Ruhago nyarwanda: Shampiyona yakomeje ikipe ya Police fc yateshejwe amanota niya Mukura Vs bamanuka Huye babyina intsinzi
Rwanda Premier league tuyitegeho iki muri shampiyona y’u Rwanda 2025/2026?Rwanda Premier league izahindura iki ?ese n’uko aribwo shampiyona igitangira?reka twirebere muri rusange uko umukino wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele stadium Nyamirambo wahuje Police fc iyoboye byagateganyo,na Mukura vs . Umupira utangira ikipe ya Police fc yatanze iya Mukura Vs kwinjira mu mukino iyibonamo igitego.Umukino waje guhindura isura mugice cya kabili cyawo kubera impinduka umutoza wa Mukura Vs yakoze.Ubusatirizi bwa Mukura Vs bwaje kotsa igitutu ikipe ya Police fc kugeza bayitsinze igitego.Umukino warebwe n’abafana bakeya cyane,Polisi y’igihugu yazanye abapilisi ngo bogeze ikipe yabo,ariko abatigaya ubuke bo mu Rwabuye babarushaga urusaku bambaye umuhondo n’umukara.

Umukino wubakiye ku misifurire wagenze neza kuko nta kipe nimwe yavugako bayibye.Nta kipe nimwe yavugako umusifuzi hariho ikosa yirengagije.Bamwe mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakurikiranye umukino wahuje Mukura Vs na Police fc batazifana bashimye abasifuzi uko bitwaye.Kuki Police fc yari imaze imikino itaratakaza yatakaje?kuki muri Police fc hatabaho impinduka mu mikinire ? abakunzi ba Rayon sports na Kiyovu sports bari muri Kigali Pele stadium Nyamirambo bari bategereje kumva ko umukeba wabo APR fc atakariza i Rubavu.Ubwo umuyobozi wa Rwanda Premier league Mudaheranwa yaganiraga n’itangazamakuru yatangajeko uyu mwaka hashonora kuba impinduka haba mubihembo.bizahabwa abakinnyi,kugenzura imisifurire kuko ariyo yavuzweho kwica umupira w’amaguru mu Rwanda.Kuba rero umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude Alias Cucuri yarahanwe k’umukino wahuje APR fc na Mukura vs biraha isura nshya uko byateguwe.Ese ubundi ninde uzambya umupira w’amaguru mu Rwanda?ese ubundi uzambya umupira w’amaguru mu Rwanda yagiyehe? hashize imyaka myinshi iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda risubira inyuma.Bamwe mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bategereje kureba kugeza k’umukino wa 15 usoza igice cya mbere cya shampiyona niba bizaba bigikurikizwa nk’uko byatangiye.
Rangira Aline

