Ferwafa ikomeje kwigira ntibindeba ikingira ikibaba abakozi b’ikipe y’APR fc bakurikiranyweho icyaha cyo kuroga.

Kiyovu sports yabuze igikombe cya shampiyona 2023 kubera kurogwa none Ferwafa yakingiye ikibaba ikipe y’APR fc ,none uburozi bwavugije ubuhuha.Ese ikipe ya Kiyovu sports iraza gutanga ikirego muri FIFA na CAF?abasesengura ibyo muri Kiyovu sports basanga itatinyuka gutanga ikirego,kuko uyiyobora Mvukiyehe Juvenal atakwiteranya nabamugabiye.2022 Ikipe ya Rayon sports yanze gutanga ikirego kuko uyiyobora Uwayezu Fidel atakwiteranya nuwamugabiye.

Ubeshya iminsi ariko ntubeshya umunsi ,byaravuzwe biracecekwa birongera biburirwa irengero,ariko igihe n’iki ngo Ferwafa itange ishusho yo kuyobora umupira w’amaguru mu Rwanda,cyangwa ivugeko inaniwe bibe ihame.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baribaza bati”niba bigaragaye ko Mupenzi Eto n’abasirikare babili bafite ipeti rya Major bafatiwe mucyuho baroga ,ubwo imyaka ishize ntibiboneka ko intsinzi y’ikipe y’APR fc ikemangwa.Amateka niyo nkingi ya byose iyo wakoze byiza ukibukwa wakora bibi ukagawa.Kuva 1995 nibwo ikipe y’APR fc yagaragaye muri shampiyona y’u Rwanda ,icyo gihe Ferwafa yayoborwaga na Lt col Cesar Kayizari.Iy’ikipe yarimo abasirikare nta musivire wayikinagamo.Ubwo ikipe y’APR fc yatangiraga gutozwa n’umutoza Ndindi Libakare Buduwe ninabwo hinjiyemo abakinnyi ikuye mugihugu cy’u Burundi.Abasirikare batangiye gusimbuzwamo abasivire.1998 Shampiyona irangiye nibwo ikipe y’APR fc yatwaye iya Rayon sports umutoza Rudasingwa Longin ndetse n’umukinnyi Muhamud Mose.Benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batangiye kunenga uko APR fc itwaye Rayon sports abakinnyi,kandi bagifite amasezerano.2005 ntawutazi uko ikipe y’APR fc yaje kwambura iya Rayon sports igikombe cya shampiyona,kuko Nyakwigendera Ltd Captaine Ntagwabira Jean Marie yaje gusaba ubuyobozi bw’ikipe y’APR fc kuyotoza maze atezamo umwiryane.Ikipe ya Rayon sports yarushaka APR fc amanota 7,kandi hasigaye imikino itatu.Ferwafa hano yigize ntibindeba akarengane gahabwa intebe.2014 ntawutazi uko Ferwafa yagabye igitero mu ikipe ya Rayon sports ikabura igikombe cya shampiyona kugeza ubwo Ferwafa yirukanye Umutoza wayo ndetse na rutahizamu Cedric Hamiss.2015 ntawutazi Ferwafa ivugako Polisi y’igihugu itabasha kurindira APR fc na Rayon sports kuri stade Nyamirambo.Uwo mukino warabaye birangira Rayon sports itahukanye intsinzi.

Mupenzi Eto (photo archives)

2019 iyi shampiyona yatwawe n’ikipe ya Rayon sports ihita ihura n’ikibazo kuko Mupenzi Eto yayitwaye abakinnyi nka Manzi Thierry,Manishimwe Djabel ,uyu we bizwiko hakozwe inyandiko mpimbano ,ko aguzwe mu ikipe yo muri Kenya.Abandi bakinnyi Mupenzi Eto yatwaye Rayon sports ni Mutsinzi Ange, Jimmy, Bukuru Christopher, Niyonzima Olivier Sef.Igihe cya Covid 19 nibwo Mupenzi Eto yambuye ikipe ya Kiyovu sports umukinnyi Nsanzimfura Kedy . Shampiyona 2022 n’igikombe cy’Amahoro havuzwemo amakosa menshi cyane ashingiye kubudahangarwa bwa Mupenzi Eto.

Munyantwali Alphonse (photo archives)

Urugiye kera ruhinyuza intwali! Mupenzi Eto arikumwe na Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul ushinzwe ubuzima bwose bw’ikipe.Undi ni Major Dr Ernest Nahayo.Aha niho Ferwafa yigira ntibindeba no gukingira ikibaba ikipe y’APR fc.Benshi baragira bati”Ko mubihugu bitandukanye ikipe igaragaweho ikosa nk’iryo abakozi b’ikipe y’APR fc bakoze bahanishwa kwamburwa ibikombe no kumanurwa mubyiciro,hano ho kuki bidakorwa.

Major Jean Paul Uwanyirimpuhwe (photo archives)

 

Igikombe cya shampiyona 2023 gikwiye guhabwa ikipe ya Kiyovu sports kuko ariyo yabaye iya kabili.Ferwafa ngo ntiyatinyuka guhana ikipe y’APR fc .Kuki APR fc yarenganyije Kiyovu sports ikayambura igikombe cya shampiyona ? Ferwafa igaragara ko isumbanya abanyamuryango bigaha icyuho Mupenzi Eto kurenganya ikipe zimwe na zimwe ,kandi ntihagire igikorwa.

Imiti yemejweko yakoreshejwe baroga ikipe ya Kiyovu sports

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda basabako muri Ferwafa habamo impinduka cyane ko nk’ubu Umunyamabanga wayo Kalisa Adolphe Cammarade aracyakuriye Komisiyo ishinzwe amatora.Mugihe Ferwafa igikorera mukigare ntaho umupira w’amaguru uzaba uva ntaho ujya.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *