Gakenke: Ruli Mining bizihije umunsi mukuru wa mutagatifu Barubara waragijwe Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bishimira ibyagezweho.
Ruli mining kampani yizihije umunsi wa Mutagatifu Barubara waragijwe Abacukuzi b’amabuye y’agaciro, usanzwe wizihizwa tariki 4 zukwa 12, uyu mwaka Ruli mining yawuhuje n’umunsi u Rwanda rwizihiza intwari z’Igihugu mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho bafata ingamba zo gusigasira ibikorwa by’intwari batera icyirenge mu cyabo.
Ibi byabaye kuwa kane tariki 1 Gashyantare 2024 ubwo akarere ka gakenke kimwe nahandi hose mu igihugu bizihizaga umunsi w’intwari kunshuro ya 30 bibuka intwari z’ igihugu n’ibikorwa byabaranze aho umuyobozi wa kampani ya Ruli mining yasabye Abacukuzi bose muri rusange kurebera ku ibikorwa by’intwari nabo bagaharanira kuba intwari bateza imbere umurimo bakora ndetse n’igihugu cyabo.
Umwe mu bayobozi ba Ruli mining Jean Bosco Nizeyimana yavuze ko umunsi wo kwizihiza umutagatifu Barubara ari igikorwa bakora buri mwaka bakaboneraho no gusuzuma ibikorwa bakora ndetse bakanabisengera bashimira imana ibyo yabagejejeho banayisaba gukomeza kubarinda mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati:” Ubundi uyumunsi twashatse kuwuhuza n’umunsi u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari kuko umutagatifu Barubara witiriwe abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro natwe tumufata nk’intwari yacu ni numwanya kandi tuboneraho kwisuzuma tukamenyana ibikorwa dukora aho byavuye naho bigeze tukareba nihe twashyira imbaraga kugira tumenye uko dukomeza kwiteza imbere n’igihugu cyacu tugiteza imbere ikindi iyo twibuka umutagatifu Barubara ni umwanya wo gusengera ibikorwa dukora tukabiragiza Imana kugira ikomeza kuturinda za ngaruka zose duhura nazo mu kazi kacu ka buri munsi.”
Umwe mu bakozi ba Ruli mining Eric Muhire Ushinzwe ibidukikije yavuze ko umunsi w’intwari ari igihe cyiza cyo kwibutsa buri wese ko yaba intwari ariko bo bakaba babifatanya no kwiragiza Imana bizihiza umutagatifu Barubara.
Ati:” Kwizihiza umunsi mukuru wa mutagatifu Barubara ni igikorwa kiba buri mwaka muri iyi kampani yacu,uyumwaka bawuhuje n’umunsi w’intwari ari ibintu twishimira kuko bituma tuzirikana agaciro ko kuba intwari natwe tukamenya uko twafatira urugero kuntwari zatubanjirije tukamenya uko natwe twazaba intwari mu kazi dukora twiteza imbere.”
Kampani ya Ruli mining ikoresha bakozi bagera 1300 bacukura ubwoko bw’amabuye ya corta,Gasegereti ndetse na Lithium ni kampani yatangiye ubucukuzi muri 2011.
Tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka u Rwanda ruzirikana intwari z’ igihugu insanganyamatsiko ikaba igira iti:“Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”, iyi nsanganyamatsiko ikaba yibutsa Abanyarwanda kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari.
Umwanditsi : Theoneste Ahimana