Dr Habineza Frank mu ruhando rwa politiki
Intebe ya perezidanse ikomeje gushakishwa n’abantu batandukanye. Ikipe iyo itarakina iba ifite icyizere cyo gutsinda.
Umugati wa politiki ugeze hafi yo gushya ukaribwa n’uwizewe n’abagenerwa bibihe byuje umudendezo.Mu Rwanda biravugwa ,biraboneka ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 04/Kanama 2017 . Abatanga ibyangombwa byo kwiyamamaza cyangwa guhatanira uwo mwanya batangiriwe n’umukandida w’ishyaka Green Party Dr Habineza Frank.Ubu biravugwa ko amwe mu mashyaka yiyemeje kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.Niba hagiye gukinirwa umupira wa politiki mu kibuga abasifuzi nibo bahanzwe amaso.
Ishyaka rya Green Party ryavuzweho byinshi kandi bitandukanyerihura n’inzitizi zageze naho bamwe bahasiga ubuzima. Umwe mubarishinze Kagwa Andre yaje kwicwa yicirwa mu karere ka Huye.Ubwo Frank habineza yageraga kuri komisiyo y’amatora bamwe mubo mu nzego zitandukanye bari bahari bafataga igikorwa cye nk’ikibangamiye ibikorwa byabo ,kandi bose igihugu n’ikimwe n’umunyarwanda ukorerwa ibikorwa n’umwe. Frank Habineza afite ubuhe bushobozi bwo guhatana n’ishyaka riri k’ubutegetsi?Frank Habineza afite abarwanashyaka bangana iki bahangana na FPR?Muri Demokarasi ikirebwa n’umubare wabayoboke baba bakugiriye icyizere cyo kugutora. Dr. Habineza yemeje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda[photo ingenzi]
U Rwanda rumaze imyaka myinshi havugwamo amashyaka menshi kongeraho n’amatora.Ishusho u Rwanda rufite muri Demokarasi y’amashyaka menshi n’iyihe?Ubu rero hari amakuru yuko amwe mu mashyaka yiyemeje kuguma mu mugongo wa FPR kuko asanga nta barwanashyaka agira batuma yinjira muruhando rwa politiki y’amatora. Frank we ngo ntagisibya cyamubuza guhatana ,kandi ahatanira kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda. Ay’amatora yatangiye kuvugisha benshi kubera inyungu zabo zitandukanye.
Kalisa Jean de Dieu