoboka yakoze umugambi mubisha yawuteguye kuko tariki 18/02/2006 nyuma yaho Lt Mugisha ahamagariye Col Bizimana nibwo batangiye kumubeshya ko bazamugurira inzu ye iherereye mu karere ka Rubavu. Andi makuru twakuye mu bizerwa ba Leta bakurkiranye akarengane n’uburiganya Ngoboka yakoreye Col Bizimana ,tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa kuko Ngoboka yari yarigize Afande wo mu rwego rukomeye ikaba ariyo mpamvu yahuguje inzirakarengane akanazifungisha. Mu mugambi mubisha wo kugirira Col Bizimana nabi bamuriganya umutungo we Ngoboka yamusaze i Byumba amusaba ko bagura inzu ye iri mu karere ka Rubavu.Amakuru yitangirwa na buri ruhande yemeza ko Ngoboka yaganiriye na Col Bizimana akamusaba ko bagura inzu ye. Col Bizimana yamubwiye amafaranga akeneye . BUSI0                                                  Min. Busingye naranganure Col Bizimana

Ngoboka yaje kwemeranya na Col Bizimana miliyoni makumyabili na zilindwi z’amafaranga y’u Rwanda.(27.000.000 frw) Inzira ntibwira umugenzi Col Bizimana  yaje kwerekeza iya Gisenyi aziko agiye kwishyurwa na Ngoboka nkuko bari babyumvikanyeho bari i Byumba.  Tariki 22/02/2006 yabereye mbi Col Bizimana mu buzima bwe kuko ninayo itumye afungwa ,akananyagwa imitungo ye.

Gusa bivugwa ko na Ngoboka nyirabayazana w’ifungwa rya Col Bizimana yaje kuba umujonosideri ruharwa ubu nawe arafunzwe. Aha rero nk’uko bigaragara mu nyandiko zitandukanyengo Col Bizimana yaragiye kugurisha agahirta anakora ihererekanya mutungo na Ngoboka(mutation)Ibi bihura nibivugwa mu ngingo za 264/327/328CCLIII,ngaya amasezerano yabaye hagati ya Col  Bizimana na Ngoboka. Uburiganya bwagaragaye gute?Ngoboka F.X ntiyubahirije amasezerano yo kuwa 18/02/2006 yagiranye na  Col Bizimana.Nkuko  Ngoboka yari yarababisezeranye ,kuwa 22/02/2006 na Col Bizimana Andre yagiye ku Gisenyi.Ibi byari kugirango Ngoboka  yishyure Col Bizimana ku  igiciro cya 27.000.000Frw bari bemeranyijweho,ariko ahageze Ngoboka aramuriganya.Bageze kuri BCR,Ngoboka  yabwiye  Col Bizimana ngo namuhe compte amushyirireho ikiguzi bari bemeranyijweho,uyu amubwirako we nta compte agira muri BCR,nibwo Ngoboka  ahaye  Col Bizimana amafranga ibihumbi maganabiri 200.000Frw amutegeka gufungura compte muri iyo Banki,Col Bizimana arayifungura;Ngoboka F.X ahita ajya mu biro bya Gerant avugako agiye gukora versement ya 27.000.000 Frw bemeranyijweho Col Bizimana  we yagumye muri Banki ategereza Ngoboka aramubura.Amakuru twahawe ngo Ngoboka yahise akwepa nk’uko yarasanze abimenyereye mu buriganya buhanitse yigaruriza imwe mu mitungo  yabahunze FPR.Ngoboka yaje gukorera Col Bizimana ubugambanyi buhanitse kuko yashyize kuri Compte ye miliyoni enye gusa z’amafaranga y’u Rwanda,kuko bordereou de versement  Col Bizimana yayihawe n’umukozi wo muri Banki naho Ngoboka yagiye.Amwe mu makuru yizewe twahawe n’umwe mu bakozi  ba  Banki  ngo Ngoboka yahise afata ya nzu ya Col Bizimana ayitangaho ingwate muri ako kanya.

Ubu rero biravugwako  ngo Ngoboka yakoreye ubugambanyi Col Bizimana yararangije kugambana nabashinzwe gutanga inguzanyo muri Banki ya Kigali. Ay’amakuru abayatanga badutangarije ko ngo Ngoboka amaze gufata inguzanyo yahise yiyubakira inzu mu karere ka Rubavu. Andi makuru dukura ahizwe ngo Ngoboka yabonye ko atakwifasha icyo gikorwa cy’ubugambayi yiyambaza Cpl Mulindangabo Faustin wabaga mu mutwe wa gisilikare wa DMI bahita bacura umugambi mubisha wo guhemukira Col Bizimana  kugeza no kumwambura ubuzima bwe. Amakuru yandi ava mu bari inshuti za Ngoboka  na Mulindangabo badutangarije ko ya nzu bahuguje Col Bizimana yaje gukodeshwa umukongomani. Bamwe bati:Ngoboka nk’umwicanyi waje no gufungirwa icyaha cya jenoside guhemuka ntabwo yabitinye kuko yiyambaje Cpl Mulindangabo bahita bacura umugambi mubisha bafungisha Col Bizimana.Ahatangaje abaturage ba Gisenyi  n’uburyo Cpl Mulindangabo yaje gushaka impapuro mpimbano za Gacaca akazikura ku ka gali ka  Kibuye iyo akomoka avuga ko Col  yakoze jenoside,nk’uko bakomeje babidutangariza  ngo Mulindangabo yahise ajyana izo nyandiko mpimbano mu karere ka Gicumbi Col Bizimana afungwa atyo kugeza na n’ubu.

Aha rero twabibutsa ko uru rubanza Gacaca ntarwabaye nk’uko byagaragariye mu rukiko rwa Gisilikare ,bikaba byaranatumye Mulindangabo akatirwa igifungo. Twongere tugaragaze ko abo Mulindangabo yaregaga Col Bizimana uwabishe ariwe Rutitira Erneste yiyemerera icyaha cyuko ariwe wabishe mu 1991,mu gihe Mulindangabo ashinja Col Bizimana ko yabishe 1992. Aha hazasuzumanywe ubushishozi .Ubugambanyi ntiburamba ,gusa Cpl Mulindangabo yaje guhamwa n’icyaha cyo gucura inyandiko mpimbano aranazihanirwa  n’urukiko rwa gisilikare ,gusa ikibabaje ntabwo Col Bizimana Andre yahawe ubutabera kugeza na n’ubu arafunzwe n’umutungo we ntarawuhabwa.Ibisambo byaje kudasangira ibisahurano nyuma Cpl Mulindangabo Faustin acura umugambi mubisha afatanya n’umuhesha w’inkiko Niyonshuti Iddy Ibraham wamenyekanye mu gucura kashe mpuruza akanabifungirwa akaza kurekurwa mu buryo budasobanutse. Amakuru twakomeje duhabwa ngo Cpl Mulindangabo yateje cyamunara ya nzu bahuguje  Col Bizimana Andre kuko Ngoboka yari yarariye ifaranga wenyine.

Abandi bati:Abajura babili bananiwe gukomeza kumvikana bituma Cpl Mulindangabo ahinduka Ngoboka amufungisha amwita interahamwe. Abaturage bo mu karere ka Rubavu twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo ,badutangarije ko Ngoboka yakatiwe burundu kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi. Ubuse niba ubutabera bureba kure Col Bizimana Andre afungiwe iki?Col Bizimana  akeneye ubutabera kugirango arenganurwe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *