Habimana Yohani aratabaza Perezida Kagame kubera isambu ye yabohojwe na Captaine Munyensanga Jean Pierre
Umuturage iyo arenganye bitera kwibazwaho byinshi mu gihugu nk'u Rwanda kigendera ku mategeko.
Abaturage bo mu mudugudu Amizero, Akagali Cyivugiza, Umurenge Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge bakomeje kwibaza uzarenganura umusaza Habimana Yohani wambuwe isambu ye none akaba yangara atagira aho ashyira umusaya.
Habimana ufite imyaka 85 akaba ari gakondo ka Nyamirambo, none akaba yarahuye n'ikibazo gikaze cyo kubohorezwa isambu bakanamusenyera amazu bakubakamo ayabomu rwego rwo kujijisha basibanganya ibimenyetso.
Habimana yatangarije itangazamakuru ko yatangiye kurenganywa na Mabengeza akiri Konseye wa Nyamirambo, amwimisha umutungo we. Uwambere wabohoje imitungo ya Habimana ni Kanyamanza Eugene, abonye hatangiye imanza batangira gufunga Habimana bamutoteza. Kanyamanza yaje kugurisha umutungo wa Habimana kugirengo yikureho icyaha.
Muligo Emmanuel nawe yaje kugurisha na Shakila Batamuliza n'umugabo we. Muligo Emmanuel ubu bikibazwa uko Muyango Narcisse yatuye mu mutungo wa Habimana.
Undi uri mu mutungo wa Habimana ni uwitwa Rwamakuba Abdou n'umuryango we. Uburero Habimana akavugako umusirikare witwa Munyensanga yamuvura mu mutungo cyangwa akamwishyura hakurikijwe amategeko.
Niba rero Habimana asaba kurenganurwa nicyerekana ko yarenganijwe birenze urugero. Umwe mu baturage bo ku Cyivugiza twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we yagize ati"Bijya gutangira Kanyamanza Eugene yigabije umutungo wa Habimana nawe awuvamo awuvurishije.
Ikindi ababohoje isambu ya Habimana bashaka abamwita umusazi kugirengo ikibazo cye kitumvikana. Ababohoje bose bagurira abatuye Cyivugiza kugirengo ibya Habimana bitumvikana, kandi niyo yaba afite ubumuga bwo mu mutwe ntiyanyagwa ibye.
Abatabara mutabare kuko batangiye kuvuga ko Habimana yagurishije. Habimana we arasaba ko yarenganurwa, naho abavuga ko baguze na Habimana bazerekana inyandiko.
Kimenyi Claude