Perezida w’ishyaka Green DGPR yashimye uko u Rwanda rwitwaye mu kibazo ubwo amahanga yarutereranaga rukabyitwaramo neza.
Ishyaka Green Party ryashimye ingamba zafashwe n’u Rwanda mu kurinda umutekano w’igihugu mu gihe cy’ibihano rwafatirwaga n’ibihugu bigiye bitandukanye ku Isi ndetse no mugihe cy’ibitero byaturukaga muri Congo, ishyaka riharanira kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda rivuga kandi ko umutekano ari inkingi ya politiki ndetse n’iterambere ry’igihugu
Mu gihe u Rwanda rukomeje guhura n’imbogamizi zituruka mu mubano warwo n’amahanga ndetse n’umutekano mucye ku mipaka yegereye igihungu cya Congo, Ishyaka riharanira kurengera ibidukikije , Democratic Green Party of Rwanda, ryatangaje ko nubwo isi yatereranye u Rwanda, rwaranzwe n’ubushishozi n’imbaraga mu guhangana n’izo mbogamizi.
Ibi byagarutsweho mu nama ya Biro Politiki y’ishyaka yabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025 yarigamije gushyiraho abakomiseri bashya b’ishyaka, Perezida w’ishyaka DGPR, Dr. Frank Habineza, yavuze ko u Rwanda rwashoboye guhangana n’ibihe bikomeye by’umutekano n’iyangirika ry’umubano w’ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Budage n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika.
Yagize Ati: “Navuga ko mu by’ukuri u Rwanda rwashoboye guhangana n’ibibazo bikomeye cyane,amahanga hafi yayose yatereranye u Rwanda. Nubwo tuvuga u Bubiligi, ntabwo ari bwo bwonyine,hari n’abandi bagenda bafatira ibihano u Rwanda nk’Abadage, u Burayi, n’Amerika navuga ko muri rusange isi yose yatereranye u Rwanda. Ariko u Rwanda rwabyitwayemo neza kugeze kuri uyu munota ibyemezo rwafashe tubona ko ari ibyemezo byadufashije,kuba noneho tugeze kuntebe y’ibiganiro yo gucyemura umuzi w’ikibazo.”
Dr Frank yakomeje avuga ko nubwo ibiganiro hagati ya Amerika n’u Rwanda bikiri mu ntangiriro, hari icyizere cy’uko byatanga umusaruro. Ati: “Ubu u Rwanda ruri kuganira na Amerika, biciye mu ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, n’ubwo tutarabona inyandiko yibyo bemeje, ariko twabonye amahame bagenderaho, tubona ko ari ibintu byiza cyane uko u Rwanda ruri kubyitwaramo kandi turarushyigikiye inzira y’ibiganiro rurimo turizera ko bizagenda neza.”

Yavuze kandi ko mu gihe u Rwanda rwari ruhanganye n’ingaruka z’ibihano by’amahanga, rwahuye n’ikibazo cy’umutekano mucye ku mipaka y’iburengerazuba, cyane mu karere ka Rubavu, aho hakunze kuraswa ibisasu bivuye mu gace ka Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Green Party ivuga ko rwitwaye neza mu gukumira ibyo bitero.
Ati: “Turashimira inzira z’umutekano zabayeho, cyane uko ibisasu byagiye bifatirwa mu kirere bitageze ku baturage,n’ubwo hari ducye twateje ingaruka, iyo hatabaho ingamba z’umutekano hari kubaho ikibazo gikomeye. Imbunda bakoreshaga zari zifite ubushobozi bwo kurasa kure ariko ibisasu byahitaga bifatwa bitatugezeho iyo hatabaho ingamba z’umutekano abantu benshi bari kuhagwa rero turashimira cyane leta y’u Rwanda uko yabyitwayemo.”
Perezida w’ishyaka Green Party Dr Frank Habineza yanashimiye cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku ruhare rwe mu kubungabunga umutekano w’igihugu no gukomeza imiyoborere ituma Abanyarwanda batekana nubwo haba hari ibibazo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Iri shyaka rivuga ko ryiyemeje gukomeza gushyigikira politiki irengera abaturage, rikanagira uruhare mu gutanga ibitekerezo bifatika bifasha igihugu gukomeza guhangana n’ibibazo by’ubukungu, umutekano ndetse no kunoza umubano hagati y’u Rwanda n’amahanga.

Ku rundi ruhande, rivuga ko kwiyubaka imbere mu gihugu bifite akamaro kanini, cyane mu gihe ubufatanye n’amahanga bushobora guhindagurika igihe cyose kandi bitunguranye nk’uko byagenze.
Dr. Habineza yagize ati: “Yego hari ingaruka zabaye ariko nk’uko Perezida w’Igihugu cyacu yabivuze, tugomba gufunga umukanda tugakomeza ariko dukomeza urugendo rwacu rwo kwiyubaka kandi bizakunda.”
By Hadjara Nshimiyimana.