Amakuru

Amani Olivier uzwi muri dosiye ya CSP Kayumba wayoboye Mageragere biravugwa ko afungiye muri Tanzania

Inkuru ikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga iravuga ku uwitwa Twizerimana Amani Olivier yafatiwe mu gihugu cya Tanzania.

Amakuru aravuga ko Amani yafatiwe mu gace kitwa Mbeya muri Tanzania ubwo yageragezaga gushaka ibyangombwa bya Tanzaniya, bakaza gusanga yashakishwaga na Interpol ndetse n’igihugu cya Hong Kong, akaba ashinjwa kwiba miliyoni 62 z’amadolari akoresheje ikoranabuhanga.

Uyu musore yagiye amenyekana mu bikorwa bitandukanye bijyanye gusa n’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga, bikaba byaragiye bimuganisha mu butabera ndetse agafungwa ariko ibye bigasa n’ibidasobanutse.

Ubwo hasakaraga inkuru ko uwari umuyobozi w’igororero rya Mageragere CSP Kayumba Innocent yibye amafaranga y’umugororwa ariko abifashijwemwo na Amani Olivier nawe wari umugororwa icyo gihe, haje kuvugwa byinshi bamwe bakavuga ko Amani Olivier afunzwe abandi bakavuga ko adafunzwe.

Ubwo hasakaraga inkuru ko Amani Olivier yafatiwe mu gihugu cya Tanzania, twashatse kumenya ukuri kwabyo tubaza Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika, Nkusi Faustin.

Ubwo yavuganaga na INGENZI Newspaper na INGENZINYAYO.COM, yagize ati “Kugeza ubu ayo makuru ntayo dufite ni ubwa mbere tuyumvise. Namwe nimugira ikindi mumenya mutubwire.”

Icyo kwibaza cyane kuri iyi nkuru ni uburyo Twizerimana Amani Olivier wavuzweho ibyaha bitandukanye yafatiwe mu gihugu cya Tanzania, mu gihe hari abavuga ko hari ibyaha agikurikiranyweho bijyanye n’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *