Ndahimana Floduard akomeje gusaba uwiyita Afande Murangira Jean Bosco kumwereka umurambo w’umwana we.
Uko bucya bukira isi iragenda yugarizwa n’ibibazo bitandukanye.Harimo ubwisanzure mugutanga ibitekerezo,ubitanze ntahutazwe.Aha niho umusaza Ndahimana Floduard ahera atanga impuruza ku nzego zose ngo zimubarize uwobita,cyangwa uwiyita Afande Murangira Jean Bosco wahoze ar’umupolisi akaza kwirukanwa,akaba yarafashe umwana we Twagirayesu Samuel akamukubita inkoni zitangira umubare kugeza ashizemo umwuka.Uko amakuru azunguruka akagera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com,akemeza ko Murangira Jean Bosco ,we n’abakozi be aribo Rukundo Juvenal na Ndanyuzwe Souleiman bakubise Twagirayesu Samuel kugeza apfuye.Dore uko amakuru atangwa ku iyicwa rya Twagirayesu Samuel.
Ubwo abitwa Rukundo Juvenal na Ndanyuzwe Souleiman bakoreshwaga na boss wabo Murangira Jean Bosco nk’uko biri muri kopi y’urubanza rwabarekuye by’agateganyo.
Ndahimana Floduard akimara kubwirwa inkuru mbi ko umwana we Twagirayesu Samuel yakubitiwe mu karere ka Ruhango akageza apfuye,nawe yahise aza kureba umurambo.Ndahimana aganira n’ikinyamakuru Ingenzi ku iyicwa ry’umwana we.
Ingenzi watangira utwibwira icyo ukora naho utuye?
Ndahimana Floduard.Nitwa Ndahimana Floduard ntuye mu karere ka Karongi nkaba nd’umuhinzi,uretse muri no minsi mfite ikibazo kinkomereye.
Ingenzi icyo kibazo nikihe?cyatejwe n’iki?
Ndahimana Floduard icyo kibazo cyatewe n’urupfu rw’umwana wanjye witwa Twagirayesu Samuel wakubitiwe mu karere ka Ruhango kugeza apfuye.
Ingenzi:Yakubiswe nande?
Ndahimana Floduard: Umwana wanjye Twagirayesu Samuel yari yubatse afite umugore n’abana babili,nyuma ava iwacu nk’uko n’abandi bose bajya guhaha,ariko numvise ko umufande witwa Murangira Jean Bosco yamufashe amubeshyera ko yibye igitoke akamuhondagura hamwe n’abakozi be ntabashije kumenya amazina bakamwica.
Ingenzi:Ko utaruhari ubwiwe n’iki ko Murangira Jean Bosco ariwe wakubise Twagirayesu Samuel kugeza aofuye?
Ndahimana Floduard:Ibyo mvuga mbifitiye gihamya n’ubwo nimwe ubutabera,kuko no mu idosiye ubushinjacyaha bwayishinje murukiko,ariko kubera nd’umukene nimwe ubutabera.
Ingenzi:Kuva umwana wawe yishwe hariho inzego wabibwiye?bagusubije iki?
Ndahimana Floduard:Aho nageze hose ntacyo bamfashije kuko nd’umukene,kandi ikintera agahinda n’uko banyimye n’umurambo we ngo njye kumushyingura.
Ingenzi :Nibikomeza gutyo nk’uko ubivuga ntuhabwe ubutabera uzakora iki?
Ndahimana Floduard: Nzakomeza gusaba kurenganurwa kugeza ngeze kwa Perezida Kagame Paul kuko ariwe gisubizo cy’abanyarwanda.
Hariho umugabo utuye i Nyamagana hafi yaho uwo bita Afande Murangira Jean Bosco atuye we ngo bafata Twagirayesu Samuel bakamukorera iyica rubozo yararebaga.Tuganira yadusabye ko twahindura amazina ye kubera umutekano we.Twamwise Cyuma Bosco.
Ingenzi :Harabatubwiyeko ngo waba uzi iyicwa rya Twagirayesu Samuel nabagizemo uruhare byaba aribyo?
Cyuma Bosco:Nibyo koko uwitwa Twagirayesu Samuel afatwa na Rukundo Juvenal na Ndanyuzwe Souleiman bakamufungiranira mubwiherero nararebaga,kugeza akubitwa na Murangira Jean Bosco,yamugenekaza akiyambaza Irondo n’ushinzwe umutekano mu mudugudu.Icyo gihe nabo bamutegetse kumutwara kwa muganga,ariko ahagera yarangije gupfa,nyirugukubita Twagirayesu Samuel ,ariwe Murangira Jean Bosco yahishe ibimenyetso,cyane ko yabayeho umupolisi.
Ingenzi duhe ishusho yuburyo yahishe ibimenyetso?
Cyuma Bosco: Nakubwiyeko Murangira Jean Bosco yabayeho umupolisi azi inzira zose zihisha ibimenyetso,zikanabisibanganya burundu,nkaho we yahamye Twagirayesu Samuel ntacyo bapfana nta n’urwego rw’igihugu rwabimutegetse.
Kuba rero Murangira Jean Bosco ahora ahohotera abaturage ntihagire uburyozwacyaha byerekana ko akingirwa ikibaba.
Murangira Jean Bosco n’ubu afitanye urubanza n’umuvandimwe we.Undi muntu udacana uwaka na Murangira ni Jean Marie ufite Hotel Pacis mu Ruhango ruguru ya gare we aramutoteza bikabije.Umwe mubayobora umudugudu Murangira Jean Bosco atuyemo ,nawe yanzeko twatangaza amazina ye kubera umutekano we tuganira yagize ati’Mwe nk’itangazamakuru muzatubarize kuva k’Umurenge,Akarere n’izindi nzego uwahaye Murangira Jean Bosco ububasha bwo guhohotera abaturage. Nawe yaduhamirije Murangira Jean Bosco adacana uwaka na buri wese ,kandi Murangira Jean Bosco niwe uzana ibibazo.Akarere ka Ruhango ngo kiteguye gufasha Ndahimana Floduard akabona ubutabera.
Niba mu Rwanda umuntu afatwa yanyweye inzoga agacibwa amande,agafungwa iminsi itanu,ariko Murangira Jean Bosco we n’abakozi be bakica Twagirayesu Samuel bakaba bidegembya?
Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Murenzi Louis