Akarere ka Kayonza:Abatuye Umurenge wa Mwiri bamaganye ikinyoma cya Batibuka Laurent wabeshyeye Polisi y’igihugu gutwara umuceli w’umuturage.

Urwego rwa Leta ruba rugomba kubahwa cyane ko ruba rufite inshingano n’ububasha bigenwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.Mu karere ka Kayonza ,ho siko bimeze kuko Koperative Indatwa ikorera mu murenge wa Mwili yibye umuceli wa Kayiranga David ,barangije babeshyera polisi ikorera mur’uwo murenge.Ubwo inkuru yasakaraga ko Koperative Indatwa yayoborwaga na Batibuka Laurent yagiye murugo rw’umugabo Kayiranga David bakahakura umuceli bamwizeza ko bucya bamwishyura,kugeza na n’ubu bakaba baramwambuye burundu.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com arahamyako Batibuka Laurent yaje kubeshyera urwego rwa Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Mwili ko ariyo yatwaye umuceli wa Kayiranga David.

Namuhoranye Felexis umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (photo archives)

Ubwo ikibazo cy’umuceli wa Kayiranga David cyasakuzaga inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikorera mu karere ka Kayonza zashinze visi Meya ushinzwe ubukungu ariwe Munganyinka Hope ,nabwo ntacyagezweho.Igitangaje n’uko hashize imyaka ibili polisi ikorera mu karere ka Kayonza itaravuguruza ibyo yabeshyewe na Koperative Indatwa.Abakorera munzego zishinzwe kureberera abaturage nk’imiryango itegamiye kuri Leta nka sosiyete sivile n’itangazamakuru bose bahagurukire iki kibazo cy’akarengane kakorewe Kayiranga David wambuwe umuceli.Niba Leta y’u Rwanda ikangurira abanyarwanda kwihangira umurimo,ariko agakomwa munkora n’abakorana nabahawe inshingano zo kureberera rubanda biteye agahinda.

Uwo dukesha amakuru yibyabereye mu murenge wa Mwili ,aho agira ati”ubwo Koperative Indatwa yemeraga kwishyura ideni ibereyemo Kayiranga David,ariko visi Meya Munganyinka Hope akabyanga byerekanako ihohoterwa ryakorewe Kayiranga David rizakemurwa rigeze kwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,kuko abo mu karere ka Kayonza bakingiye ikibaba Koperative Indatwa.Twagerageje kubaza visi Meya Munganyinka Hope ku kibazo cya Kayiranga David yanga kugira icyo abivugaho.Tuzakomeza gukusanya amakuru ku kibazo cyaka karengane kakorewe Kayiranga David kugeza karangiye.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *