URwanda ni igihugu cya mbere muri Africa y’iburasirazuba uyu munsi gitangira gukingira Covid-19 abana bafite imyaka 12 kugeza kuri 18

Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo gukingira abana covid -19 bafite imyaka 12 kugeza kuri 18, ni igikorwa kizaba abana babasanze aho biga, ababyeyi babo bagomba gusinya inyandiko z’uko abana babo bakingiwe ku bushake, nk’uko abashinzwe ubuzima babivuga.

Gukingira iki cyiciro cy’abangavu n’ingimbi kuwa kabiri birahera mu mujyi wa Kigali bizakomereze mu bindi bice by’igihugu. Si mu Rwanda honyine iki gikorwa kiriutangire kuko no mu gihugu cya Kenya naho uyu munsi iratangira gukingira abana bafite kuva ku myaka 15 kugera kuri 18.

Umunyamabanga wa leta muri Ministering y’ubuzima , Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko abana bo muri iriya myaka nabo bagizweho ingaruka na Covid kuko amashuri yabo yagiye afungwa kubera ubwandu bwinshi bwayabonetsemo.

Yagize ati: “Uko tugenda dukingira abantu bakuze biboneka ko Covid igenda isatira abana kuko bo badafite ubwo bwirinzi. Uko rero inkingo zigenda ziboneka turabona igihe cyo kubakingira kigeze.”

Hejuru 52% by’abaturage b’u Rwanda bose ni abatarengeje imyaka 18.

Mu Rwanda muri rusange 23% by’abaturage bose bamaze gukingirwa byuzuye, naho hafi 46% bamaze gufata doze ya mbere.

U Rwanda rwageze aha gute?

Mu mpera z’ukwezi kwa cyenda Dr Salla Ndoungou Ba uhagarariye WHO/OMS yagize ati: “u Rwanda rwabaye intangarugero mu mikorere myiza mu karere kuva rwatangira ibikorwa byo gukingira mu kwa gatatu.”

URwanda ni igihugu kimaze gukingira ijanisha rinini ry’abaturage, ibihugu byinshi bya Africa ntibiragera ku gipimo cya 5% cy’abatewe doze zombi z’urukingo.

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *