Umwami Mutara III Rudahigwa umwe mubanyarwanda bakoresheje imbunda ashyize umuheto hasi.
Imigenzo ishamikiye ku mihango gakondo nyarwanda yagiye imurwaho buhoro buhoro kugeza byose umukoloni abimize bunguri.Umuheto n’imyambi nibyo byari intwaro ikaze kuva u Rwanda rwaturwa kugeza 1952 Umwami Mutara III Rudahigwa afashe imbunda akajya gukorana umuhigo n:abazungu.Ibitero byagiye bigabwa ubuyobozi bw’u Rwanda burwagura har’indi ntwaro yakoreshwaga k’urugamba yitwaga icumu.Ingabo z’u Rwanda zibumbiraga mu mitwe ariyo ubu yakwitwa(batallon). Rudahigwa yimitswe ku ngoma ya cyami abakoloni baramaze kurujagajaga ,kugeza naho Umwami Musinga yaramaze gucirirwa ishyanga ahataba inshushyu.Ubwo abakoloni bategekaga Umwami Mutara III Rudahigwa kwiga imbunda ,haje no kwiyongeraho abatware bamwe na bamwe . Amakuru twagiye dukura ahantu hatandikanye ,ngo nibwo Ababiligi batangiye gutegura igisirikare.Amakuru y’uko Ababiligi bateguye gukora igisirikare cy’u Rwanda kandi kikazabafasha gukuraho ingoma ya cyami babikoze 1958 cyaneko bagiye kubigishiriza Camp Kamina yo muri Congo Kinshasa.Igihe ishyaka UNAR ryameneshwaga n’ibwo Ababiligi bitabaje abakomando bo muri camp Kamina batwika igihugu cyose .Aha byemejwe nuko muri Astirida ikigo cyabagamo abapolisi b’ababiligi cyaje kwegurirwa abo ba Congomani.

Aba ba komando benshi bigumiye mu Rwanda,uretse ko hariho abahunze 1994 ,kugeza n’ubu ntibaragaruka.Abanyarwanda basanga kuba Umwami Mutara III Rudahigwa yarakoresheje imbunda kimwe n’abandi batware nyuma y’itanga rye byarateje ikibazo benshi bakicwa bakameneshwa no mu Rwanda.Uruhururikane rw’ibibazo byugarije abaturage batuye u Rwanda kuva muri byo bihe kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi benshi bemeza ko byatejwe n’ubukoloni ,n’ubu bukaba bukiziritse mu banyarwanda.Ninde ufite umuti w’ibyo bibazo?ninde udafite umuti w’ibyo bibazo?uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

