Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bemeza ko ubushakashatsi bukozwe neza bwakongera umusaruro.

Bamwe mu bakora mu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko habayeho ubushakashatsi bugenderwaho ku hakorerwa imirimo y’ubucukuzi hacyemurwa byinshi ndetse n’umusaruro ukiyongera kandi ukaboneka vuba.

bahamya ko zimwe mu ngaruka zokuba ntabushakashatsi bwimbitse bwakozwe bugaragaza neza aho amabuye ari ni uko angana ndetse ni uko yavayo ari ukutamenya neza ingano y’amabuye ari mu butaka no kuba ucukura abikora byo gushakisha atazi inzira nyakuri ashakiramo ayo mabuye,ibi ngo bibatera igihombo gikomeye kuko usanga bashoye amafaranga bakaza gusanga aho bacukuye siho bakagobye kunyura mbese baba basa nko kugerageza amahirwe.

 

Umuyobozi wa Kampani ETS Kalinda valence ikorera mu karere ka Kamonyi ,Darius Kayiranga yabwiye ingenzinyayo.com ko mu Rwanda ushobora gusanga ahantu hose hari amabuye y’agaciro ahubwo uburyo bwo kumenya ngo ari munsi muri metero zingahe,ingano yayo ,n’ibipimo byayo, ese amafaranga azayakurayo azavahe ni byo biba ikibazo yemeza ko kugira ubone umusaruro ari uko ushora kandi amafaranga atari macye.

Ati:” Jyewe ntangira ubucukuzi nagiye mu ikirombe cyari gisanzwe gikorerwamo ariko nyiracyo ngo yarabuze umusaruro bitewe no kuba ubushaka shatsi bukiri bucye, jyewe naremeye shoramo nkora ubushaka shatsi igihe kinini kugeza menye ahantu ifiro iri,mu myaka ibiri gusa narimaze gukuba gatatu umusaruro uwari uhari yakoreye mu myaka icumi,icyo mbivugiye n’iki ,ni uko ibi dukora bisaba kudacika intege ndetse n’amabanki agiye atwizera akaduha amafaranga nk’uko iyaha abakora indi mishinga yose umusaruro waboneka tukarushaho gutera imbere duha benshi akazi duteza n’ u Rwanda rwacu imbere.”

Jonas Hakizinshuti ni umuyobozi wa kampani COMINYA ikorera mu karere ka Muhanga ,nayo ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yabwiye ingenzinyayo.com ati:” Gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni nko kugerageza amahirwe iyo ushoye amafaranga ntuba uzi uburyo azagaruka kuko tuba tugiye gushakisha gusa tutazi ngo turahera hehe turagarukiriza hehe,habayeho uburyo burabye kandi buteye imbere bwo gukora ubushaka shatsi bwimbitse bugaragaza neza aho amabuye aherereye uko angana ndetse naho umuntu yahera ayakurayo byagabanya ibihombo abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro duhura nabyo.”

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwateje imbere ababukora

Amiel Mpendahende uzwi ku izina rya shuni ni umuyobozi wa Prime Mining Company ikorere mu karere ka Rutsiro we yabwiye ingenzinyayo.com ati:” Nk’uko nabigarutseho mu cyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyabaye mu Ukuboza 2023 ndongera mbisubiremo ducyeneyeko amabanki yajya atwizera akaduha amafaranga nk’uko bayaha abakora indi mishinga kuko uyu mwuga wacu kugira ugere kumusaruro ni uko uba washoye amafaranga menshi kandi ntaho yava,tugiranye ubufatanye nabanki twagera kuri byinshi ariko leta yarabitwijeje ko hari ikigiye gukorwa, turizera ko mu minsi iri imbere iki cyibazo kizaba cyakemutse natwe bizadufasha gukora bwabushakashatsi neza tubashe kubona umusaruro mwinshi mu buryo bworoshye kandi vuba.”

Ikigo gishinzwe Peteroli, Mine na Gaz mu Rwanda (RMB), cyatangaje ko munsi y’ubutaka bw’ u Rwanda harimo toni miliyoni 112 z’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, afite agaciro ka miliyari $154.

 

Ubushakatsi bwakozwe muri 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro, aho utugera kuri 37 twamaze gutangwamo impushya z’ubucukuzi, uduce 10 ntituratangira gukorerwamo ubwo bucukuzi mu buryo bwemewe mu gihe dutanu turi ahari ibyanya bikomeye bya pariki.

RMB ifite intego y’uko muri 2024 uru rwego ruzaba rwinjiriza igihugu miliyari $1,5. Mu mwaka ushize uru rwego rwinjirije igihugu miliyoni $772 mu gihe mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye afite agaciro ka miliyoni $609.

Iyi mibare yagarutsweho n’abayobozi ba RMB, ku wa Gatanu, tariki 22 Nzeri 2023, ubwo bagiranaga ibiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *