Intambara y’umutungo wo mu muryango wa Bacuruwiha iravuza ubuhuha.

Kankundiye umwana wa Bacuruwiha na buzukuru be baratabaza Perezida Kagame kubera ko babuzwa uburenganzira bakameneshwa mu mutungo bafitemo uruhare. Meya w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi hamwe na Mukabuduwe Zena nibo bashyirwa mu majwi.

Kankundiye ateze igisubizo kuri Perezida Kagame[photo archieves]
Kankundiye ateze igisubizo kuri Perezida Kagame[photo archieves]

Kankundiye n’abana babavandimwe be bavugako babambura umutungo wa se Bacuruwiha bakoresheje inyandiko mpimbano.Uyu mutungo n’ubu uracyanditse kuri nyirawo Bacuruwiha.Imitungo ikomeje kuba ikibazo hagati mu miryango cyane iyo umugabo yitabye imana atagabanije abagore nabo ngo bagabanye abana babo.Inkuru yacu irerekana ikibazo kiri mu muryango wo kwa Nyakwigendera Bacuruwiha kirimo intugunda zirenze urugero.Kuki Meya w’akarere ka Rwamagana Mbonyumunyi ashyirwa mu majwi? Mbonyumuvunyi nawe n’umwe mubuzukuru ba Bacuruwiha.

Ubutabera niburenganure bene Bacuruwiha[photo archieves]
Ubutabera niburenganure bene Bacuruwiha[photo archieves]

Umusaza Bacuruwiha yarafite umuryango mugari kuko yari yarashatse abagore batatu:Umugore umwe yitwaga:Nyiramandwa aza kubyara abana aribo: Kavamahanga Muhamud ariwe se wa meya Mbonyumuvunyi Rajab,undi mwana wa Nyiramandwa ni Ntibahanana Tabasamu,Nyirabaributsa Aziza, undi mugore wa Bacuruwiha yitwaga:Nyirakamanzi yabyayaye:Nyiramafaranga Zainabu,Nyiraminani Zaina,Nyirahabimana Mwajyabu,Uzaribara Youssuf,Kankundiye Mwashiti.Undi mugore ni:Bapfakurera Zafarani yabyaye: Mukabuduwe Zena,Kinyata Rachid,Saniya na Sumayire.Nyuma y’ibi rero uyu muryango hasigaye aba bakurikira: Mukabuduwe Zena na Kankundiye Mwashiti. Uteza ikibazo ni Mukabuduwe Zena ushaka kwigabiza umutungo wa se Bacuruwiha nkaho ariwe yabyaye wenyine.Meya Mbonyumuvunyi Rajab  nawe ashyirwa mu majwi ko ashyigikira Mukabuduwe mu gikorwa cyo kwigabiza ibya Bacuruwiha ,kandi hari abana benshi bagomba kubonaho umugabane.Kuki bashaka guhuguza umwana wa Bacuruwiha ariwe Kankundiye Mwashiti hamwe n’abuzukuru be ?.

Urwego rw' umuvunyi rwanze gucyemura ikibazo cya Kankundiye[photo archieves]
Urwego rw' umuvunyi rwanze gucyemura ikibazo cya Kankundiye[photo archieves]

Amakuru ava muri uyu muryango ashingira ko Mukabuduwe Zena yifashishije imbaraga zitandukanye agashaka guhuguza abo bagirana amasano bakomoka kuri Bacuruwiha. Ikindi kiva mu muryango wo kwa Bacuruwiha ni ikigira kiti’’ ko abandi bahunze u Rwanda imitungo yabo yagiye mu maboko ya Leta ikaba ariyo iyigenzura kuki uwa Mukabuduwe yawukoresha uko yishakiye awubuzamo umutekano umuvandimwe we Kankundiye amuhuguza umutungo wa se ?Abo batabaza umukuru w’igihugu baragira bati:ikinyoma gikabije: Kavamahanga ariwe se wa Mbonyumuvunyi yasinyiye nyina ariwe witwaga  Nyiramandwa akamusinyira muri 1985 kandi icyemezo dufitiye kopi kigaragaza ko yari yaritabye imana 1982. Ikibazo gihangayikishije abakomoka kuri Bacuruwiha ni uko urubanza bashingiraho ari uruhimbano nk’uko tubikesha kopi y’ubushinjacyaha.Ababuzwa uburenganzira mu mutungo wa Bacuruwiha batanze ikirego basaba ko hasuzumwa irangiza rubanza ryashingirwagaho na Mbonyumuvunyi,nyuma ubushinjacyaha bugaragaza ko urwo rubanza rutugeze rubaho.Umukobwa wa Bacuruwiha witwa Kankundiye aratabaza kugirango arenganurwe  yibaza ukuntu yamburwa uburenganzira n’umwuzukuru kandi ariwe wakabaye abufite mu bya se Bacuruwiha. Abakomoka kuru Bacuruwiha bavuga ko umutungo wigabijwe na Mukabuduwe mu myaka yo hambere mbere ya 1994 kuko yarafite umugabo w’umukire ariwe Rwabahizi Jean ubu ubarizwa muri gereza akurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994,muri iyo myaka wakoreraga ambasade y’ubufaransa.

Kankundiye uwo wambaye amarinete yabujijwe uburenganzira mu byase[photo ingenzi]
Kankundiye uwo wambaye amarinete yabujijwe uburenganzira mu byase[photo ingenzi]

ibi nibyo byaje kuba ikiraro gikumira undi wese wagira uruhare kuri Bacuruwiha. Ibi nibyo byaje guha icyuho  cyo gucura inyamdiko mpimbano zikaba arizo  zifashishwa nababuza Kankundiye uburenganzira mu mutungo wa se Bacuruwiha. Aba Bakomoka kuri Bacuruwiha batangarije ikinyamakuru ingenzinyayo .com ko na Kavamahanga nta burenganzira yarahafite ko yaje kububona abeshye abakomoka kuri Bacuruwiha,ibi yabigezeho ababeshyeko abahagarariye nk’umwana wa Bacuruwiha. Icyagaragaye  haje kuba ubwizerane ariko Kavamahanga  ngo ntiyabwubahiriza nk’uko bigaragazwa n’inyandiko dufitiye kopi,kuko hari konte muri banki y’abaturage  bari kujya bashyiraho amafaranga y’ubukode bw’amazu bikaza kurangira nta narimwe rishyizweho. Ibi rero ngo siko byaje kugenda kuko Kavamahanga yaje kubona abonye ubwo burenganzira arabihinduka kugeza n’ubu bikaba aribyo byakomerejeho bimwa uburenganzira mu mutungo wa Bacuruwiha.Urupapuro dufitiye kopi rugaraza uko bigabanije umutungo wa Bacuruwiha mu buryo bwa manyanga kuko biyandikiye nabwo bahimbye abavandimwe babo mbese nkaho bahimbye umuryango wundi bawita uwa Bacuruwiha . Dore ko Kavamahanga yafashe abana be  n’abuzukuru be naho Mukabuduwe akoresha inshuti ze.  Ibi rero babikoze babeshya ko ari umuryango wa Bacuruwiha wabikoze umwe agatwara 30% undi 70% kandi umwe afite nyina ukwe

Mukabuduwe Zena uri hagati niwe ushaka gutwara umutungo wa Bacuruwiha[photo ingenzi]
Mukabuduwe Zena uri hagati niwe ushaka gutwara umutungo wa Bacuruwiha[photo ingenzi]
.

Bamwe bo mu muryango wa Bacuruwiha bahejwe kuri uyu mutungo baribaza aho bo bazajya ,kandi mugihe hari abavandimwe babo?aha rero niho basabaga ubutabera gushishoza bakabarenganura,kuko n’inyandiko y’umutungo icyanditse kuri nyirawo ,ari nawe nyiri umuryango. Abahezwa mu mutungo wa Bacuruwiha bakibaza aho bagomba kuganishwa mu gihe umutungo wigabizwa n’abantu babili kandi ari umuryango mugari?Aha rero niho hava intabaza kugirango Perezida Kagame abatabare.Ubwo twaganiraga nabavuga ko bahejwe mu mutungo wa Bacuruwiha badutangarije ko baje kwiyambaza inteko y’abaturage umuganda urangiye biga ku kibazo.

Batangiye bagira bati: Inteko y’abaturage yasuzumye ikibazo isanga harigeze kuba kugabanya abagore ba Bacuruwiha ,buri mugore nawe akagabanya abana be.Aha ngo haje gushingirwa ku cyuko hari isambu yari I Nyamirambo ahasigaye hitwa La Banane yagabanijwe abagore buri umwe agaha abana be.Muriyo nteko y’abaturage nibwo havuzwe ko n’indi mitungo ya Bacuruwiha yagabanywa nk’uko n’iyo sambu yagabanijwe ikagabanywamo gatatu ,buri mugore agaha abana be.Ibi byavugwaga kugirango uwo Bacuruwiha yabyaye n’umukomokaho wese baganye uburenganzira muri uwo mutungo.Iyo nteko rusange yabo baturage yavuzeko umutungo wa Bacuruwiha uri mu mudugudu w’Umucyo washyirwa hasi ukagabanywamo gatatu kuko aribyo byaca amakimbirane buri umwe akanganya n’undi ntawurushije undi.Undi mutungo ubarizwa mu mudugudu w’Umwembe mu murenge wa Gitega. Uyu mutungo wa Bacuruwiha wo uri mu kibazo gikomeye kuko Mukabuduwe Zena n’umugabo we Rwabahizi Jean bawigabije muri rwa rwego rwo kuwuhuguza ukomoka kuri Bacuruwiha wese.

Abahejwe mu mutungo wa Bacuruwiha batangarije itangazamakuru ko bahejwe kuburyo bukomeye cyane ko iyo haje umuyobozi abyumva ,akumva akarengane kabo,ariko nyuma akaza kubihinduka kubera ko ari abakene.Inteko rusange yanzuye ko umutungo utagomba kuba uw’umwe ngo aheze abandi bakomoka kuri Bacuruwiha. Irangiza rubanza igenderwaho nta gaciro rifite cyane ko iperereza ry’ubushinjacyaha ryerekanye ko urwo rubanz arutigeze rubaho. Abo muri uyu muryango batangarije itangazamakuru ko niyo babajije umuvandimwe wabo Mbonyumuvunyi iryo rangiza rubanz antaryo yerekana.  Nyuma yaho rero havugiwe ko Meya Mbonyumuvunyi abambura umutungo kandi bitagakwiye nagiranye ikiganiro nawe. Natangiye mubaza impamvu ashyirwa mu majwi ko aheza abo bagirana isano mu bya Bacuruwiha hakanavugwamo gukoresha inyandiko mpimbano? Meya Mbonyumuvunyi yansubije agira ati’’ ibyo uvuga ntabyo nzi  gusa iyo hagize ukoresha inyandiko mpimbano aregwa mu bugenzacyaha no mu nkiko si mu banyamakuru.Yakomeje agira ati’’ uwo mudamu afatanije na bagenzi be yabiregeye mu rukiko rukuru muri 2014 yitwaje ibyo bimenyetso aratsindwa.

Mbonyumuvunyi Meya wa karere Rwamagana[photo archieves]
Mbonyumuvunyi Meya wa karere Rwamagana[photo archieves]

Ayo niyo makuru naguha.Twabajije Mbonyumuvunyi uwatsinzwe ninde?erega bimwe mubyo mfite biragushyira mu majwi ko ayishyuzwa ku mazu ariwowe uyafata bimeze gute?Meya Mbonyumuvunyi Hhhh noneho uransekeje aho iyo mitungo iri uretse kuhumva sindanahagera n’umunsi n’umwe. Buriya ushaka kumenya  ukuri wajya kuri terrain ukabaza abacumbitsi amasezerano y’ubukode niba bananzi cyangwa barigeze bananyishyura na rimwe.

Ubu rero ikibazo gikomeje kuba ingutu kuko Mukabuduwe yigabiza umutungo atari no mu Rwanda. Abo mu muryango wa Bacuruwiha barenganijwe bakomeje gusaba uwo bireba wese kubarenganura.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *