Akarere ka Kirehe akarengane karavuza ubuhuha Meya Rangira akingira ntibindeba .

Muteteli Claudine yarakubiswe yimwa ubutabera nubu aracyatotezwa,umunsi hazagira ikirenga kururu rugomo kuva ku Isibo kugeza ku karere ntibazahakane ko batazi iki kibazo.

Umuyobozi munshingano ahabwa n’urwego ruzimuha habamo no kurengera rubanda haba k’ubuzima bwabo cyangwa umutungo wabo,waba uwimukanwa nutimukanwa.Mu karere ka Kirehe har’itsinda ry’abagore batatu ryibasiye mugenzi wabo witwa Muteteli Claudine bari bamwishe rurema iyo idakinga ukuboko.

Ijambo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ahamo impanuro abayobozi batandukanye kugeza ku nzego zibanze habamo gukorera umuturage ibimuteza imbere,ariko icy’ingenzi kikaba umutekano.Akarere ka Kirehe na Meya Rangira ho wagirengo ntibibareba?Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo.com n’uko tariki 2 Mata 2023 har’itsinda ry’abagore batatu ryibasiye mugenzi wabo rikamukubita akaba yarimwe ubutabera.Urugomo rwaremwe na Munezero Sandrine yiyambaza Kampire Marie Claire bifashisha Uwimpundu Janviere.

Uwimpundu janviere

Ubwo iritsinda ry’aba bagore ryibasiraga rigakubita Muteteli Claudine byabereye imbere ya Bukuru Vestina uyobora Umudugudu wa Rebero.Uko bamwe mubatuye umudugudu wa Rebero twaganiriye ariko bakadusabako tutatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bangako ir’itsinda riyobowe na Munezero Sandrine ryazabakubita.Bagize bati”Mugihe Muteteli Claudine yarariho yandika nibwo yagabweho igitero na Munezero Sandrine n’inshuti ze arizo Kampire Marie Claire na Uwimpundu batangira gukubita Muteteli Claudine bamupfura imisatsi.Yaje gukizwa n’abagabo batagira ubwoba kuko abo bagore ntawutabaginya.

Munezero Sandrine (photo archives)

Undi waduhaye amakuru yagize ati “ubwo bafataga Munezero Sandrine bakamukuraho Muteteli Claudine bamubuza kumukubita yamutukiye muruhame ibikojeje isoni kugeza naho yamwise interahamwe,aha ho dusanga Munezero yarakomerekeje Muteteli kuko yacitse ku icumu ,kuko yamushyizeho imvugo ngo azasubire iwabo,mugihe Muteteli avuka muri Kirehe,ariko Munezero we bavuga ko yavuye mu Burundi ar’impunzi yahunze 1959 ikaba yarahungutse,ariko hakaba nabavugako baba baravuye muri Gikongoro 1994 bagatinya gusubirayo.Umugabo umwe uba mu mudugudu wa Rebero yatangarije ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com ko ikibazo cyo kugirengo Munezero Sandrine akubite Muteteli Claudine cyavuye ku ifuha ry’abagore cyane ko bapfa uwitwa Kwizera.Yagize ati”Twe twabonye bashiki ba Kwizera bivanga na Munezero Sandrine batuka cyangwa bakubita Muteteli bamuziza Kwizera tugasanga baramurenganyije.Nubwo twumva ko Kwizera yabyaranye na Munezero ntibigeze babana nk’umugabo n’umugore bityo rero niba ajya gutera ikiraka kwa Muteteli ntabwo bakwiye kumugirira nabi.Gitifu w’Akagali Dusabe Alin ufite nimero 0788509096 twagerageje kumuvugisha ntibyakunda.Twahamagaye Muteteli Claudine tumubaza ibyamubayeho.ingenzi har’amakuru avugwa ko wakorewe urugomo byaba byifashe gute? Muteteli Claudine nibyo tariki 2 Mata 2023 nakubiswe n’abagore aribo Munezero Sandrine, Kampire Marie Claire na Uwimpundu Janviere.
Ingenzi waduha ishusho y’icyo mwapfuye niba ntabanga ririmo? Muteteli Claudine ntacyo twaba dupfa kuko ntaho dusanzwe tuziranye,ariko icyambabaje nuko bankubise bakanyandagaza bakanyita interahamwe nararokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994.Kuba barashyizeho inshyuro ko Maman umbyara yishe abana babandi ashaka amasambu ,kandi icyo twarahigwaga bizwi . ingenzi har’amakuru avugwa ko mwaba mupfa umugabo witwa Kwizera byo wabiduhaho amakuru? Muteteli Claudine uwo Kwizera nta mugore agira kuba yamvugisha simbyumvamo ko nakubitwa nkagirirwa nabi nkimwa ubutabera.
Ingenzi wimwe gute ubutabera?
Muteteli Claudine nagiye kuri RIB ya Gatore barabafunga nyuma bahamagara uyobora RIB ku karere ka Kirehe nibwo umugabo wumwe muri bariya bagore bankubise witwa Uwimpundu bahita babarekura ,mbajije bambwira ko ntize amategeko.Bantumye ibyangombwa byaho mvuka mugihe mbizanye nsanga Munezero Sandrine aratashye,nabajije DCI wa Kirehe arambwira ngo njye kuri Parike,mpageze dosiye irabura .Baje kumbwira ko iri Ngoma naho mpageze irabura,ikimbabaza nuko narenganye none n’inzego zakandenganuye barambwira ngo nimbireke byaratinze.
Ingenzi ubu se baracyagutuka? Muteteli Claudine kugeza n’ubu baracyantoteza bambwira ko nta muryango ngira umvugira nakinnye n’,ikofi ngo ko ifaranga rikora byinshi.
Ingenzi abagukubise batuyehe? Muteteli Claudine uwitwa Munezero Sandrine atuye umudugudu wa Nyarurembo,Akagali ka Nyabigega, Umurenge wa Kirehe,Akarere ka Kirehe.Kampire atuye umudugudu wa Kaziba,Akagali ka Gahana, Umurenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe.Uwimpundu atuye umudugudu wa Rebero, Akagali ka Muganza , Umurenge wa Gatore,Akarere ka Kirehe.Ingenzi n’iki usaba inzego z’ubuyobozi zo mu karere ka Kirehe?

Muteteli Claudine wakubiswe (photo archives)

Muteteli Claudine n’uko bampa ubutabera nkagira n’umutekano nk’undi munyarwanda wear, itegeteko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera umunyarwanda kuba mugihugu cye.Uru rugomo nkuru iyo rudakumiriwe ruteza amakimbirane.Twagerageje gushaka Munezero Sandrine cyangwa umwe muri bagenzi be ntitwabasha kubabono,umunsi bazaduha ikiganiro tuzagirangaza.Uwo munzego z’umutekano twaganiriye ariko akangako twatangaza amazina ye yadutangarije ko agiye gukora iperereza kuriki kibazo ko atarakizi.

Rangira Meya w’Akarere ka Kirehe (photo archives) 

Meya w’Akarere ka Kirehe ntabwo yigeze aboneka nawe ngo agire icyo atangaza kuri iki kibazo cyo gukubita no gukomeretsa Muteteli Claudine.Iteka bivugwako urugomo rwica ubumwe bw’abanyarwanda rugomba kwamaganwa .

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *