Ministeri y’Ubuhinzi nticana uwaka na TI Rwanda kubera icyegeranyo yayikozeho hagendewe ku igurishwa ry’umusaruro.

Iperereza ritimbitse rishobora gutera ikibazo abene gihugu.Mu Rwanda hashize igihe kinini bivugwa ko mu buhinzi harimo ikibazo cyaburiwe umuti,ariko bigaterwa n’udutsiko twiyita abavuga rikijyana twagiye dukora amakusanyirizo ahunikwamo imyaka yeze,mbere yuko igurishwa.

Bisangwa MINAGRI [photo/archieves]

Igihingwa cyavuzwe cyane ni icy’ibirayi kuko cyaje no gufunga abakigizemo uruhare. Aha rero ntaho Minisiteri y’Ubuhinzi yahuriraga nabyo. Iperereza ikinyamakuru ingenzinyayo.com cyakoze mu gice cy’Amajyaruguru ndetse n’igice cy’Iburengerazuba hagaragaye ko haje kugaragaramo inkeragutabara zari zarashinze amakoperative yubakiye ku makusanyirizo  ,bityo hakagenwa ibiciro uko bishakiye.

Amakuru dufitiye gihamya ni uko ayo makusanyirizo yaje gukurwaho umuturage w’umuhinzi ahabwa uburenganzira ku musaruro yejeje.TI Rwanda(Transparency International Rwanda)yaje kwerekana ubushakashatsi bugaragaza ko abahinzi batagira uruhare rwo kugena agaciro ku musaruro wibihingwa bejeje.

Amakuru twakuye kubabishinzwe muri Minisiteri y’Ubuhinzi  batashatse ko twatangaza amazina yabo badutangarije ko TI Rwanda batabikoze mu buryo busesuye ngo buri wese abazwe hakurikijwe akazi ashinzwe n’uruhare yaba yarabigizemo. Abo muri Minisitri y’Ubuhinzi n’Ubworozi baragira bati:Ni gute wagaragaza ko wakoze ubushakashatsi mu turere 12 ku bagore 56% n’abagabo 43% bahinga mu buryo bw’umwuga umuceli, ibirayi ndetse n’ibigori ku buso buri hagati ya hegitari imwe na hegitari 10,ntugaragaze ibiro buri koperative yejeje cyangwa umuturage?Twababajije niba bemera iperereza ryakozwe?basubiza batangaje ko bataryemera kuko wakabaye werekana ibiro byeze kugirengo werekane uburyo babangamirwa ku musaruro wabo.Bakomeje badutangariza ko kudahabwa uruhare ngo wangize umusaruro wejeje kandi ari ideni wafashe uzishyura bitavuze ko wahinga bya maburakindi. Rwego Kavatiri Albert umukozi wa TI Rwanda wayoboye iperereza yavuze ko ikibazo cyo kugena ibiciro by’ibihingwa cyagaragajwe n’abahinzi ubwabo.Aha rero  ni uko bamwe mubahinzi twaganiriye badahuza hagati ubwabo kuko baba batanganya umusaruro.

Umwe mu bahinzi twaganiriye nawe yanze ko twatangaza amazina ye ,ariko yantangarije ko ngo Ministeri y’Ubuhinzi n’iy’Ubucuruzi zaje kwinjira mu kibazo cyo kugena ibiciro kubera  ko hagati muri bon abo ntibahuze,uko ibiciro byibyo bejeje byagurishwa. Kutumvikana hagati mu bahinzi bikaba aribyo bihemebera amakimbirane ,arangizwa n’inzego zibishinzwe. Ni gute Rwiyemezamirimo ashobora kugura umusaruro wose akanashyiraho igiciro yishakiye barangiza bikabazwa Minisiteri y’Ubuhinzi?Abasesengura basanga byagakwiye kubazwa uwamushyizeho.

Guhuza ibidahuzwa:Aho bagaragaza muri raporo ko uworoye inka iyo ayijyanye ku isoko yishyuzwa umusoro,niyo itaguzwe,aha rero hakarebwe usoreshwa n’umusoresha ,hakanarebwa uwatanze isoko ryo gusoresha.Muri raporo hagaragaye ko uworoye inka aba akorewe akarengane ,bakirengagiza ko Minisiteri y’Ubuhinzi itajya igena ibiciro ku masoko.Ikitaremeranijweho ni icyegeranyo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, aho yagaragaje ko muri buri Murenge haba veterineri ugirana imikoranire n’undi wigenga ku buryo basarura indonke mu baturage aha rero bo bavuga ko ataribyo kuko  viterineri atajya kugurisha inka,ikindi atagenaibiciro ku masoko.Kuki Minisiteri y’Ubuhinzi itemeye raporo yakozwe na TI Rwanda?Bisangwa Innocent,  wo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko raporo ya TI Rwanda yabereye uruhande ruwe ko atanumva icyo yarigamije n’icyo yafasha abanyarwanda.

Nkuko twagiye tubigaragaza mu nkuru yacu ,bikaba aribyo Bisangwa yavuze  ntabwo Minisiteri y’Ubuhinzi cyangwa iy’Ingnda n’Ubucuruzi arizo zigena ibiciro,ahubwo, bishyirwaho n’abantu bavuye mu nzego zitandukanye kandi abahinzi baba bahagarariwe. Ntabwo twemera ibyavuye muri raporo. Niba koperative yirukana umuhinzi utaragejeje ku musaruro ugenwa ntabwo bikwiye kubazwa Ministeri.Ikindi raporo ntigaragaza umubare wabirukanywe.

Urwego rw’Ubuhinzi rukwiye kwitabwaho cyane kuko arirwo rushingirwaho mu bukungu bwa buri gihugu. Akarere ka Musanze na Burera umwe kuwundi mu bahinzi twaganiriye badutangarije ko bagiye baganira n’abantu batandukanye,ariko batazi ngo ni ababafasha mu gikorwa cy’ubuhinzi ,cyangwa niba ari ababazaniye imfashanyo runaka.

Abasesengura iby’ubuhinzi mu Rwanda basanga bukwiye gusubira mu maboko y’abaturage kuko igice gihingwa ari gitoya ntikibashe guhaza isoko.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *