Bamwe mu baslamu bakomeje kwamagana abahuza Idini ryabo n’abakora iterabwoba bahungabanya umutekano.

Mu isi yose hagiye havugwa imitwe yitwaza intwaro irwanya Ubutegetsi,kugeza n'ubwo imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu ibashyize mu mitwe y'iterabwoba.

Abisilamu mu myizerere ihamye

Ibi byaje kugera no mu Rwanda .Ubu rero bikaba bivugwa ko hari abaslamu bafunzwe bakekwaho kuba mu mitwe y'iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w'abanyarwanda.

Ikivugwa na bamwe mu baslamu n'uko Idini ryabo cyangwa umuryango wabo wa RMC utahuzwa n'ibyo bikorwa.

Amakuru ava muri bamwe mu baslamu nagendanye n'uko uwakora icyaha yaba agikoze ku giti cye cyane ko ubuyobozi bwa RMC butaba bwamutumye.

Umwe mubafitanye isano nuwafashwe akekwaho kuba mu mitwe y'iterabwoba tuganira yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,tuganira yagize ati"Birambabaza kubona bahuza icyaha cya muntu ku giti cye n'imiryango we cyangwa Idini abarizwamo.

Twamubajije impamvu ubu bivugwako mu Idini ya Islamu havugwamo kuba harimo abigomeka k'ubuyobozi bagamije guhungabanya umutekano niba bidaha isura mbi RMC?Nibyo natangiye ntangaza ko ukora icyaha azakibazwa ku giti cye.

Uwo twise Hassan k'ubw'umutekano we.Ingenzi Hassan ko mu Idini ryanyu havugwamo abaslamu bafunzwe bakekwaho kuba mu mitwe y'iterabwoba urabivugaho iki?

Hassan Idini rya Islamu habamo inyigisho zigisha kugira urukundo,urutatiye aba atakiri umuslamu.

Naho abajya mu mitwe igamije guhungabanya umutekano bo ntacyo nabatangazaho cyane ko uwataye ubumuntu ntacyo atinya.

Bamwe mu baslamu bakunze kugenda barangwa no gutatira inshingano kubera gushaka kuba abatoni b'ingoma.

Ibi byagaragaye igihe Mufti Gahutu yimikwa kuko ingoma ye yaranzwe n'ibibazo avaho atarangije manda.

Mufti Kayitare wamusimbuye nawe yaje kwigizayo abari bamwungirije induru ziravuga.Ingoma iriho yo ivugwa gute?

Hassan ati"Wallah Mufti dufite yagerageje guhuza abaslamu akuraho ubwikanyize n'ubwo mu minsi yashize harabakoze Inama bunyuranije n'amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus bafatwa bagashakira igisubizo ahatari ikibazo.

Ubwo twaganiraga n'abantu batandukanye haba mu baslamu nabo muyandi mu dini bahurizaga ku ijambo ry'uko uw'ingoma k'ubuyobozi abayigometse no ku Imana.

Kugeza ubu hari abatarishimiye impinduka yo gusimbuza RMC iyitwaga AMUR.Mugihe muri RMC hategurwa amatora hari abashaka kwambara ikamba rya Mufti w'u Rwanda,ariko bakora inyigisho ziganisha gusebya RMC .

Umwe k'uwundi baramagana ushaka kuzana ibibazo mu Idini ya Islamu munyungu ze.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *