Akarere ka Nyagatare:Nibatora Dr Frank Habineza azakuraho igifungo cy’iminsi 30 ibangamiye abanyarwanda.

Ku munsi wa Gatanu wo kwiyamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Dr Frank Habineza w’Ishyaka Green Party, riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije yijeje abaturage bo mu karere ka Nyagatare ko bazakurirwaho igifungo cy’iminsi 30 bamara bafunzwe hagikusanywa ibimenyetso ndetse n’akarengane ko gufunga umuntu bya hato na hato arengana bizavaho burundu kuko azakuraho ibyo gufunga abo bita inzererezi ibi byatumye abaturage ba Nyagatare bamwizeza kuzamutora.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2023 mu Intara y’iburasirazuba mu karere ka Nyagatare aho Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ndetse n’umukandida waryo kumwanya w’Umukuru w’Igihugu Dr Frank Habineza bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Dr Frank Habineza yagejeje imigabo n’imigambi ku abaturage ba Nyagatare aho yibanze ku rwego rw’Ubutabera, yavuze ko Green Party of Rwanda yagaragaje ko harimo ibibazo bibangamiye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kandi ko hari ibiteganywa gukorwa kugira ngo bishakirwe umuti urambye.

Yagize ati:” Mubyo tuzakora kugira ibyo tubigereho harimo gushyiraho itegeko rivanaho ahantu hafungirwa abantu binyuranyije n’amategeko abakekwaho ibyaha bakajya bashyikirizwa RIB, gushyiraho gahunda yo kugaburira abagororwa indyo yuzuye no kugaburirwa amafunguro atandukanye aho kurya impungure gusa.”

Dr Frank Habineza yakomeje agira ati:” Ikandi tuzakuraho igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, abakoze ibyaha bito bazahanishwa ibihano nsimbura gifungo ndetse no kongera ubushobozi inzego z’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha mu kunoza imitegurire ya dosiye kuburyo ntamuntu uzajya ufugwa bya hato nahato nafatwa akamara iminsi itanu ibimenyetso bitaraboneka ahita afungurwa,byabindi umuntu afugwa imyaka itanu ngo ari mu minsi 30 y’agateganyo bizavaho burundu.”

Abaturage bishimiye ibitekerezo bya Dr Frank Habineza bamwizeza kuzamutora. ( Ingenzi photo )

Abaturage Nyuma yo kumva ubutumwa bwa Dr Frank Habineza n’ishyaka rye Green party babwiye Ingenzinyayo.com ko ibitekerezo bye babyishimiye cyane icyo guca akarengane kuko bikunze kugaragara cyane aho abantu bahora bajyanwa mu nzererezi,bakitwa ibisambo n’indaya kandi ntacyo bakoze ntanibimenyesto bihari aho bavuga ko bazamutora kugira ngo ibyo bizaveho.

Umwe mu baturage yagize ati:” Jyewe bafunze amazi atatu ntacyo nakoze ari uko baje gukora umukwabo bakatujyana batwita inzererezi n’ibisambo rero jyewe nzatora Dr Frank Habineza kuko yatwijeje ko ibyo bizavaho kandi ko Ishyaka green party ritabeshya.”

Dr Frank Habineza yakiranywe urugwiro n’abaturage ba Nyagatare. ( Ingenzi photo )

Mugenzi we yakomeje agira Ati:” Hano bikunze kubaho cyane ugasanga bahora bafunga abantu babaziza ubusa ntabimenyetso rero ibyo turifuzako byavaho umuntu wese akajya ahanirwa ibyo yakoze gusa.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka Green party mu karere ka Nyagatare byaranzwe n’ubwitabire bw’imbaga y’abaturage benshi bakirana urugwiro Dr Frank Habineza aho hari harimo itandukaniro ugereranyije n’ahandi babanje bagenda biyamamaza.

Kuri gahunda y’ibikorwa by’iri shyaka nta gihindutse ku wa 27 Kamena 2024 ibikorwa byo kwiyamamaza bizakomereza mu karere ka Nyanza.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *