Airtel yafunguye amashami mashya mu mugi wa Kigali mu rwego rwo kwegereza serivisi nziza ababagana

Sosiyeti y'itumanaho Airtel yafunguye Service Center 7 n'amashami y 'ikompanyi 30 ya Airtel money hirya no hino mu mugi wa Kigali. Ni igikorwa kiza cyashimishije abakorana nabo umunsi kuwundi bazwi nka ba Agent. 

Bamwe mu bakozi biyi kompanyi bazwi ku izina rya ba Agent bavuze ko kwegerezwa aya mashami bigiye kubafasha gutanga serivisi nziza kubabagana, ngo ubusanzwe byabasabaga kubohereza ku mashami ya Airtel cyane abakeneye amafaranga menshi. 

Imwe mu mashami yafunguwe iherereye mu mugi wa Kigali hafi no ku iposita, Gufungura ibiro byaho batangira serivisi 7 n 'amashami yiyi kompanyi ya airtel maney hirya no hino mu mugi wa Kigali biri mu rwego rwokwegereza serivisi nziza abakiriya bayo. 

Bamwe muba agent bakorera airtel baganiriye ni Ingenzinyayo. Com, bagaragaje ko kwegerezwa aya mashami bigiye kuborohereza mugutanga serivisi nziza kubabagana cyane ko ubusanzwe byabasabaga kubohereza ahandi hari amashami ya airte kubazaga bakeneye amafaranga menshi. 

Niyodusenga Clemance ni umwe mu ba agent ba airtel avugako kuva babonye ishami rya Airtel hafi yabo bizatuma abakiriya babaganaga bumvako serivise babaha zizewe kandi nta mu Agent uzongera kubura airte maney. 

Ati " Abakiriya baribahari ariko noneho kuva babona ishami rya airtel maney  bazajya babyitabira bumveko serivisi zabo zizewe,  abantu batajyaga bizera serivisi ubu bazajya bazizera cyane ko naba agent ba airtel maney batajyaga bapfa kubona amafaranga ubu birumvikana ko bazajya bayabona. "

Habineza Jean Claude nawe ni umu agent avugako kuba airtel ifunguye hafi yaho bakorera hari icyo bigiye kubafasha. 

Ati " Kuba ifunguye hano hari ikintu igiye kujya idufasha cyane nkatwe baba agent hano, hari umukiriya wazaga ashaka Airtel maney tukarinda kumwohereza UTC kuko wenda yabaga ashaka amafaranga menshi kandi ntayo dufite. "

Pacific Rugina Kabanda ushinzwe gufata neza abakiriya muri iyi companyi avugako kuba bafunguye irindi shami mu mugi ari ukugirango  begereze serivisi nziza abakiriya babo. 

Ati " Ni ukuvuga ko dushaka kwegereza serivisi abakiriya bacu, tubaha serivisi zuzuye za airtel money zose, ariko nu umukiriya ufite ikibazo cyo kugura sim card ashobora kubibona hano dufunguye kuburyo serivisi ziba zegereye abakiriya bacu. "

Ibiro by 'ahatangirwa serivisi 7 byashizwe mu mugi wa Kigali, bije byiyongera ku bindi 8 byari bisanwe bikorera mu mugi wa Kigali, mugihe 44 biri hirya no hino mu gihugu,  iyi kompanyi ikavugako ifite intego yo kugira amashami ya Airtel Maney 70 mu mugi wa Kigali. 

 

 

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *