Kuki Perezida Kagame yahaye umuhanda abatuye Umujyi wa Kigali no mu ntara y’Amajyaruguru RTDA ntiwukore bikaba byarashyize abaturage mubwigunge?
Bamwe mu bayobozi har’igihe usanga bakorera ku ijisho ry’uwabahaye ,aho gukora buzuza inshingano.Inkuru yacu iri ku bikorwa remezo kuko byinshi mur’ibibihe binugarijwe n’imvura nyinshi.Ubu turi mugice cy’umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru.Umuhanda uvugwa ko Perezida Kagame yemereye abaturage ntukorwe na RTDA uhera ku Giticyinyoni Nzove mu karere ka Nyarugenge.Ugakomereza mu turere twa Rulindo na Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru.Benshi bibaza impamvu uyobora ikigo cya Leta gishinzwe amasoko ariwe Uwingeneye Joyeuse atabitangaho ubusobanuro ,ikindi na Kamuhire Alexis iki gihombo cy’uy’umuhanda ntarakivugaho.Benshi bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda basanga uy’umuhanda iyo kuba warashyizwemo kaburimbo wazakoreshwa muri 2024 mu matora ya Perezida wa Repubulika.Abadindiza imishinga y’ibikorwa rusange bagahombya imisoro y’abaturage,kongeraho ko rimwe na rimwe iyi mihanda ikorwa hafashwe amadeni mu mabanki mpuzamahanga.Ukora ibikorwa bitungura igihugu abayabaye umwanzi wacyo.Dore uko bivugwa hanze aha.Perezida Kagame igihe asura abaturage bamusabye ko umuhanda Giticyinyoni,Nzove,Ruli,Rushashi,Gakenke washyirwamo kaburimbo bityo ubuhahirane bw’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali bukabirohera.Ubwo batangizaga gukora uyu muhanda buri wese yarishimye.Kuki icyizere cyaraje amasinde?benshi bakorera ibikorwa bitandukanye mu Nzove gukomeza ugana Rulindo na Gakenke bagiye mubwigunge.Hibazwa impamvu umuhanda ureshya na Kilometero 69 uburirwa irengero miliyari zirenga 10 zigahomba ntihagire inkurukizi nimwe ngo umuturage we mugenerwabikorwa amenye impamvu utakozwe.Uyu muhanda ukoreshwa n’abashoramali nk’uruganda rwenga inzoga rwa SKOL .Uru ruganda rwa SKOL rikoresha imodoka nini harimo izizana ibikenerwa mu ruganda ,kongeraho nizijyana inzoga mu bakiriya.Ushinzwe imodoka muri SKOL yabwiye itangazamakuru ko imodoka zabo iyo ihagurutse k’uruganda ikagera aho ijyana inzoga ihitira mu igaraje kubera umuhanda wangiritse urimo ibinogo.Uruganda rwa Nzove rutunganya amazi narwo abakozi binubira umuhanda wangiritse.Abacuruza imyaka irimo amasaka, ibigori n’ibishyimbo nabo binubira umuhanda Giticyinyoni Nzove gukomeza Amajyaruguru kuko wabashyize mu bwigunge.
Nkuranga Theogene niwe uyobora isoko ricuruza ibiribwa mu Nzove nawe yabwiye itangazamakuru ko bari mugihombo kubera umuhanda udakoze.Mu mvura imodoka zigwa mu binogo,naho mu zuba ivumbi riratumuka rikabangiriza.Nkuranga yasabye ko bawukora bakava mu bwigunge.Habimana utwara Coaster Nyabugogo Nzove Rwahi Rutonde we yatangarije itangazamakuru ko Kampani akorera ya Jali transport nayo ishobora kuzahagarika imodoka zayo niba umuhanda udakozwe niyo bashyiramo itaka bagatsindagira.Habimana yagize ati”Twebwe iyo ari mubihe by’imvura ujya gukata ikinogo ugatera umunyamaguru ikiziba induru zikavuka.Igihe cy’izuba nabwo ivumbi riba ryatugiye mu mazuru no mumaso.Haribazwa ukuntu uyu muhanda uzakorwa n’igihe uzakorwa kuko hari urugomero rwa Nyabarongo II ruzatwara arenga miliyari 215 z’amafaranga y’u Rwanda?Nzove irimo inganda zikomeye nk’urukora amatiyo n’imisimari nabo binubira umuhanda mubi ubabuza abakiriya.Aba bose basabako bashyiramo itaka rikoreshwa bakora imihanda rimwe bita Laterite kuko byagabanya ibinogo.Ese ko bizwiko Fair Construction iyoborwa na Mugisha akaba ari umuntu ukomeye muri FPR nawe baba batarumvikanye na RTDA?Umuturage witwa Nkurunziza Ludoviko yabwiye ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com ko higeze gukorwa rigole bakoresha amabuye n’isima none nabyo byarangiritse,ikindi niyo rigole yari ntoya kandi ari ngufi inagikorwa amazi y’imvura yavaga imusozi yuzuraga mu muhanda,ariko icyo gihe ntacyo byatwaraga kuko nta binogo byarimo.
Kenshi mu itangazamakuru humvikana ibikorwa remezo biba byakozwe nabi kugeza naho usanga Ministeri y’ibikorwa remezo yitana ba mwana na RTDA mu idindira ry’ikorwa ry’imihanda cyangwa kubakira abaturage ibitaro n’ibindi.Abakurikira Twitter ya Ministri y’ibikorwa remezo aho yanditseho ko umuhanda Giticyinyoni Nzove Ruli Gakenke uzashyirwamo Laterite ariko kugeza na n’ubu ntacyakozwe?ninde wabeshye?habeshywe nde?ubwo itangazamakuru ryajyaga kurebako umuhanda Giticyinyoni Nzove gukomeza ugana Rulindo na Gakenke wakozwe abawukoresha baryakiranye akababaro kugeza naho bamwe mubifite bahafite ibikorwa bitandukanye bagize bati”Leta n’umubyeyi wacu mutubwire Ministeri y’ibikorwa remezo na RTDA tube twishyiriyemo Laterite aho kugirengo ubucuruzi bwacu bwangirike.
Mubanyabubasha barebwa n’uyu muhanda ntawigeze yemera kuganira n’itangazamakuru.Ntawakwemera ko hagira ukora umuhanda cyane ko nabo baba bakeneyemo icyadutse cyitwa (injyawuro)kuko niyo yangije byinshi bituma bamwe bafungwa abahunze bakajya gusebya leta mu mahanga.Nkubu ikiraro gihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’amajyepfo mu gice cy’Akarere ka Kamonyi cyongeye kwika gishobora gucika kuko mu minsi yashize harahacitse none bashyizemo ibyuma.Mugihe buri muturage wese utuye Umurenge wa Kanyinya yo mu mujyi wa Kigali mu kagali ka Nzove kongeraho abashoramari bahakorera bakomeje gutaka igihombo baterwa n’umuhanda mubi baribaza uko bazabona umusoro?ikindi kitavugwa kirengagizwa kivugirwa muzindi nzira nuko ngo RTDA yaje gutanga isoko ryo gukora imihanda mu ntarae y’amajyepfo ukaba uvuye Nyaruguru usatira Huye,ariko nabwo n’ubwo ari kaburimbo bavugako udakomeye ushobora kuzashwanyuka utamaze kabili.Niki cyakorwa ngo umushinga washowemo akayabo n’amafaranga ujyukorwa neza?Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Kimenyi Claude