Itangazamakuru rikoreshejwe neza rirubaka ,irikoreshejwe nabi rirasenya

.Abanyarwanda bemeza ko itangazamakuru ryabibye urwangano bigatuma jenoside  yakorewe abatutsi igira ubukana bwinshi cyane.  Itangazamakuru ni umuyoboro mwiza kuri buri ruhande ruwufiteho inyungu.

Umunyepolitiki ukeneye kubaka igihugu anyuzamo ibitekerezo,umunyepolitiki mubi nawe iyo ashaka gusenya anyuzamo. Abasesengura bemeza ko mu bihe bibi byaranze u Rwanda kuva igihe byitwaga ko habaye impinduka kugera bavuga ko habaye ubwigenge,icyatumye harababashije guhunga ngo ni uko nta tangazamakuru ryariho. Itangazamakuru ryashinzwe kubera urusaku rw’amasasu rwari hagati y’Inkotanyi n’Inzirabwoba.

Uko amashyaka yavukaga ni nako itangazamakuru ryavukaga. Itangazamakuru ryaje gucikamo ibice bibili: Igice cyari inyuma y’ubutegetsi ari naryo riregwa gukora jenoside ,guhembara urwangano ,kubiba amacakubili kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi.Igice cyari inyuma ya FPRnacyo cyotsaga igitutu ubutegetsi. Inkotanyi zigitera hari ibitangazmakuru bikeya cyane kandi nabyo  byatangiye gukara 1991.Muri kigihe twibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro 25 hari bamwe twaganiriye  ,ariko ku mpande zabantu batandukanye.

Buri wese yanze ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we. Umwe ati” Leta yafashe itangazamakuru ryaba iryayo kongeraho iryigenga,yarihaye umurongo ngenderwaho wo kwerekana ko Inyenzi ari abanzi b’igihugu. Ibi byagezweho kuko wajyga kwihisha bakakuvumbura.

Undi nawe ati”itangazamakuru ryagiye inyuma ya FPR kuko niryo ryishwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Uko radio Muhabura ya FPR yerekanaga  ibibi bibera mu Rwanda ,naho Radio RTLM nayo igakwirakwiza ko abatutsi ari abanzi b’igihugu ,igashishikariza abaicanyi guhiga bukware umututsi. Icyerekana ko itangazamakuru rikoreshejwe nabi ryoreka imbaga ni nkaho MRND,CDR ,MDR Power nandi mashyaka  nkayo bakoreshaga mitingi  amagambo bakoreshaga yanyuraga kuri Radio Rwanda,cyangwa Radio RTLM.

Abanyarwanda bumvaga Radio Muhabura bihishe kugirengo ubutegetsi butabumva bukabamerera nabi. Umugabo umwe utuye Nyamirambo tuganira yantangarije ko yagiye mu nkotanyi 1993 abikanguriwe na Radio Muhabura. Namubajije uko we abona itangazamakuru? Ansubiza yagize  ati” Itangazamakuru ryatannye rikoreshejwe n’abanyepolitiki babi ryoreka imbaga kandi no mu Rwanda niko byagenze. Amagambo ya Ngirumpatse Matayo yabaye ikimenyetso cyuko jenoside yateguwe ni uko igiye gushyirwa mu bikorwa. Aya magambo yayanyuzaga mu itangazamakuru ,naryo rigakwirakwiza kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi. Ikinyamakuru Kangura cyabibye urwangano ku buryo bukabije.

Abakoreraga imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu iteka yabikanguriraga Perezida Habyarimana akanangira kuko yarabifitemo uruhare. Ikinyamakuru kinyamateka nicyo cyakwirakwije amategeko icumi y’abahutu,kuko Gitera yarafite umugambi mubisha,icyo gihe hasomaga bakeya.Indangagaciro za kinyamwuga ntizishobora kubaho kandi harerekanwaga ko abatutsi bagiye kwambura ubutegetsi abahutu,aha niho abanyamakuru babaye abanyepolitiki baratana burundu. Kuba umunyamakuru yarabaye ikiraro cyambukiweho n’abanyepolitiki bagakora jenoside byatumye rigaragara nabi. Aho gutangaza ukuri ryabibye urwangano,kandi ibi nibyo bamwe mu banyepolitiki bifuzaga.

Abanyamakuru baharaniye ukuri bakarinda bava ku isi bibukwa nk’intwali kandi buri wese yisanga  agomba kurwanya ikibi. Umunyamakuru wazize ubwoko cyangwa uwazize ibitekerezo bose bashimirwa ubutwari bwabaranze. Umunyamakuru wazize ibitekerezo we yakoze ibikomeye cyane,kuko uwazize ubwoko yagombaga kwicwa kuko bwahigwaga. Umuntu umwe wari umunyamakuru mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi,kandi we ntiyahigwaga yatanze ubuhamya ko ORINFOR nk’igitangazamakuru cya leta cyagombaga gushyigikira ibiteterezo by’abategetsi bikagera kubo bifuza bose,aha yakomeje ashimangira ko iyo itangazamakuru ridakangurira abahutu ko abatutsi ari babi ntamaraso y’abatutsi yari kumeneka.Undi nawe ati”Mu Rwanda habaga hishwe umuntu FPR ikabishinja MRND maze washaka gukora iyo nkuru bakakwamaganira kure ko umwanzi atashinja Leta ngo bitangazwe.

Abanyamakuru bakoreraga ORINFOR iyo muganiriye banga ko watangaza amazina yabo,ariko bakakumvisha ko ikigomba gukorwa gishingira ku bintu bibili: Kuba FPR yarotsaga igitutu MRND nayo ikigabiza abaturage,ikindi kuba amwe mu mashyaka yarigabizaga ubutegetsi kuva kuri Perezida bakamwamagana. Aha niho itangazamakuru ryari inyuma y’ubutegetsi ryaheraga ribiba urwangano ryumvikanisha ko umututsi yateye u Rwanda ko ibyitso bye bigomba kurwanywa. Uyu munyamakuru yakomeje antangariza ko 1993 Twagiramungu yagiranye ikiganiro n’ishyaka CDR aho yarivuguruzaga kubera uruhare TVR na Radio Rwanda byari byarihaye rikabiba urwangano. Y

akomeje atangaza ko Twagiramungu yabwiye CRD ko nta muhutu wabatumye kumuvugira. Aha ngo byari bikaze ngo iyo Twagiramungu ataza ngo yamagane CDR yari kumererwa nabi kuko yashinjwaga gutanga Byumba (umugambanyi)Umunyamakuru w’ubu arasabwa kutazagwa mu mutego wa politiki kuko bagushora batazagufasha mu bibazo. Ubu ntiharagaragazwa ibitangazamakuru byose byagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Iyo bavuga bavuga Kangura n’ibindi bikeya,hakiyongeraho Radio RTLM bakirengagiza ibya Leta nka Radio Rwanda n’imvaho.

Abanyamakuru ba rutwitsi bakoreraga ORINFOR.Radio RTLM yakoreshejwe mu kubiba urwangano rurimbura abatutsi.  Itangazamakuru ry’ubu rirarwana no kwiyubaka ryomora ibikomere byasizwe niryateshutse ku nshingano.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *