Rulindo – Tumba : Gufata amazi ava mu nganda za kawa hakoreshejwe icyatsi cya vetiveri birinda ingaruka zo kwangiza ibidukikije

Iterambere ry 'inganda rikwiye kujyana no kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kugirango harengerwe ibimera ndetse n'ibinyabuzima.

Niyo mpamvu umuntu ku isonga agomba gutekereza gukoresha ibindi bidukikije yiteza imbere ariko anabibungabunga kuko iterambere ritsembaho burundi urusobe rw’ibinyabuzima nta kerekezo ryaba rifite, bityo iterambere rikaba rigomba kugendana no kubungabunga ibidukikije.

Umuntu afite ubwenge bwo kwifashisha ibidukikije mu mibereho ye ya buri munsi kandi uko amajyambere agenda yiyongera ni nako ikitwa umutungo kamere ugenda ukoreshwa rimwe na rimwe neza cyangwa nabi hadatekerejwe cyane ku gihe kiri imbere.

Ibikorwa bitandukanye bya muntu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije harimo inganda zohereza ibyuka mu kirere bigira ingaruka ku buzima, zijugunya imyanda mu nzuzi cyangwa mu biyaga bigatera ibibazo ibinyabuzima biba mu mazi, ba rutwitsi bateza inkongi bigahindura ahantu ubutayu cyangwa ubwo butaka bukibasirwa n’isuri.

Inganda zisabwa kugira uburyo zifatamo amazi azisohokamo ndetse n'imyanda kugirango habeho kurengera ibidukikije.

Hari uburyo butandukanye inganda zitunganya umusaruro wa kawa zikoresha harimo gucukura ibyobo bifata amazi aho usanga ibyobo birimo amabuye ndetse n'imisenyi kugirango biyungurure umurenda uva mu makawa kugirango aside yayo idatwika ibimera cyangwa se ngo ibe yanakwica ibinyabuzima biba mu mazi.

Ubwo twasuraga uruganda rutunganya umusaruro wa kawa rwa Tumba Coffee company ltd rukorera mu Karere ka Rurindo, Umurenjye wa Tumba. Twahasanze umwihariko mu kuyungurura amazi ava muri uru ruganda hakoreshejwe icyatsi cya Vetiveri ndetse n'amabuye .

MUGIRANEZA Venuste ni Umuyobozi w'uruganda rutunganya kawa rwa Tumba Coffee Campany Ltd. Atubwira ubwiza uburyo bahisemo gukoresha icyatsi cya vetiveri kuyungurura amazi ava mu ruganda.

Yagize ati : " Mbere twakoreshaga uburyo bwo kuyungurura amazi dukoresheje ibyobo birimo amabuye, hanyuma abakiriya bacu batugurira umusaruro baza kudusura batubwira ko hari uburyo bwiza bwo gukoresha icyatsi cya vetiveri ,ubu nibwo buryo turi gukoresha kandi bwizewe kuko amazi agera hanze asa neza, atatwika ibimera cyangwa se ngo abe yakwica ibinyabuzima biba mu mazi kuko ahagera yabaye meza. "

Uruganda rwa Tumba Coffee Company Ltd rwatangiye mu mwaka wa 2008 , rufite abakozi bahoraho 20, rukagira abakozi ba nyakabyizi bari hagati ya 70-80 bahembwa amafaranga ari hagati ya miliyoni 12-16 buri mwaka.

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *