Nyarugenge: Abaturage bibukijwe ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurikumira ari inshingano za buri wese.
Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa kigali habereye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abaturage bibutswa ko ari inshingano za buri wese kurirandura burundu no kurikumira.
Ibi bwagarutsweho kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023 mu ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwakomereje mu murenge wa kigali bukaba bwaratangiriye mu karere ka Bugesera tariki 25 Ukuboza 2023,ni ubukangurambaga bwateguwe kubufatanye n’abafatanyabikorwa barimo: Enabel Rwanda, Sfh Rwanda,GIZ Rwanda,Umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi n’abandi batandukanye. Bufite insanganyamatsiko igira iti:” DUFATANYE TWUBAKE UMURYANGO UZIRA IHOHOTERWA.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge NSHUTIRAGUMA Esperance yasabye abitabiriye ubu bukangurambaga
Gufatanya bagatangira amakuru ku gihe,anabasaba kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze kwibasira abagore n’abana.
Ati:” Buri mwaka igihugu cyacu cyifatnya n’isi mu gukangurira abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira cyane igitsina gore n’abana,kuko usanga aribo bafatwa nk’abanyantege nke bityo bakibasirwa n’ihohoterwa,ubu bukangura mbaga budufasha kumenya ko ari inshingano za buri wese kurinda abana n’abagorere ihohoterwa nawe ubwe akirinda,basaza bacu n’abagabo bacu twese dufatanye dutoze umwana akiri muto gukumira ihohoterwa tureke kumva ko ari ibyabayobozi gusa, aho ihohoterwa ryagaragaye mutangire amakuru ku gihe uwahohotewe abone ubufasha hakiri kare.”
Umushyitsi waje uhagarariye ambasade y’ubudage mu Rwanda Marc Baxmann (Deputy head of cooperation at the German embassy in Rwanda) akaba ari umwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu ubutumwa yatanze yavuze ko ikibazo cy’ihohoterwa gikwirakwiye ku isi hose kandi ko gisaba imbaraga zose kugira gikemuke.
Ati:“ Ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikwirakwiriye ku isi hose, ubushaka shatsi bwakozwe bugaragaza ko umugore umwe muri batatu avuga ko yahohotewe mu buzima bwe bwose. Ndatekereza rero ko ari ikibazo cyisi yose kandi gikomeye. Niyo mpamvu natwe dutera inkunga imishinga yo kurwanya ihohoterwa harimo ni uyu wo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina watangijwe n’ubukangurambaga bw’minsi 16 yo guharanira no gukangurira buri wese kurwanya ihohoterwa.”
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Mireille Batamuliza, yasobanuriye abitabiriye ubu bukangurambaga ubwoko bune bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina anabasaba kugira uruhare mu kuburwanya anasaba urubyiruko rwari rwitabiriye ruri kurugerero kugeza ubutumwa bwose bwatanzwe kuri bagenzi babo n’ahandi hose hashoboka
Yagize ati:” Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gushingira ku umubiri,mu mutwe,ku gitsina, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku mibereho n’ubukungu,ibi byose ni uruhare rwa buri wese kubikumira no kubirwanya,ubutumwa bwose bwatangiwe hano mu bugeze kuri bagenzi banyu batageze hano twese turwanye ihohoterwa kuko nta terambere ryagerwa igihe cyose ihohoterwa ryaba rikigaragara cg rigahishirwa, hari umurongo utishyurwa aho ushobora gutanga amakuru ku ibibazo by’ihohoterwa mu inzego za RIB na Isange One Stop Centre wahamagara numero 116 .”
Muri ubu bukangurambaga hatanzwe serivisi zo kuboneza urubyaro, gupima indwara zitandura na virusi itera SIDA. Ni Ibikorwa biri kubera ahantu hatandukanye mu karere ka Nyarugenge, muri Yego Centre Kimisagara, Club Rafiki na Nyabugogo.
Hakozwe ubukangurambaga mu ibigo by’amashuri aho haganirizwaga abana b’abakobwa hanasurwa amakarabu ajyanye no kurwanya ihohoterwa abana b’abakobwa bakangurirwa kumenya kuvuga oya birinda ababashuka.
Umwanditsi: Ahimana Theoneste