Ministeri w’intebe Dr Ngirente Eduard ahanzwe amaso mu isesengura ry’ibikorwa bya Guverinoma.
Ibihe bitandukanye bikurikirana inzego z'ubuyobozi zirasabwa kugenzura buri muyobozi ntagusumbanya.
Kuva Leta y'u Rwanda yatangira kubwira inzego z'ubuyobozi zitandukanye ngo zikorere ku mihigo haribyagiye bishimwa,nibyo bagiye bagaya.
Gukorera ku mihigo hagiye havugwamo ko hari ba Meya bahabwa amanota adahuje n'ibikorwa biba biri muturere twabo.
Ubu hariho abanyarwanda basabako inzego z'ubuyobozi zose zajya zikorera ku mihigo,aho kuyishyira k'urwego rw'uturere gusa.Aha niho hasabwa ko Ministri w'intebe Dr Ngirente Eduard yagenzura uko raporo ziva muri za Ministeri ziregana ,niba ntanyota y'ubutegetsi irimo.
Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com arahamyako hari za Ministeri zimwe zibamo abakozi bagenerwa imyanya na Nyakubahwa Perezida Kagame ,nabandi bagenerwa imyanya na Ministri w'intebe.
Umwe wo mubizerwa ba Leta twaganiriye akanga ko twatangaza amazina ye,tuganira yagize ati"Hamaze kugaragara itonesha muri za Ministeri zimwe,hakaba nahandi hagaragara ihohoterwa.
Andi makuru ashimangira yuko hari Abanyamaba ba Leta bajyana amaraporo arega abadege cyangwa Ministri kwa Ministri w'intebe Dr Ngirente Eduard.
Izi raporo zikaba zihungabanya imikorere kuko baba bumvako bashobora kwirukanwa.Umwe kuwundi batangiye kubona ko ibikorwa bimwe na bimwe bidindizwa niryo hohoterwa rikomeje gukaza umurego ,aho gucika.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Murenzi Louis