Mukura na Kiyovu karahanyuze muri ruhago nyarwanda
Amateka y’umupira w’amaguru atwereka ko mu gihe cy’ingoma ya Cyami ikipe Vctory ko ariyo yabanje mu Rwanda. Ikipe Victory niyo yabyaye ikipe ya Mukura. Ikipe ya Kiyovu niyo yabayeho bwa mbere muri Repubulika ya mbere.Ikipe ya Mukura yaje kwitwa iri zina bivuye kuri Komine Mukura yo mu mujyi wa Butare naho Kiyovu byavuye kuri Komine Kiyovu. Abasesengura bati:Ikipe zashinzwe na ba Burugumesitiri zirazimye. Mukura na Kiyovu kuva FPR yafata ubutegetsi nta gikombe a kimwe ziratwara yewe wanabara inshuro zabaye niza kabili muri shampiyona.
Imyaka makumyabili n’itatu ishize ikipe ya Kiyovu na Mukura zirwanira kujya mu cyiciro cya kabili.Abasesengura basanga zari ikipe zifashwa n’abacuruzi,abatwara amatagisi abacuruza amacaguwa n’bundi bucuruzi buciriritse none bwavuyeho.Amakipe ayoborwa nabashaka ibyubahiro aho gushaka kuzubaka.Izi kipe zugarijwe n’ibibazo n’ubwo nizindi zose zibifite izi zo zirakabije. Niba Perezida wa Kiyovu Mvuyekure Francois alias Kabulimbo agaragara nkuyitera inkunga y’ibihumbi ijana akazacunga yakiriye umukino wa Rayon sport akayisubiza bimariye iki ikipe?Kabulimbo ko yabaye muri Kiyovu igihe yari mugituz acya Habimana Boneventure Alias Muvoma akanareba nubu yumva ntasoni zimukora. Iyi Kiyovu niyo iheruka gushimisha abayovu[Photo archives]
Abayobora Mukura bakibuka igihe cya Kanyabashi na Paul Gakuba,bakareba niyubu yabo ihora irwanira kujya mu cyiciro cya kabili bumva nta soni bafite?Ibivugwa hanze aha bishimangira ko izi kipe zombi zabaye karahanyuze nka za ndilimbo zo hambere. Izi kipe zombi zisigaye kumateka[Photo archives]
Abandi bazi iby’umupira w’amaguru bakaba ari nabo bahamya ko izi kipe zigeze mu manegeka ya ruhago nyarwanda bashingira ko nta n’umukinnyi bakigira mu ikipe y’igihugu ,kandi mugihe kera zabaga arizo zigiramo benshi.Uburero biragaragara ko ikipe za kera zigeze aharindimuka zikaba zikeneye ubufasha bukomeye.
Kimenyi Claude