Uko ubukene burushaho kugenda bwiyongera burarushaho guha icyuho ubusambanyi Sida nayo ikavuza ubuhuha.

Ibihe bihisha iminsi,ariko igihe cyahishura umunsi ukuri n’ikinyoma bikarwanishwa kuri mwene muntu.Kuva isi yose yavugwamo indwara cyangwa icyorezo cya Sida ntiharerekanwa igihugu yaba yaraturutsemwo.Mu Rwanda ho biravugwa ko ubushomeri n’ubukene byugarije urubyiruko byaba byarazamuye ubusambanyi ku kigero kiri hejuru cyane yigitangazwa n’inzego zitandukanye.

Uko hanzaha mu Rwanda bivugwa,Abana b’abakobwa bafite imyaka 14 kugeza 35 bikazamuka kugeza mubagore batandukanye n’abagabo usanga benshi ar’abashomeri bityo bakaba bishora mu busambanyi.Inkuru yacu iri mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gikondo na Rwezamenyo.

Umurenge wa Gikondo uherereye mu karere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali.Igice cyo mur’uy’Umurenge wa Gikondo cyizwa nka Sodoma cyavuzwemwo uburaya kubera ko hegereye Magerwa .Abashoferi batwara amakamyo bavuzweho ko bafata amacumbi ,bityo bagashaka abagore babaraza.Ubwo twageraga Sodoma benshi murubyiruko twahasanze twaraganiriye.Umwe yagize ati”Jyewe nabaye indaya kuko natewe inda niga umwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye.

Naje kubura uko mbigenza kubera ubukene nza gukundana n’umumotari akanyishyurira ishuri.Yaje kuntera inda iwacu bavuze ko bazamurega arigendara n’ubu sinzi aho aherereye.Ubwo nanjye nafashe icyemezo cyo gusigira umwana iwacu mpitamo kuza kuba indaya hano unsanze Sodoma.

Undi nawe yavuye iwabo mu karere ka Rwamagana ahitwa i Rubona yatewe inda yiga mu mwaka wagatanu w’amashuri yisumbuye. Nawe yatangarije itangazamakuru ko akimara guterwa inda akabyara yabuze uko asubira ku ishuri.Yagize ati”nagiye kuva iwacu nkaza hano Sodoma,kuko hari abandi dukomoka hamwe bakora uburaya nabonye bariteje imbere.

 

Itangazamakuru ubuse ujyukoresha agakingirizo?iyo wakiriye abagabo k’umunsi wakira abagabo bangahe?
Twamuhaye izina rya Nyirarukundo
Agakingirizo biterwa n’umugabo tugiye kuryamana ,iyo akeneye agakingirizo ndakamuha ,atagakenera tugakoreraho.Abagabo biterwa nababonetse,kuko n’iminsi ibiri yashira.
Itangazamakuru n’iki cyatumye wemera kuba indaya?
Nyirarukundo nabaye indaya kubera ubukene cyane ko ubu nsigaye mbasha gutunga umwana wanjye,kandi ntaraza hano sinabonaga n’isabune yo koga.itangazamakuru iyo ukoze imibonano mpuzabitsina utambayee agakingirizo cyangwa uwo mugabo atakambaye ntutekereza ko yakwanduza Sida? Nyirarukundo ntabwo Sida ikiri kibazo kuko imiti yaraje,indaya yose aho gutinya Sida itinya kubyara.itangazamakuru niba utinya kubyara kandi ukaba har’ubwo udakoresha agakingirizo nirihe banga ukoresha?

Nyirarukundo nkigera hano Sodoma nahise njya kwifungisha . itangazamakuru n’iki wabwira abakora uburaya ibyiza birimo cyangwa ibibi birimo?
Nyirarukundo ntacyiza kiba muburaya ,gusa har’ubwo usambana ukabonamo uko witunga.
Umurenge wa Rwezamenyo wo mu karere ka Nyarugenge ,ho mu mujyi wa Kigali.Iyo uhageze ukumva izina Matimba,uhita wumva igice cy’uburaya.
Indaya zihari zabwiye itangazamakuru ko ubukene aribwo butuma barara kumuhanda bashakisha abagabo basambana, kugirengo babeho.Agace ka Matimba ngo abana biga ishuri benshi bakora uburaya.Umwana utaruzuza imyaka ngo iyo yabonye umugabo ,imwe mundaya ntawe yabonye bakodeshayo inzu.Aha ngo baba birinda kujya muri lodge badafatirwayo.Abagore bafite abagabo nabo bakora uburaya batira inzu indaya kugirengo abagabo babo batabafatira muri lodge.
Ibanga ngo ryo kujyana umugabo kwizo ndaya ngo n’uko ntarwego na rumwe rwabavumbura,cyane ko bajyayo nkabagiye gusura umuturanyi.Niba ubukene bukomeza kongera ubusambanyi,leta niyongere udukingirizo kugirengo hirindwe Sida.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *