Amakuru

Intara y’iburasirazuba,Akarere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga abaturage bakomeje kwinubira ibikorwa bigayitse bya Maniragena Bernard .

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha umuturage uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we,aha hakabariho abatuye umurenge wa Rwimiyaga wo mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba ukuntu Maniragena Bernard yigomeka ku baturage no kuri leta ntakurikiranwe.Inkuru yacu y’ubushize twabagejejeho icyifuzo cy’abamwe mubatuye Umurenge wa Rwimiyaga batabazaga ubuyobozi bw’Intara y’iburasirazuba ku kibazo cya Maniragena Bernard umaze igihe kirekire yarigometse ku nzego zitandukanye.

Umwe mubo twaganiriye murwego rw’umutekano we amazina ye twayagize ibanga ,ariko yagize ati “Maniragena Bernard yatemye ishyamba rya leta ringana na hegitali imwe n’igice atwika amakara ,ubu n’ubwangize bwo kwangiza ibidukikije.Inzego z’ubuyobozi bw’inzego zibanze zatangiye kumubaza impamvu atangira gusakuza, kugirengo adakurikiranwa kuri cyo cyaha yakoze.Uyu muturage yakomeje ikiganiro n’itangazamakuru atangariza ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko Maniragena Bernard yatemye ishyamba rya leta agatwikamo amakara nta cya ngombwa ,ikindi ibiti byasigaye yarabifatanywe nk’uko ubona amafoto yabyo.
Iki n’igihombo kinini kuko yangije ibidukikije.

Umunyamategeko nawe waganiriye n’itangazamakuru,ariko nawe akanga ko amazina ye yajya ahagaragara ,yagize ati ”
Itegeko N°046/2024 ryo ku wa 04/06/2024 rigenga amashyamba n’ibiti
Ingingo ya 43: Gutema cyangwa kwangiza ishyamba rya Leta cyangwa ibiti
umuntu wese utemye ishyamba rya Leta cyangwa ibiti nta ruhushya afite cyangwa akabyangiza, aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ndetse n’ihazabu itari munsi ya FRW 3,000,000 ariko itarenze FRW 5,000,000.Namwe nimwibaze Maniragena Bernard watemye hegitali imwe n’igice igihombo yateye igihugu?Dukora iyi nkuru abaturage bagize bati “twe twatangajwe no kubona Maniragena Bernard abeshya ko yarenganyijwe,ikindi abeshya ko yaguze ibiti n’umuturage,kandi yarafatiwe mucyuho yangiza ishyamba rya leta,agafatanwa n’ibyo biti.

Maniragena Bernard yafatiwe mucyuho atwika amakara (pho archives)

Twakoze iyi nkuru nta rwego rw’urwego rw’ubuyobozi turabasha kuvugana nihagira ubasha kuboneka tuzabitangaza Uwo munzego z’umutekano mu karere ka Nyagatare twavuganye,ariko nawe akanga ko amazina ye twayatangaza, mu kiganiro twagiranye yagize ati”Maniragena Bernard iteka ahora ashaka guhangana,ikindi yarabeshye kuko Gitifu w’Umurenge wa Rwimiyaga nta minsi arahamara.Ikindi cyagaragaye n’uko icyaha Maniragena Bernard yagikoze akigambiriye,bityo hakaba hariho hakorwa ibiteganywa n’amategeko kugirengo itegeko ry’uwangiza ishyamba rishyirwe mubikorwa Abantu bacuruza Kanyanga cyangwa inzoga zitujuje ubuziranenge nawe barahagurukiwe,aho kureba ko bakosheje bakihutira kujya ku mbugankoranyambaga bakwiza ibihuha ko barenganye.Inkuru y’ubutaha tuzakomeza gushaka uko umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare azagira icyo atangaza ku ngamba zizafatwa kuri bamwe mubaturage bigomeka ku nzego zibanze.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *