Ferwafa n’abayobora amakipe y’umupira w’amaguru ninde uteza bomboli bomboli muri ruhago nyarwanda?

Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda agenda abamo ibice byinshi bitandukanye hashingiwe cyangwa hagendewe uko ingoma zasimburanye.Umupira w’amaguru mu Rwanda ubeshyerwako ukinwa nk’ababigize umwuga kandi atariko bimeze.Ingoma zavuyeho reka tuzihorere turebe ingoma ya Munyantwali Alphonse waragijwe Ferwafa ,tunarebe uko ikora inshingano z’umupira w’amaguru.Ese iyi Ferwafa izamura umupira w’amaguru?ese yubahiriza amategeko ?iyi ngoma inengwa ko ikora nabi.Turebe umusaza Kalisa Adolphe Cammarade wahawe cyangwa waragijwe amabanga y’ikigo cya Ferwafa,niba abikora neza cyangwa nabi.Kalisa akora nabi kuko ingoma ye yabayemo urugomo rukabije akwiye kubazwa.

Perezida wa Ferwafa Munyantwali (photo archives)

Tunarebe uko abayobora amakipe nabo bitwara kugirengo ikipe bagabiwe zibashe kubona intsinzi ishobora kuziha igikombe cy’Amahoro,cyangwa icya shampiyona.
Turebe Munyantwali Alphonse uko yitwaye mu mwaka w’imikino 2024/2025.Umwaka w’imikino 2024/2025 bigaragara ko Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa atitwaye neza kuko imikino ya shampiyona kuva itangiye yabayemo amakosa menshi ntiyagira icyo abivugaho.Aho yarakenewe kuvuga naho ntavuge n’umukino wahuje ikipe ya Rayon sports niya Bugesera fc hakabamo imirwano.Ikipe ya Rayon sports yerekanye ikibazo cy’uko umusifuzi Ngaboyisonga Patrick atizewe,kandi ibyo Rayon sports yavuze mbere y’uko umukino utangira nibyo byabaye.Kugeza n’ubu ntacyo Ferwafa irabivugaho.Ikindi abafana b’ikipe ya Rayon sports bafunzwe kubera ko Ferwafa yateje imirwano,ikanakinishiriza umukino mu kibuga kirimo amabuye.Ferwafa ikwiye gukurikirana abafunzwe kuko n’iyo nyirabayazana ,kuko igihano yahaye ikipe ya Rayon sports cyarangiranye n’umukino wa15 wasoje shampiyona kuri Pele stadium Nyamirambo ikina niya Gorilla fc.Umukino wahuje Rayon sports n’ikipe ya Marines fc kuri stade Umuganda ubwo hinjizwaga intwaro gakondo.Uyu mukino wabereye ikibazo ikipe ya Rayon sports kuko abakinnyi b’abanyamahanga barikanze bawukina nabi.Izi nazo n’ingaruka z’imikorere mibi ya Ferwafa ntacyo babikozeho.Umukino wahuje APR fc n’ikipe ya Gorilla fc kuri Pele stadium Nyamirambo aho umusifuzi Jean Paul yatangiwe raporo,ko yahaye ikipe y’APR fc penalite itariyo.Aha ntacyo Ferwafa yatangaje.Irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro umukino wahuje APR fc n’ikipe ya Gasogi United,wasojwe n’induru kuko Perezida w’ikipe ya Gasogi United yatangarije itangazamakuru ko atsinzwe n’umusifuzi adatsinzwe n’ikipe y’APR fc.Ahabaye amahano yatumye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bawureka kubera kuwusenya,naho ikipe y’Amagaju fc yandikiye Ferwafa iyerekako ikipe ya Muhazi United yakinishije umukinnyi Murangamirwa Serge yarafite amakarita y’umuhondo atatu,bakarenzaho agakina umukino wa kane,mugihe amategeko y’umupira w’amaguru ku isi abihanira ikipe ikamburwa amanota iyo yatsinze.Umukino wabereye stade Huye wahuje Mukura vs yakiriyemo Rayon sports amashanyarazi akabura.Ferwafa yakozemo amakosa.Icyiciro cya Kalisa Adolphe muri Ferwafa cyo kirimo amakosa menshi.Uyu yabaye umunyamabanga w’ikipe y’APR fc ahembwa gukomereza muri Ferwafa,ariko igihe gito ahamaze akoze amakosa menshi.Abayobora amakipe.Kuyobora ikipe ikina umupira w’amaguru mu Rwanda birahenze.Umukinnyi agurwa menshi , agahembwa menshi,ikibabaje n’uko abayobora amakipe biha inzira ndende bakiruka inyuma y’ikipe y’APR fc yo ibifite ingengo y’imali ihagije.Abayobora amakipe bakwiye kureka gushora kuyashora mu manza.Kugura umutoza ushakamo indonke ubushyira ikipe mumanga.Kugura umukinnyi ugamije indonke ubushyira ikipe mu manga.Bomboli bomboli rero ubu yugarije Ferwafa n’ubwo yigira ntibindeba,kuko bigaragarira k’umusaruro mukeya uva ku makipe ajya mu mikino mpuzamahanga agahita atsindwa,kongeraho ikipe y’igihugu Amavubi nayo yabaye iciro ry’umugani mukarere.Uwagabiye Kalisa Adolphe Ferwafa we aziko amukorera ibyo yifuza,ariko arica umupira w’amaguru mu Rwanda.Niharebwe uko umupira w’amaguru mu Rwanda watangirira mu bana batoya iyo mutugali bareke kurwanira injawuro bagura abakinnyi b’abanyamahanga bahenze nabo badashoboye.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *