Intara y’Amajyepfo: Abaturage bo mu karere ka Gisagara bijeje Dr Frank Habineza kumutora bamusaba umuriro n’isoko rigezweho.

Abaturage bo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Musha ho mu Intara y’Amajyepfo aho Dr Frank Habineza uri kwiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu n’Ishyaka rye riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda bakomereje ibikorwa byabo basabwe n’abaturage kubaha umuriro w’amashanyarazi ndetse no kububakira isoko rya kijyambere nabo bamwizeza kuzamutora ijana ku ijana.

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara basabye Dr Frank Habineza umuriro n’isoko. ( Ingenzi Photo )

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 ubwo ishyaka Green Party ryari ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse no kumyanya y’abadepite mu ntara y’Amajyepfo.

Abaturage bitabiriye ku bwinshi baje kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka Green Party. ( Ingenzi Photo )

Dr Frank Habineza uri kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu yagejeje imigabo n’imigambi ku abaturage ba Akarere ka Gisagara aho yibanze ku rwego rw’ibikorwa remezo, yavuze ko Ishyaka Green Party of Rwanda yagiye itanga ibitekerezo igakora ubuvugizi kubikorwa remezo bigiye bitandukanye bigashyirwa mu bikorwa harimo n’umuhanda uva Huye ujya Gisagara yabijeje ko nibamutora n’umuhanda uva i save ujya i Musha uzashyirwamo kaburimbo byihuse bitazaba ibyo mu inyandiko gusa.

Dr Frank Habineza yizeye gutsinda amatora. ( Ingenzi Photo )

Ati:” Ishyaka Green Party ritarajya mu nteko iriya kaburimbo ntiyari yarubatswe aho tumariye kugera mu nteko mwahise mu bona kaburimbo twagiye dukora ubuvugizi kuri byinshi kandi bigakorwa rero turagira ngo tubabwire ko ni mutugirira icyizere mugatora Ishyaka Green Party n’umukandida waryo kumwanya w’Umukuru w’igihugu ,hano mu murenge wa Musha muzabona kaburimbo vuba ntabwo bizaba bimwe byo kuvuga ngo biri muri gahunda ariko abantu bagategereza imyaka igashira.”

Abaturage Nyuma yo kumva ubutumwa bwa Dr Frank Habineza n’ishyaka rye Green Party babwiye Ingenzinyayo.com ko ibitekerezo bye aribyiza bityo ko bamwizeza kuzamutora ariko bamusaba kubaha umuriro n’isoko kuko ibi kuba batabifite biri mu bidindiza iterambere ryabo.

Minani Jean Claude ni umwe mu bari baje kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka Green party yagize Ati:” Twumvise ibitekerezo bya Dr Frank Habineza ni byiza kuko yavuze ko azaduha amazi muri aka karere kacu tukabasha kujya duhinga twuhira bizadufasha kongera umusaruro rero turamwizeza ko tuzamutora ariko turamusaba ko yatwubakira n’isoko rinini rya kijyambere tukajya tubona aho tujyana ibicuruzwa byacu twisanzuye kuko urabona ririya rya Musha ni rito kurikoreramo biratugora.”

Mugenzi we Nzabandora Eric yagize ati:” Murakoze cyane tuzabatora ijana ku ijana ariko icyo nagiraga ngo mbasabe ni uko natwe mwazaduha amashanyarazi kuko akanshi usanga ahantu henshi ntamuriro dufite hari imidugudu bashinzemo amapoto ariko imyaka ishize ari makumyabiri ntamuriro turahabwa twarategereje turaheba twagiraga ngo mubitugiremo natwe tuzabone umuriro dutere imbere nk’abandi.”

Dr Frank Habineza yasoje abizeza ko gutora Ishyaka Green Party ari ugutora iterambere rirabye n’amajyambere ndetse ko yiteguye gushyiraho uburyo bwo gukoresha imirasire y’izuba mu rwego rwo kubona umuriro uhagije aho azubaka uruganda rutunganya ibikoresho by’imirasire kuburyo buri muturage azajya abibona bidahenze cg atagiye kubizana hanze.

Ibikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka Green party n’umukandida Dr Frank Habineza byakomereje mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango babasabakubatora kuko Ishyaka ryabo ritabeshya ibyo bavuze babikora kandi vuba.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamenaa 2024 bizakomereza mu karere ka Ngororero – Kabaya ntagihindutse.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *