RTTF:Rwanda Table de Tennis Federation ije ikenewe kuko itanze ibikoresho mu mashuri.
Ubwenge n’ubumenyi biva mu mashuri.RTTF kuba itangiriye mu mashuri biraboneka ko arimwe mu nzira izamenyekanisha uyu mukino. Amateka y’imikino yose ku isi yerekana ko yasakajwe n’abanyeshuri. Perezida wa RTTF Birundi Jean Bosco hamwe n’umunyamabanga wayo Enock Bahati bakoze igikorwa cyiza cyo gushimirwa kuko bafashije abana b’u Rwanda kubenya umukino wa Table de Tennis.
Umukino ukinirwa ku meza utamenyerewe na benshi
Ubwo umuhango wabaga wo gutanga ibikoresho hanavuzwe ko bakinaga nkabakina bisanzwe,Bahati Enock umunyamabanga wa federation RTTF yatangarije abari mu cyumba cya stade Amahoro ko hagiye gukinwa ku rwego mpuzamahanga kubera ko icyaburaga cyabonetse,kongeraho ko umukino ugiye kumenyekana kuko abana ba banyeshuri bazawusakaza aho batuye bagiye mu biruhuko.
Bahati yakomeje atangaza ko bafite umuterankunga ariwe Ambasade y’ubushinwa ,ikaba arinayo yatanze ibikoresho ,nabo bagasanga bakwiye kubishyira mu mashuri kuko iyo ukundishije umwana umukino awumenya cyane ,kandi ko umwana ariwe Rwanda rwejo. RTTF iyi ntego bihaye ishobora kuzasiga abanyarwanda bamenye uyu mukino kuko bamwe batangiye kuwumenya ndetse no kuwukunda.
Perezida wa Table Tennis Birungi Jean Bosco we yatangaje ko bahawe impano zitandukanye zo kuzamura umukino mu Rwanda ,urugero yatanze hari ibikoresho byatanzwe na Amasabde y’Ubushinwa mu Rwanda,kongeraho ibyavuye mu ishyirahamwe ku rwego rw’isi. Birungi yongeyeho ko nyuma yizo mpano nawe ko hari ibindi yaguze.
Ubwo icyabaye ni uko hari amashuri yatahanye ibikoresho akanasinya amasezerano na RTTF nibindi bigo bizasangishwa ku ishuri. Abatahanye ibikoresho uwo munsi ni:Es Kigoma ibarizwa mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo,Semineri nto ya Ndera ibarizwa mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,Es Byimana ibarizwa mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo,TTC de la Salle Byumba ibarizwa mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru,Lycee de Kigali ibarizwa mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali,College Inyemeramihigo ibarizwa mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba,Crist Roi ibarizwa mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo ,GSO de Butare ibarizwa mu karere ka Huye intara y’Amajyepfo,IFAK ibarizwa mu murenge wa Kimihurura ,akarere ka Gasabo umujyi wa Kigali
,Es Kirambo ibarizwa mu karere ka Karongi mu ntaray’Iburengerazuba,kongeraho ikigo cy’urubyiruko cyitwa Vision jeunnese kibarizwa mu karere ka Rubavu intara y’Iburengerazuba.
.Uwaruhagarariye komite olimpike Bizimana Festus yashimiye RTTF kubera ko itangirije umukino mu bigo by’amashuri yisumbuye,iri shyirahamwe ryigeze kugira ibibazo none ribisohotsemo rikora ibikorwa by’indashyikirwa.Bizimna yasabye abari baje gutwara ibikoresho ko bagomba gushyira imbaraga muri uyu mukino.
Ijambo ryahawe abahawe ibikoresho ni ukubifata neza kuko bihenda. Padri Ntagungira uyobora semineri nto ya ndera we yatangarije itangazamakuru ko umukino bawukundaga ariko ntibabashe kuwukina kubera kutagira ibikoresho bihagije. Padri twamubajije ingamba bagiye gushyiramo kugirengo umukino usakare hose nk’uko nindi mikino yasakaye?Padri we ati: Twebwe twabangamirwaga no kutagira ibikoresho none ubwo tubibonye tuzawukina ku rwego rw’igihugu. Mu Rwanda hashobora kuzabera amarushwanwa y’uyu mukino ku rwego rw’Afurika kuko hashobora kuzamo ibihugu bigera nko kuri 14.
RTTF yakoze igikorwa cy’indashyikirwa kuko yazamuye umukino ihereye mu rubyiruko. Andi mafederasiyo yo arabura iki?wowe uyobora federation mu Rwanda tanga ibikoresho mu rubyiruko.
Ingenzinyayo .com