Kuradusenge Furaha Angelique watereranywe na Meya w’Akarere ka Kamonyi yabuze kirengera.
Byaravuzwe biburirwa umurongo kuko imvugo za bamwe mubayobozi ntizihura n’ibikorwa bakorera abaturage.Aha niho hakomeje kuvugwa umuturage witwa Kuradusenge Furaha Angelique wahohotewe na Fx Tugirane ubumwe Mining campany ihagarariwe n’umushinwa witwa CHEN XI.Bijya gutangira byatangiriye ku karengane kakorewe umugabo we ,aho yabakoreye igihe kinini bakamuhemba kumufungisha.
Ubwo Fx Tugirane ubumwe Mining campany y’umushinwa CHEN XI yahaga akazi Mutsinzi Alexis muri 2017 bakaza kumufungisha 2020 ,ariko bakirengagiza ibyo byose bishingiye ku masezerano agenga umurimo,hagati y’umukoresha n’umukozi.Ubwo ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com twaganiraga n’abakozi bakoranye na Mutsinzi Alexis muri Fx Tugirane ubumwe Mining campany ,ariko bakangako twatangaza amazina yabo, kugirengo nabo badafingwa cyangwa bakirukanwa bagize bati”Ifungwa rya Mutsinzi Alexis ryabereye benshi urujijo kuko nta rwego na rumwe rwigeze rwemera ko twaruha ubuhamya.Umwe yagize ati”twabonye Mutsinzi Alexis arenganye,kandi yarakoreye Campany izwi tugira inama umugore we kugana inkiko.Ubwo Kuradusenge Furaha Angelique yaganaga inkiko akarega Fx Tugirane ubumwe Mining campany yarabatsinze,ariko kumwishyura nicyo kibazo”Kuradusenge Furaha Angelique akimara gutsinda urubanza akabona kashe mpuruza ihatira uwatsinzwe kwishyura nibwo yahaye akazi Umuhesha w’inkiko w’umwuga witwa Twizeyimana Orste kumwishyuriza,ariko ntiyabikora.Kuradusenge yahemukiwe n’Umuhesha w’inkiko w’umwuga Twizeyimana Orste yandikira urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga ntibamusubiza.
Amakuru akomeza atugeraho ngo Kuradusenge Furaha Angelique yaje kwandikira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ,aha yaragamije kurebako yahabwa ubutabera,kuko yari yarabuze kirengera.Urwego rwa Perezidanse ya Repubulika y’u Rwanda rwandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.Nkuko tubitangarizwa ngo kuva Meya w’Akarere ka Kamonyi yasabwa kurenganura Furaha ntakintu na kimwe kirakorwa.Meya w’Akarere ka Kamonyi twagerageje kumuvugisha ntibyakunda.Ikinyamakuru ingenzi newspaper, ingenzinyayo.com na ingenzi tv twahamagaye Kuradusenge Furaha Angelique kugirengo twumve uko bihagaze.
Ingenzi twumvise ko hari urubanza waburanye na Fx Tugirane ubumwe Mining campany byaba aribyo?niba aribyo rwavuye kuki? Kuradusenge nibyo koko twaraburanye kuberako umugabo wanjye Mutsinzi Alexis yarabakoreye .
Ingenzi urubanza rwarangiye gute?
Kuradusenge urubanza nararutsinze ariko n’ubu sindishyurwa.
Ingenzi kuki ariwowe watanze ikirego umugabo wawe arihehe?
Kuradusenge umugabo wanjye arafunzwe bikozwe na RIB cyaneko n’ibi bibazo ndiho gucamo ariwe wabinteye.Umugabo wanjye yaragambaniwe yimwa ubutabera arafungwa,none n’urubanza natsinze ntabwo nishyurwa.Mfite umwana urwaye,ntaho mfite ho kuba kugeza ubu ndiho nabi.Ibimenyetso bishimangira ibyaha byakozwe n’uriya mushinwa burahari,ariko hafunzwe rubanda rugufi.Mugihe Mutsinzi Alexis afunzwe ,umuryango we uri mukaga gakomeye.Ufite ububasha bwo kurengera Kuradusenge Furaha Angelique n’abana be niwe uhanzwe amaso.
Kalisa Jean de Dieu