Ishyaka Green Party mu matora ya Perezida wa Repubulika 2017

Politiki igeze aho ishyushye mu mitwe yabahatanira kuyobora u Rwanda. Ishyaka Green Party naryo ngo rirashaka intebe nkuru ariyo perezidanse.Dr Habineza Frank uyobora ishyaka Green Party we ngo yiyemeje kuzajya mu matora y’umukuru w’igihugu kuko yumva abyemerewe ,kandi ko abafitiye ubushobozi. Frank Habineza

                                        Dr Frank Habineza Perezida wa Green Party

Ubu rero amakuru acaracara hanze aho ni uko amwe mu mashyaka yatangiye kwikuraho icyizere kuko nta barwanashyaka agira bityo akaba yarikuye muruhandorwo kujya mu matora.

Isesengura rikorwa  ryerekana ko amwe mu mashyaka agira ikibazo cyo kubura abarwanashyaka bityo agatinya kugana amatora kugirango atazabura ijwi na rimwe.Ubu rero biribazwa niba Habineza we bitazagera aho bishyushye akivuguruza amajwi nawe akazayaharira uwo andi mashyaka yayahariye.par                                                             Abarwanashyaka ba Green Party

 Ishyaka Green Party rikomeje ibikorwa byo kuganira  n’abayoboke baryo hashingiwe ku iterambere ,dore ko no mu ntumbero yaryo harimo kurengera ibidukikije. Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party twagiye tuganira badutangarije ko bo bari inyuma y’umuyobozi wabo Dr Habineza. Twabajije abarwanashyaka ba Green Party nibaramuka bumvise umuyobozi wabo atanze amajwi nk’abandi bayobora andi mashyaka icyo bazakora?

Bajya kudusubiza batubwiye muri aya magambo:Twebwe twabaga mu yandi mashyaka,nyuma Green Party ije nibwo twumvise ibitekerezo byayo tuyigana tuyikunze ntakuyivamo.Ku kibazo cyuko yatanga amajwi akayatanga murindi shyaka byo yaba atugurishije kandi ntiyabikora kuko yatwijeje ko aziyamamaza  kandi natwe twamwemereye kumuhundagazaho amajwi.

 Abarwanashyaka ba Green Party twakomeje kubabaza aho bakura ingufu zo guhangana mu matora ?Abarwanashyaka ba Green Party bati:Itora ribera ku mugaragaro  bikaba aribwo bwisanzure bwa demokarasi.

 Amatariki yo gutora umukuru w’igihugu yaramenyekanye ni 03/08/2017 aha niho hazagaragara demokarasi. Amashyaka amwe na mwe yose yahariye Perezida wa  Repubulika y’u Rwanda akaba na Perezida wa FPR kubera kuko ayoboye abanyarwanda. Aha rero niho ruzingiye kuko ntawashobora kurenga umurongo. Aha ho abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko icyangombwa ari ukujya mu matora.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *