KAYONZA: IMBOGAMIZI Y’AMAZI NO KUDATANGA AMAKURU YAHAJUGUNYWE ABACU NTIBIZADUCA INTEGE
Muri iki gihe abanyarwanda twibuka ku nshuro ya 26 Genocide yakarewe Abatutsi 1994, mu Karere ka Kayonza, hakomeje igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi yajugunywe mu kiyaga gihangano giherereye mu mirenge ya Nyamirama na Ruramira ; yombi yo mu Karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba.
Hifashishijwe umuganda uhuriweho n’imidugudu y’imirenge yombi ndetse hakiyongeraho n’abandi bafite ababo bajugunywe muri icyo kiyaga, igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri kirarimbanyije.
Ubwo ikinyamakuru Ingenzi cyageraga aho uwo muganda uri gukorerwa, twaganiriye n’umwe mubaturage batuye muri ako gace akaba ndetse yarahoze mu nzego z’ibanze nyuma gato ya Genocide yakorewe Abatutsi 1994; uyu witwa RUZINDANA Faustin uzwi ku izina rya konsiye yadutangarije ko Abatutsi bajugunywe muri iki kiyaga umubare munini ari uwabakomoka mu byahoze ari amakomine ya Kayonza na Kabarondo; mu masegiteri ya Nkamba, Ruramira na Gasogi , gusa ngo hari n’abandi baturukaga mubindi bice birimo Mwurire n’ahandi.
Muri uyu muganda Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza , Bwana NDINDABAHIZI Didas avuga ko kuva mu 1994 bakiriye amakuru avugako hari imibiri y’Abatutsi iri kureremba hejuru yikiyaga kandi ko no munkengero zacyo hari abandi batutsi bahajugunywe bose hamwe bigakekwa ko baba bari hagati 2500 ni 3000.
Twifuje kumenya impamvu yaba yaratumye hashira imyaka myinshi iyi mibiri itarakurwa muri iki kiyaga Perezida wa Ibuka mu karere ka Kayonza idutangariza ko impamvu nyamukuru yarishingiye kukibazo cy’amazi menshi yarari muri iru rugomero.
Ibuka kubufatanye n’izindi nzego zirimo: Inteko Ishinga amategeko, Inzego zibanze, Igisirikare(RDF) na Police (RNP), hashyizwe imbaraga mugukemura ikibazo cyari cyananiranye cyo gukamya amazi y’ikiyaga kuko nyuma y’ubuvugizi bwakozwe na Depite MUTESI na Depite SAFARI Théoneste mu mwaka wa 2017 hifashishijwe moteri zikamya ikiyaga ariko binanirana nabwo bitewe n’amazi y’imvura n’amasoko byakomezaga kuzana amazi mukiyaga.
Bwana, NDINDABAHIZI Didas, yakomeje asaba abacitse ku icumu gukomera, kwihangana no kudacika intege ndetse ashimira izego zitandukanye zafashije gukemura ikibazo cy’amazi yarari mu kiyaga bityo kuri iyi nshuro ya 26 twibuka Genocide yakorewe Abatutsi 1994, hakaba harakoreshejwe imbaraga mugukura amazi mu kiyaga hadasenywe urugomero kuko amazi yacishijwe kuruhande rwarwo bigatuma ashira mu kayaga.
Muri ikigikorwa cyo gushakisha imibiri ubu umuganda urakorerwa munkengero z’ikiyaga bitewe nuko ahandi hakiri isayo itarakamuka.
Nyuma yuko imibiri isaga 100 imaze kubonwa muri iki gikorwa cy’umuganda, kuri uyu wa 13/04/2020, habonetse indi mibiri 21, yabonetse biturutse kuntwaro zigizwe n’ibisongo n’ibindi byifashishijwe n’abicanyi mu kwica no gushinyagurira abatutsi.
Byitezwe ko imibiri yose yajugunywe aho izaboneka kandi igashyingurwa mucyubahiro nubwo kugeza ubu hari imbogamizi yo kudatanga amakuru kubyobo byashyizwemo imibiri yarerembaga mu kiyaga ubwo mu 1994 no 1995 hafatwaga umwanzuro wo kuyikura mu mazi.
UKO IGIKORWA CY’UMUGANDA KIGENDA MU MAFOTO
Umwanditsi:GASANA Prosper