Inkunga Bralirwa ishaka guha Ferwafa ni cyo kibazo cyugarije Rayon sports na Kiyovu sports.
Impamvu ingana ururo ,kandi inyungu za bamwe zishobora kuba igihombo cy'abandi.inkuru yacu irava ahizewe mu bizerwa bo muri system.
Aya makuru amaze igihe avugwa akanyurwa iruhande ariko noneho yagiye ahagaragara.Abo dukesha aya makuru baragira bati"Bralirwa yegereye bamwe mu banyabubasha ibereka ko skol imaze kubatwara abakiriya ,kandi bikaba biterwa ni uko bakorana ni ikipe ya Rayon sports."
Nk'uko dukomeza dutangarizwa amakuru ngo hashatswe uburyo skol yananizwa ikikura muri shampiyona y'u Rwanda.
Abanyabubasha bamwe bahise bahinduka abakomisiyoneri ba Bralirwa bateza amakimbirane mu ikipe ya Rayon sports karahava.
Munyakazi Sadate nawe yifashisha imbaraga zabo ba komisiyoneri ananiza umuterankunga wa Rayon sports ,ariwe skol.
Umuriro warakomeje uraka mu ikipe ya Rayon sports,kugeza naho RGB itinye kugira icyemezo ifata ahubwo izambya byose ikuraho inzego za Rayon sports.
Bralirwa yakomeje kotsa igitutu ba bakomisiyoneri kugira ngo skol inanirwe yegure.
Abasesengura basanga bigoye kugirengo Rayon sports itekane abanyabubasha bakinyotewe ni ifaranga rya Bralirwa.
Abanyabubasha basanze komite ya Kiyovu sports itazemera ko Rayon sports izahabwa aruta ayo bo bahabwa bahitamo inzira yo kuyiteza ibibazo.
Amakuru yizewe ngo Bralirwa yavugaga ko ngo yaha Rayon sports amafaranga akubye gatanu ayahabwa Kiyovu sports.
Ibi rero bagasanga komite iyoboye Kiyovu sports itabyemera bikaba ariyo mpamvu bayitejemo ibibazo.Ubu rero Kiyovu sports yo ikaba yarabonye ikibazo cyabaye ku ikipe ya Rayon sports bakaba bo barafunze iyo nzira.
Uko iminsi ishira mu ikipe ya Rayon sports baratezamo ibibazo by'imanza z'urudaca kugira ngo umuzungu wa skol azinukwe asese amasezerano.
Kiyovu sports nayo ikaba irimo ibibazo biyiganisha kutumvikana bigahita biha icyuho ba bakomisiyoneri.
Niba bikomeje gutya Bralirwa irasenya Rayon sports na Kiyovu sports.
Ese izi kipe nizisenyuka ababifitemo uruhare bumva hari umufana uzagaruka ku kibuga?
ikibazo cya Rayon sports cyabajijwe umukuru w'igihugu asubiza ko yabishinze Ministri Mimosa Munyangaju.
Igitangaje ni uko Ministri Munyangaju atazabasha gusubiza abanyamuryango ba Rayon sports ikipe yabo?
abasiporitifu bose bafite amatsiko yo kuzareba imikino nisubukurwa niba Rayon sports izakina kandi nta mukinnyi ifite ,kongeraho ko yabujijwe kugura abandi.
Abakunzi ba Rayon sports mwihangane mutegereje .
Kimenyi Claude