Politiki

Politiki:Amakimbirane hagati y’igihugu cya Botswana n’ Afrika y’Epfo akomeje gufata indi ntera igashyira abaturage mukaga gakomeye.

 

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyabateguriye inkuru.

Mu gihe mugihugu cy’ Afurika y’Epfo hakomeje kuvugwa ibikorwa byo kwirukana abanyamahanga badafite ibyangombwa ndetse n’imyigaragambyo yamagana abimukira, umwuka mubi hagati Botswana n’ Afrika y’Epfo watangiye kuba wose bikaba byafashe intera yo kutumvikana ku bijyanye n’uburyo abaturage b’ibihugu byombi bafatwa mu mategeko y’abinjira n’abasohoka.

Perezida w’igihugu Botswana, Duma Gideon Boko, aherutse kugaragaza impungenge ze ku buryo abaturage be bafatwa muri Afrika y’Epfo barengeje igihe cya visa zabo. Yavuze ko hakwiye kubaho uburinganire hagati y’ibihugu byombi, kuko abaturage b’ Afrika y’Epfo barengeje igihe cyo kuguma muri Botswana bacibwa amande bagakomeza ibikorwa byabo, mu gihe bamwe mu Batswana bafatiwe muri Afrika y’Epfo bashobora guhura n’ibihano bikomeye birimo kwirukanwa cyangwa kubuzwa kongera kwinjira mu gihugu igihe kirekire.

Aya magambo ya Perezida Boko yaje mu gihe muri Afrika y’Epfo hakomeje ibikorwa by’amatsinda amwe n’amwe ashinja abanyamahanga guteza ikibazo cy’ubushomeri, ibyaha ndetse no kuremerera serivisi za Leta. Ibi byatumye habaho imyigaragambyo n’ubukangurambaga busaba ko abimukira badafite ibyangombwa basubizwa mu bihugu byabo.

Gideon Boko Perezida w’igihugu cya Botswana (photo archives)

Perezida Boko yavuze ko niba umuturage w’Afrika y’Epfo urengeje igihe cya visa muri Botswana acibwa amande, n’abaturage ba Botswana bakwiye gufatwa mu buryo busa ,n’ubwo muri Afrika y’Epfo aho guhabwa ibihano bikomeye kurushaho. Yagaragaje ko iki kibazo gikeneye ibiganiro hagati y’ibihugu byombi kugira ngo habeho amategeko ajya gusa.

Nubwo hari amakuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Botswana yaba yarafashe imyanzuro ikakaye irimo gufunga imipaka cyangwa gufatira ibihano Afrika y’Epfo. Guverinoma ya Botswana yanyomoje ayo makuru ivuga ko ari ibihuha. Abavugizi bayo bagaragaje ko nta mwanzuro nk’uwo wafashwe kandi ko ibibazo biriho bikiri mu rwego rw’ibiganiro bya dipolomasi.

Cyril Ramaphosa Perezida w’igihugu cy’Afurika y’Epfo,(photo archives)

Ku ruhande rw’Afrika y’Epfo Perezida Cyril Ramaphosa n’abayobozi be bagaragaje ko ibikorwa byibasira abanyamahanga bidahagarariye abaturage bose b’Afrika ‘Epfo Banamaganye ibikorwa by’urugomo byagiye biboneka muri iyo myigaragambyo, bavuga ko ikibazo cy’abimukira kigomba gukemurwa hakurikijwe amategeko.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko aya makimbirane ashobora kugira ingaruka ku mubano mwiza wari usanzwe hagati ya Botswana n’ Afrika y’Epfo cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, urujya n’uruza rw’abaturage ndetse n’ubufatanye mu muryango wa SADC. Ariko kandi bemeza ko ibiganiro bya dipolomasi bishobora gutuma impande zombi zibona umuti urambye kuri iki kibazo.
Umwanzuro:
Nubwo Perezida Duma Boko yagaragaje ko abaturage b’ Afrika y’Epfo bazajya bacibwa amande iyo barengeje igihe cya visa muri Botswana, nta kimenyetso kiragaragaza ko ibihugu byombi byageze ku rwego rwo gucana umubano. Ahubwo ikibazo kiri mu biganiro byo gushaka uburyo amategeko y’abinjira n’abasohoka yahuzwa kugira ngo abaturage b’ibihugu byombi bafatwe mu buryo bungana.
Hakizimana Jean Elie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *