Ferwafa urwishe ya nka ntaho rwagiye: Komite ya Munyantwali Alphonse kunaniza ikipe ya Rayon sports nizo nshingano yahawe.?

Umukuru w’igihugu Perezida Kagame ubwo tariki 4 Nyakanga 2023 yari ku itangazamakuru rya Leta RBA yagize ati”ngiye guhagurukira siporo cyane umupira w’amaguru kuko urimo ruswa, amarozi n’ibindi bidindiza iterambere ryayo.

Ubwo hataratangira igikorwa cyo kugenzura ruswa cyangwa amarozi bivugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda habonetsemo kizigenza Eto Mupenzi wo mu ikipe y’APR fc wabiketsweho.

Icyategerejwe na benshi n’igihe yazagerezwa imbere y’ubutabera.Ubu rero haravugwa igikorwa cyakozwe na Ferwafa iyobowe na Munyantwali Alphonse cyo gutegura shampiyona muburyo bigayitse.Ikipe ya Rayon sports yahawe imikino muburyo butayubaka ahubwo bwo kuyisenya.

Ahibazwa na benshi naho ikipe ya Rayon sports izasura inshuro zirenze ebyeri zikurikiranya.Benshi babonye ikipe y’APR fc igaruye abanyamahanga bagira bati”yenda habonekamo agahenge hagatsinda iyabikoreye”Abasesengura baremezako ikipe ya Rayon sports ishobora gusesa urutonde rwa shampiyona kuko ruteguye nabi.

Kuki ibyakozwe byakorewe ikipe ya Rayon sports hagamijwe iki?Abandi bati”ikipe ya Rayon sports yanze abayipimuraho ingufu.1983 Ikipe ya Rayon sports yanze gukina igikombe cya pentecote.

1984 ikipe ya Rayon sports yanze gukina shampiyona itangira bitinze kuko ikipe ya Kiyovu sports yashakaga kuyambura umukinnyi Ndagano yari yamwikuriye mu ikipe yo muri Zaire y’icyo gihe Congo Kinshasa y’ubu yitwajeko yari mugituza cya Habimana Boneventure wari Umunyamahanga mukuru wa MRND.

2006 yakinishije umukinnyi Mwalala imurwanira n’ikipe y’APR fc ihawe igihano k’umukino yakinnye niya Etencelles yarabyanze birangira gutyo.

Ikipe ya Rayon sports yari yavuzeko umukinnyi Rwatubyaye Abdoul natayikinira 2017/2018 iva muri Shampiyona.

Ubwo iheruka kuva mu irushanwa n’igikombe cy’intwali 2020 .Ibihano byafashwe nabyo ntiyabyubahirije.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda basanze komite ya Munyantwali Alphonse itangiranye ibibazo mu nzira eshatu.Uko bivugwa:Kuba uwateguye yabikoze atabigambiriye.

Kuba byakozwe ngo ikipe y’APR fc mukeba wa Rayon sports bayishimishe kuko gusura kenshi ibisohora amafaranga ntayo yinjiza.Impamvu yindi ikaba ariyo kunaniza Perezida wa Ferwafa Munyantwali Alphonse kugirengo abataramugabiye berekane ko adashoboye.Amakuru ava ahizewe atugeraho n’uko har’abakozi ba Ferwafa bafite gahunda yo kunaniza Munyantwali Alphonse bakoranye nabatarahawe umwanya.

Aha rero hakaba hagiye kuvuka Impaka cyane ko Uwayezu Fidel atazemera kurenganywa.Abo bireba mukosore urwo rutonde rwa shampiyona amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *