Abibeshya ko barwanya Leta ya Kigali nibasubize amerwe mu Isaho.

Nk'uko byagiye bigarukwaho kenshi mu binyamakuru no mu bihe bitandukanye bivuga uburyo igihugu cya Suwede nacyo cyahindutse indiri y'abarwanya Leta y'u Rwanda iyobowe na FPR inkotanyi.

Basabose Joseph ndetse Eric Izabayo

Abahunga u Rwanda bahunze ko baba bagiye gukurikiranwaho ibyaha baba bakekwaho.

Abenshi bakunze kugaragara bigaragambya nk'iyo umukuru w'igihugu Perezida Paul Kagame yasuye abanyarwanda batuye mu Burayi.Andi makuru akunze kuvugwa nayerekana uko abavuga ko barwanya Leta y'u Rwanda bagaragara mu bikorwa birimo nko gukoresha amanama no kwitabira izindi ziba zateguwe n'abahagarariye amashyaka atandukanye avuga ko arwanya kandi agambiriye kugirira nabi Leta y'u Rwanda,ndetse n'abanyarwanda.

Muri rusange umwe kuwundi akaba yaraganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com ,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo tuganira bagize bati"Nk'ubu uwitwa Eric Izabayo na Joseph Basabose nyuma yo kwiga icyiciro cya kabili cya Kaminuza mu Rwanda (Bachelors)bahawe buruse na Leta y'u Rwanda binyuze mu mikoranire myiza iranga Ubutegetsi bw'u Rwanda,niho havuye amahirwe yaba bagabo yabohereje kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mugihugu cya Suwede(Masters)Eric Izabayo na Joseph Basabose aho gukora icyabajyanye aricyo kwiga, ndetse no gushaka indonke,bahise bifatanya n'amashyaka n'amashyirahamwe arwanya Leta y'u Rwanda".

Umugabane w'uburayi niwo ukunze gushyirwa mu majwi nimwe mu miryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu.Nk'uko dukomeza tubitangariza ko Eric Izabayo na Joseph Basabose aribo bashinzwe ubukangurambaga n'icengezamatwara mucyo bita intara ya Scandinavia mu majyaruguru y'igihugu cya Suwede.

Nkuko amakuru atugeraho ngo Eric Izabayo akaba ahagarariye Rwanda Bridge Bwilders,naho Joseph Basabose akaba ahagarariye ishyaka Ishema ryamenyekanye cyane ubwo uwari ataye ubuseseredoti Padri Nahimana Thomas.

Mwibuke ko Nahimana Thomas yigeze guca ibikuba ko azajya mu Rwanda kuhakorera Politiki,ariko nyuma akabura amafaranga yo kugura itike y'indege ihamugeza.

Aha yari yabeshye ko azaza guhatanira kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Igitangaje n'uko Nahimana Thomas yabeshye ko yabujijwe kuza mu Rwanda ,kandi nawe aziko ntawamutora.

Aba bagabo bombi n'ubwo bari mu mashyaka cyangwa amashyirahamwe arwanya leta y'u Rwanda ,nubwo bari mubintu bitandukanye,ariko ababa mugihugu cya Suwede ,badutangarije ko bahora mu bikorwa bigayitse bakabyitirira kwakira abanyeshuri bashya baba baje mu majyaruguru y'igihugu cya Suwede.

Ngo nubu aba bagabo niho bakorera icengezamatwara ry'amashyaka bahagarariye.

Ababona ibikorwa byaba bagabo bisebya leta y'u Rwanda n'umuryango FPR inkotanyi bibatera kwibaza,ariko bagasanga ntaho bamenera inzego z'umutekano.

Eric Izabayo na Joseph Basabose mu rwego rwo kureshya abo banyeshuri bashya bababeshya kubashakira akazi,kubafasha gushinga imishinga izabazanira inyungu mugihe gito.

Aha rero niho hagaragarira ibikorwa bigayitse.

Benshi mubaganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com batangaje ko Leta y'u Rwanda igomba guhagurukira abayisebya,kuko u Rwanda rumaze gufata intera ndende ruzamura imibereho myiza y'abanyarwanda.

Ikindi batangaza n'uko abanyeshuri basuzuma ababashukisha ibinyoma bakabirinda. Umunyarwanda agomba gukunda igihugu cye,kandi bakamagana Eric Izabayo na Joseph Basabose nabandi nkabo.

Umuhanzi Ntamukunzi Theogene niwe wagize ati"Nimuze turwubake".

 

Kimenyi Claude 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *