Politiki: Igihugu cya Sénégal: PASTEF Ishyizeho Ibisabwa Kuri Perezida Faye mu igihe harimo kuvugururwa Guverinoma
Mu gihe politiki y’igihugu cya Sénégal ikomeje gukurikiranwa n’abatari bake muri Afurika no ku Isi, ishyaka riri ku butegetsi rya PASTEF/Les Patriotes ryashyize ahagaragara ibisabwa rivuga ko bigomba kubahirizwa mu rwego rwo gukomeza ubufatanye na Perezida w’igohugu cya Sénégal Bassirou Diomaye Faye mu ishyirwaho rya guverinoma nshya.
Ibi bibaye nyuma y’igihe hagaragara ibimenyetso by’ukutavuga rumwe hagati ya Perezida Faye na Ousmane Sonko, umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye muri Sénégal ndetse akaba ari na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko. Mu minsi ishize, Perezida Faye yakuye Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse asesa guverinoma yose, ibintu byafashwe nk’intangiriro y’icyiciro gishya cya politiki muri icyo gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na PASTEF, iri shyaka ryavuze ko ryiteguye gukomeza gushyigikira Perezida Faye ariko gusa mu gihe gahunda za guverinoma nshya zizakomeza kubahiriza ibyo abaturage basezeranyijwe mu matora ya 2024.
Mu byo iri shyaka risaba harimo gukomeza gahunda z’impinduka abaturage batoreye, gusobanura neza uburyo igihugu kizacunga umwenda wa leta umaze igihe uteza impaka, guhagarika ibyemezo bishobora kongera ibiciro ku baturage, gukomeza gusubiramo amasezerano afatiye runini ubukungu bw’igihugu ndetse no gukaza urugamba rwo kurwanya ruswa n’imicungire mibi y’umutungo wa leta.
PASTEF yanasabye ko ikibazo cy’ubutabera n’amavugurura mu nzego za leta gihabwa umwanya wihariye muri gahunda za guverinoma nshya. Byongeye kandi, iri shyaka ryagaragaje ko rigomba kugira uruhare rugaragara mu kugena uburyo imyanya y’abaminisitiri itangwa.
Mu magambo akomeye, PASTEF yanaburiye Perezida Faye kudakoresha ibiganiro byihariye n’abarwanashyaka ku giti cyabo mu rwego rwo gushaka abo yakorana muri guverinoma nshya. Ryavuze ko umurwanashyaka wese uzitabira ibyo biganiro atabihagarariyemo ishyaka, ahubwo azaba akurikiye inyungu ze bwite.
Iri tangazo rije rikurikira amagambo ya Sonko wavuze ko ishyaka rye ritagikigaragara mu biganiro byo gushyiraho guverinoma nshya ndetse anenga uburyo Minisitiri w’Intebe mushya yashyizweho hatabayeho ibiganiro bihagije hagati y’impande zombi.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kongera umwuka mubi hagati ya Perezida Faye na Sonko, bombi bafatanyije urugendo rwa politiki rwagejeje PASTEF k’u butegetsi nyuma y’amatora yo mu 2024. Nubwo bakomeje kugenzura inzego zikomeye z’igihugu, kutavuga rumwe ku micungire y’ubukungu, imyenda ya leta n’imikoranire n’imiryango mpuzamahanga nka IMF bikomeje gutera impungenge ku hazaza h’ubutegetsi bwa Sénégal.
Kugeza ubu, benshi muri Sénégal no hanze yayo bakomeje kwibaza niba aya makimbirane azarangira habayeho ubwumvikane bushya hagati y’aba bategetsi bombi cyangwa niba ashobora kuvamo igabanyuka ry’imbaraga za PASTEF mu butegetsi Ikinyamakuru ingenzi news paper na
Ingenzinyayo.com izakomeza gukurikirana iri terambere rya politiki muri Sénégal no kubagezaho amakuru yizewe uko agenda avugururwa.
Hakizimana Jean Elie

