Ivugabutumwa: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi bo mu nzego za Leta no mu madini guharanira iterambere ry’igihugu.
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi b’inzego za leta n’abayobora amadini gushyira imbaraga mu kurwanya ibibazo binyuranye bibangamiye imibereho y’Abanyarwanda, bakareka kuba abarebera gusa
Ibi yabivuze mu muhango wo gusengera igihugu wizihijwe ku nshuro ya 30, wabereye kuri Serena Hotel, witabirwa n’abayobozi mu nzego za leta, abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, n’abayobozi b’amadini.
Uyu muhango ngarukamwaka utegurwa na Rwanda Leaders Fellowship (RLF) ugamije kwimakaza indangagaciro z’Imana mu buyobozi, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Guhuza kumenya no gukora mu buyobozi.”
N’igihe cyo gushima Imana ku mahoro n’ibyo igihugu cyagezeho mu mwaka ushize, no gusabira iterambere ry’ibikorwa muri rusange.
Perezida Kagame yavuze ko ahabwa raporo za buri munsi n’iza buri cyumweru ku bikorwa binyuranye bigaruka ku mibereho y’abaturage, aho usanga byinshi muri byo biteye inkeke kubera imyitwarire idahwitse y’abantu, irimo ubusinzi buvamo impanuka nyinshi, amakimbirane mu ngo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kwiyandarika mu ruhame, n’ibindi.
Mu gihe dufite inshingano, abayobozi b’amadini cyangwa abigisha inyigisho zijyanye na byo bagomba kuzikoresha neza mu kurwanya ibibangamira umuryango nyarwanda uko bishoboka kose.”
Yongeyeho ko impamvu urubyiruko rushyingirwa nyuma ukumva ko urugo rwabo rwajemo amakimbirane ku munsi ukurikiraho, ahubwo bakabaye ari ukwubaka umuryango w’amahoro no gutera imbere.
“Nkurikira ibyo mbona ku mbuga nkoranyambaga. Abantu b’urubyiruko bigaragaza bambaye ubusa mu ruhame, baba bigaragariza iki abandi badafite? Nta dini ryo kwambara ubusa ribaho. Iyo si gusa ubusa ku mubiri, ahubwo ni no mu bitekerezo.”
Perezida yasabye abayobozi kwibaza ku nshingano zabo mu gihe ibintu nk’ibyo bikomeje kuba mu muryango nyarwanda.
Yavuze kandi ku kibazo cy’ubusinzi mu bagabo n’abagore mu miryango gikurura amakimbirane, ndetse no kuba hari abananirwa kuganira ngo bumvikane ku bikwiye.
“Ikibazo ni uko abayobozi b’amadini n’inzego za leta twabigendamo dute? Ese tuzarebera ibintu bitagenda uko twakagombye kubyitwaramo? Twaba dufite uruhe ruhare mu gukemura ibyo bibazo? Iyo ntacyo wakoze ngo wuzuze inshingano zawe, uba wibeshya.”
Perezida Kagame yavuze ko ukuri kugomba gukoreshwa hirya no hino mu nzego zose, haba muri za leta no mu madini, kugira ngo ibibazo byigishwe kandi ibisubizo biganirwe mu muryango mu rwego rwo kurera neza abana.
Yagaragaje ko buri wese afite uruhare rwo guhuza kumenya no gukora, kuko kurebera ibitari bikwiye bikorwa bizangiza umuryango nyarwanda.
Rwanda Learders Fellowship itegura ibiterane by’amasengesho bya buri kwezi bigamije gusengera ubuyobozi no gutekereza ku buryo bwiza bwo guteza imbere imiyoborere y’abaturage.
Aline Rangira Mwihoreze