Dr Frank Habineza yashimye bikomeye ibihumbi by’abaturage b’akarere ka Nyanza baje kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka rye.

Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, Dr. Frank Habineza, yavuze ko yishimiye cyane abaturage b’akarere ka Nyanza bitabiriye ku bwinshi baje kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka rye aho avuga ko bitanga icyizere cyo gutsinda amatora,kuko ibyagezweho mu myaka irindwi ishize bigaragarira buri wese ngo ni ubwo ishyaka ryari rikiri rito ariko bagerageje gukora ibishoboka byose rikagira ibyo rikora kandi bikagerwaho.

Dr Frank Habineza we n’Ishyaka rye Green party bizeye kuzatsinda amatora.( Ingenzi photo)

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2024 ubwo ishyaka Green Party ryari ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse no kumyanya y’abadepite mu ntara y’Amajyepfo ho mu karere ka Nyanza, aho yakiriwe n’imbaga y’abaturage benshi bari baje kwiyumvira imigabo n’imigambi yabo maze nawe abaha ikizere ko ni bamutora bazagera kuri byinshi harimo gusezera ku bucyene.

Ati:” Mbere nambere ndashima abaturage bo muri aka karere ,mwitabiriye muri benshi mwagaragaje urukundo Imana ibahe umugisha,rero icyo nabizeza ni uko nimuntora mugatora n’Ishyaka Green party tuzabageza kuri byinshi harimo no gusezera kubucyene kuko tuzashinga uruganda muri buri murenge ibyo bizatanga akazi kuri benshi ndetse bikadufasha no kubyaza umusaruro kubyo duhinga iwacu,ikindi hano muturiye umupaka ndabizi niho benshi hano mu majyepfo mwakundaga gutembera cyangwa guhahirana, politike ya Green party n’ukuzuzanya mu mibanire n’abaturanyi bacu, tubijeje ko mu dutoye imipaka itazongera gufugwa byahato nahato ibyo bizavaho burundu.”

Bamwe mu baturage babwiye Ingenzinyayo.com ko bazatora Dr Frank Habineza kuko ibitekerezo bye ari byiza nimba koko ngo uko yabivuze ariko azabikora.

Ibihumbi by’abaturage ba akarere ka Nyanza bakiranye urugwiro DR Frank Habineza. ( Ingenzi photo )

Ati:” Nimba ibyo atubwiye azabikora tuzamutora kuko ifungwa ry’umupaka w’uburundi ryaratubangamiye cyane, twabuze nuko dusura imiryango yacu na bimwe mu bicuruzwa twajyanayo byarahobye kuko isoko ryabaye rito biduteza igihombo gikomeye,rero tuzatora Dr Frank Habineza nimba ibyo yatwijeje azabikora.”

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 bizakomereza mu turere twa Gisagara na Ruhango ntagihindutse.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *