Akarere ka Rulindo: Bibutse abagore n’abana bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ababyeyi basabwa gusobanurira urubyiruko amateka yaranze u Rwanda.

Umuhango wo kwibuka wakozwe har’inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikorera mu karere ka Rulindo ziyobowe na Meya Judith Mukanyirigira.Umwe k’uwundi mubitabiriye uyu muhango yasabwe gushyira itafari k’umusingi wibyagezweho hubakwa ejo heza hazaza.”Twibuke twiyubaka”niyo nsanganyamatsiko yuyu mwaka u Rwanda rwibuka 30 ya ku nshuro jenoside yakorewe abatutsi.U Rwanda rwashenywe n’amaboko y’abana barwo n’ubu niyo arwubaka cyane ko ariyo yahagaritse na jenoside yakorewe abatutsi.

Rodrigue Mbera Buroha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi,

Ubuyobozi bwa karere ka Rulindo bufatanyije na Komite ya IBUKA mu karere, bateguye igikorwa cyo kwibuka abagore n’abana ku nshuro ya 30 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Shyorongi ruherereye muri uwo Murenge tariki 11Mata 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Rodrigue Mbera Buroha yashimye abantu bose bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka no kunamira abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace, by’umwihariko abaruhukiye muri urwo rwibutso rwa Shyorongi , yihanganisha ababyeyi barokocyeye i Shyorongi abizeza gukomeza kubaba hafi cyane cyane muri iyi minsi 100 yo kwibuka.

Umuhoza Ernestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya, ku bwicanyi ndengakamere bwa korewe ababyi i Shorongi

Umubyeyi witwa Umuhoza Ernestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya, avuga ku bwicanyi ndengakamere bwakorerwaga aho muri Shyorongi mu gihe cya Jenoside, agaragaza ko uko hasa uyu munsi ari ikimenyetso gikomeye cy’uburyo u Rwanda rwiyubatse

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Judith Mukanyirigira na we wifatanyije n’abaturage bo muri uwo Murenge, yasobanuye ko hafi y’urwo rwibutso hari Kiliziya, ikigo cy’agisirikare ndetse ni biro bya Komine hakaba harahungiye Abatutsi benshi kuko bari bizeye kuharokokera,nyamara atariko byagenze .

Judith uyobora Akarere ka Rulindo avuga ko muri ako gace Abagore n’abana ba batutsi bari bahatuye binshwe arwagashinyaguro ndetse ko hari nabajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo ,hakaba hari imibiri itarabonetse ngo ishyingurwe mu cyubahiro avuga ko mu cyahoze ari komine Shyorongi Jenoside yatangiye mbere kuko ari hamwe muho yageragerejwe ,
yakomeje avuga ko mu kwibuka abagore n’abana hakwiye no kuba umwanya mwiza wo kunenga ababyeyi bataye indangagaciro za kibyeyi bakihekura, na bagize uruhare ngo bagenzi babo bicwe,kuko umubyeyi yagakwiye kuvuza impundu nyamara harabavuzaga induru.
Asaba abaraho gukomeza gutanga amakuru yafasha mu kumenya aho imibiri itaraboneka iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro ,yizeza abarokotse Jenoside batuye muri uwo Murenge, ndetse na karere kose ka Rulindo ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi kuko hari inkunga zitandukanye bagenerwa zibafasha kwiteza imbere.

Abafatanya bikorwa ba karere n’umurenge wa Shyorongi bari bitabiriye iki gikorwa

Mu butumwa bwahatangiwe, bwahawe cyane cyane urubyiruko ni ukwirinda no kwamagana abagoreka amateka, bavuga ko Jenoside ari impanuka nyamara atari byo kuko yateguwe. Ababyeyi n’abandi bakuru basabwe gusobanurira abana amateka nyayo yaranze u Rwanda kugira ngo bamenye ukuri, bityo bibarinde ibinyoma bahurira na byo ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa andi makuru atari yo babwirwa n’abandi bantu.
Usibye abaguye kuri ako gasozi bahashyinguwe, hari n’indi mibiri yagiye iboneka mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Shyorongi, ndetse n’indi yagiye iboneka mu Mirenge ituranye n’uwa Shyorongi.

Urubyiruko rw’abanyeshuri narwo rwashyize indabo ku Rwibutso rwa Shyorongi

Urwibutso rwa Shyorongi ruruhukiyemo imibiri isaga 2.115 , Rukaba ruzimurirwa mu murenge wa Rusiga muri gahunda ya leta yo gukomeza kurinda ibimenyetse by’amateka n’inzibutso no gutegura inzibutso zigezwe , nk’uko byanagarutsweho muri iki gikorwa cyo kwibuka.

Abafatanya bikorwa ba karere n’umurenge wa Shyorongi bari bitabiriye iki gikorwa bavuze ko bihanganisha ababyeyi barokotse joneside kandi ko bazakomeza kubaba hafi mu ntege zabo cyane ko bamwe bamaze gusaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *