Ku munsi mpuzamahanga wahariwe serivisi zitangwa n’iposita umuyobizi yavuze ko hari kurushwaho gukoresha ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo kwimakaza umumaro amaposita afitiye umubare w'abaturage utari muto mu Rwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi, haba muguteza imbere imirimo irimo ubucuruzi ndetse no kwihutisha iterambere ry’ibihugu muri rusange ,  tariki ya 09 Ukwakira 2018, u Rwanda rwifatanyije n’umuryango mpuzamahanga w’amaposita mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe serivisi zitangwa n’iposita.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2018 iragira iti “iposita mugutanga serivisi nziza kandi zihuse”. iyi nsanganyamatsiko  igamije gukangurira amaposita gutanga serivise nziza kandi mu gihe gito.

Mu kiganiro n'itangazamakuru umuyobozi Mukuru wa Ofisi y’Igihugu y’Amaposita mu Rwanda ’KAYITARE Célestin’ yakomoje kuburyo bushya bifuza gukoresha kuburyo umuntu azajya amenya ko hari ubutumwa bwageze mugasanduku ke atiriwe aza kureba, yagize ati “tugomba gukoresha ikoranabuhanga  muri buri kintu cyose dukora, tukagendana n'iterambere kuburyo tuzaribyaza umusaruro aho kugirango riduhindukire imbogamizi rigomba tubera inzira nziza yo kwihutisha serivisi zacu.”

Umuyobozi w'iposita Kayitare

Akomeza avuga umuntu ubutumwa buzajya bugera mugasanduku ke k'iposita azajya abona message ibimumenyesha bitandukanye no gutegereza atazi nimba afite ubutumwa cyangwa ari ntabwo.

Naho kubirebana n’imitwaro itwarwa n'iposita iva hamwe ijya ahandi umuyobozi w'iposita yavuze ko hazakorwa system izajya ifabasha kumenya aho umutwaro ugeze ati "turi guteganya uburyo bwo gukoresha system kuburyo buri rugendo ruzajya rukorwa n'abakozi bacu batwaye imizigo tuzajya tumenya aho bageze bityo bizadufasha kugabanya umwanya watakaraga turi gushyikiriza abakiriya bacu ubutumwa bwabo". Ubu buryo avuga ko buzatangira gukoresha mu mpera z’uyu mwaka.

Umuyobozi w'iposita hamwe n'abanyamakuru

Ubusanzwe uyu munsi mpuzamahanga wahariwe amaposita buri mwaka wizihizwa hagamijwe kuzana udushya mu rwego rwo kunoza serivisi zitangwa n'iposita,watangiye kwizihizwa mu gihugu cy'ubuyapani muri tokyo utangijwe n'umuryango mpuzamahanga w'amaposita mu mwaka 1969.

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *