Guverinoma y’u Rwanda ihanzwe amaso ku kibazo cy’urubyiruko ruba mu mihanda runywa ibiyobyabwenge rukabangamira umutekano w’abaturage

Imvugo nyinshi zikoreshwa na buri muyobozi wese usanga zitandukanye n’ibikorwa bikorwa bikorerwa abaturage.Inkuru yacu iri k’urubyiruko rurara mu mihanda yo mu mijyi itandukanye ,bakarara munsi y’imihanda mu mateme aho imvura igwa ntibagereho.Uburiri bwabo n’ikarito.Uru rubyiruko rugaragara kuva ku myaka 4 kugeza kuri 22.Duhere kwa Ministri w’Intebe bateganyiriza iki uru” rubyiruko rwavuye mu muryango rugahinduka ibyihebe?Tujye kuri Ministeri w’ubutegetsi bw’igihugu ho bafite inshingano z’imibereho myiza y’abaturage mu nshingano.Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu kuva k’urwego rw’Isibo, Umudugudu, Akagali ukagera ku karere,Umujyi wa Kigali n’Intara nta muyobozi n’umwe uragira icyo avuga kuri urwo rubyiruko runywa ibiyobyabwenge rugahungabanya umutekano w’abaturage.Ministeri y’Ubumwe bw’abanyarwanda yo yabaye ntibindeba,kuko inyigisho itanga zikumira amakimbirane,inabwira urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside birengagiza ko uru” rubyiruko runywa ibiyobyabwenge umwanzi wese yarukoresha cyane ko rwamaze gusara ntacyo rutinya.Ministeri y’ubumwe bw’abanyarwanda yirengagiza ko rumwe murubyiruko rwakoreshejwe rugakora jenoside yakorewe abatutsi rwanywaga ibiyobyabwenge bityo rugata indangagaciro za kirazira rukamena amaraso y’inzirakarengane.Abahungu n’abakobwa batandukanye n’imiryango yabo bahitamo kuba k’umuhanda.

Ministiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente (photo archives)

Aba bana b’u Rwanda abamaze kuba ingimbi n’abangavu baterana Inda nabo bakabyarira ku mihanda.Inzego za Leta nizitekereze umwana wavukiye mu mihanda nyina amuha ibiyobyabwenge uko zakura?Uru” rubyiruko runywa ibiyobyabwenge nta Depte cyangwa Senateri urahagarara mu nteko ishingamategeko ngo atange ishusho y’ukuntu iki kibazo cya kemuka.Imbaraga zikoreshwa bafata uru” rubyiruko rutwarwa mubigo ngororamuco zagakoreshejwe barufasha kwifasha.Mu mpera za Gashyantare 2025 ikigo cya Wawa kijyanwamwo urubyiruko rufatwa nk’urwananiranye giherutse gusezerera abari bamazeyo igihe bigishwa imyuga.Abagera 12%, basubiye iwabo kubafite ababyeyi.Abagera 6% bamaze gukura bariho barakoresha umwuga bize.Abagera 12% ntawuzi babarizwa.Abagera 60% basubiye mu mihanda basanzeyo abo bahasize .Abagera 10% bajyanywe i Wawa bikozwe n’ababyeyi babo bari batarayayurwa cyane n’ibiyobyabwenge bari iwabo mu muryango.Dore uko uru rubyiruko rwakoze ingangi amanywa n’ijoro ari naho bahungabanyiriza umutekano.Uko bawungabanya harimo gushikuza telefone,harimo gufata umunyantegenkeya bakamukangisha ibyuma bakamukora mu mufuka,abagore bo babashikuza amashakoshi.Umujyi wa Kigali wo mu rwa mukuru w’u Rwanda reka tubereke aho urwo rubyiruko rwagize ibyicaro,indaro kugeza ku ijambo bise ingangi.Umurenge wa Muhima, Kimisagara na Gasata usanga Nyabugogo bagandagaje.Abagiye bahohoterwa n’uru rubyiruko cyangwa ibi byihebe bagutangariza ko iyo bakwibye batagukomerekeje ubugize amahirwe.Amazu yo mu mashyirahamwe Nyabugogo usanga mugitondo kugeza sambili baba bakiryamiye basinziriye ntacyo bitaho kuberako basasa ikarito bakayihorosa bagasinzirizwa n’ibyo biyobyabwenge baba banyweye.Kuva Nyabugogo, Kimisagara, Nyakabanda kugera Nyamirambo Pele stadium usanga bagandagaje kugeza naho ntawunyura izo nzira bugorobye.Mu mujyi rwa Gati kugera Biryogo ho wagirengo ntarwego rwa Leta ruhagera.Umuhanda wo kwa Mutwe,hafi yo kwa Mayanka ho bashikuza amashakashi n’amatelefone ku manywa y’ihangu.Polisi yigeze gukura urwo rubyiruko munsi y’iteme rya Biryogo hafi yo kwa Nyiranuma kuko bari bibye umwe mubayobozi,ariko ubu basubiyemo baraganje.Remera Giporoso,Sonatubes,Camp Zaire,Sodoma nahandi hatandukanye haboneka umutekano muke utezwa n’urwo rubyiruko.Inzego bireba nimwe muhanzwe amaso kuricyo kibazo.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *