Bomboli bomboli mu ikipe ya Rayon sports:Namenye Patrick n’agatsiko ke bashoye Uwayezu Fidel murugamba rw’urwangano ruhinanye baramwigarika.

Perezida w’ikipe ya Rayon sports Uwayezu Fidel murugamba rw’urwangano rurimo amagambo akakaye mu ikiganiro n’itangazamakuru.Uwayezu ati”ubuterahamwe bugarutse kuko ikipe itsinzwe?hagize ushaka ku nkubita namushyira muri Morgue nkijyana kuri polisi.Ubwayi banywera lagalette mutunama dukoreshwa na Kamali.Aha rero niho hagiye kugaragarira uko Uwayezu Fidel yaguye cyangwa yashowe murugamba rw’urwangano rwakomera abarumushoyemo bakamusigamo wenyine.
Igihe ikipe ya Rayon sports itanga ibihembo ubwe yahaye igihembo Kamali .Kuba Namenye Patrick we n’agatsiko ke bavugako Restaurant Tam Tam iberamo amanama arwanya ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports byo n’ikinyoma kuko habayo Canera.Izi Camera zerekana uwahagiye wese.
Kuba bamwe mubagabiranywe ikipe ya Rayon sports na Fidel Uwayezu baramuretse bakegura bahunga Namenye Patrick byerekana ko harimo ikibazo gikomeye.Kuba Patrick Namenye yagirana ikibazo n’abafana bakamubwirako ar’umufana w’ikipe ya Kiyovu sports ntibyahinduka ko ababivuze barwanya Uwayezu Fidel.
Abafana b’ikipe ya Rayon sports bigeze kuvuga ko batemera Uwayezu Fidel,nabwo babigeretse kuri Kamayirese Jean d’Amour.Isi yose umufana iyo ikipe akunda itsinzwe muburyo budasobanutse mu marangamutima ye.Guhuza umufana no gushaka gukubita SG Patrick Namenye bihabanye no kuvugako harimo ubuterahamwe.Abafana b’ikipe ya Rayon sports bijujutiraga umutoza Muhamed wakoraga amakosa yo gutegura abakinnyi bigatuma itsindwa.Icyerekanako Perezida wa Rayon sports Uwayezu Fidel bamushoye murugamba bakarumusigamo n’uko yari yaranze gushaka umutoza ,ubu akaba yaramushatse.Ikindi n’uko umukino Rayon sports yatsinzemo Gorilla fc Muhamed yari yahagaritswe ntiyawutoje.Uru nirwo rugamba rw’urwangano Patrick Namenye yamushoyemo ,kuko mbere bari bareguriye Muhamed ikipe.

Uwayezu Fidel gusohoka mu ikipe ya Rayon hamwe na Patrick Namenye (photo archives)

 

Igihangayikishije buri mukunzi w’ikipe ya Rayon sports n’intsinzi cyane bakareba ko batwara igikombe cy’Amahoro.Kuba Uwayezu Fidel na Patrick Namenye bagura abakinnyi bahenze,kandi babagura umwaka umwe,abandi amezi atandatu byerekanako bashaka gusiga ibibazo by’uruhuri.Umwe k’uwundi mubakunzi ba Rayon sports barasaba Uwayezu Fidel guhindurira inshingano umuyovu Namenye Patrick ikibazo kigakemuka.Niba buri fan club yatangaga umusanzu, umufana natawutanga nta tegeko rimuhana cyane ko amagambo ya Fidel yaberetseko yabigijeyo.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports baganiriye n’ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, tuganira bagize bati”Twatunguwe no kumva Uwayezu Fidel avuga amagambo akakaye,ikindi kuva Rayon sports yabaho iyo itsinzwe n’ikipe isanzwe abafana barababara bakijujutira Komite.Iyi ya Fidel Uwayezu yakoze amakosa yo kwegurira Namenye Patrick ikipe ababyose bigatuma agirana ibibazo n’abakinnyi.Inkuru yacu tuyikoze dushingiye ku kiganiro n’itangazamakuru Uwayezu Fidel yakoze.Uwaba wese akunda ikipe ya Rayon sports ntiyakwirukanwa na Patrick Namenye kuko azagenda ayisige n’umukozi s’umukunzi wayo.Umufana wese ahorana amarangamutima ku ikipe ye.Uwayezu azakora iki kugirengo abafana bamugarurire icyizere?ninde uzamufasha kwiyunga nabo yasebeje mu itangazamakuru?ninde wahaye Uwayezu Fidel ikipe ya Rayon sports?umwe k’uwundi nibashakire igisubizo ikipe ya Rayon sports niya Kiyovu sports inzira zikigendwa.Umufana w’ikipe ya Kiyovu sports Aziza we yabwiye itangazamakuru ko Ndolimana Regis Alias General ngo n’umukomisiyoneri. Ubwisanzure bw’abafana bubera ku kibuga.Amakuru ava ahizewe agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com ngo Uwayezu Fidel ashobora kuba agiye kuva mu ikipe ya Rayon sports bitarenze igihe runaka.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *