Ruhago nyarwanda: Ferwafa yateye ikipe ya Rayon sports igihombo k’umukino wa derby wayihuje niy’APR fc.
Ibidindiza umupira w’amaguru mu Rwanda ni byinshi,ariko byagera ku ikipe ya Rayon sports ho ukibaza uko izatera imbere bikayoberana.Kuva umupira w’amaguru mu Rwanda utangiye kuba ubucuruzi uwurebye akishyura kugeza n’ubu,usanga aho kuzamura urwego rw’iterambere biwudindiza.Iyo uhereye 1980 ubwo Ferwafa yakirwaga nk’umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu isi FIFA, n’ishyirahamwe rya CAF ry’Afurika umufana kwinjira yishyuraga inote y’ijana ,naho mucyubahiro hakishyurwa inote ebyeri z’ijana.Kuva 1989 n’ibwo amafaranga yazamutse umufana akishyura inote ebyeri z’ijana ,mucyubahiro bazigira inote eshatu z’ijana.Ibyo bihe ikipe iyo zakinaga zagabanaga amafaranga yinjiye havuyeho imisanzu ihabwa Ferwafa n’izindi nzego zishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda.Kuva 2002 kugeza 2007 kwinjira byari amafaranga magana atanu y’u Rwanda naho mucyubahiro bikaba igihumbi hatarebwe ikipe zahuye bazamuye ibiciro.Ikipe yasuwe yirwariza ku mafaranga yinjiye ku kibuga.Byagiye bizamuka kuko kugeza ubu amafaranga makeya n’ibihumbi bitatu .

Dore uko bivugwa ku ikipe ya Rayon sports ubwo iheruka kwakiramo iy’APR fc kuri stade Amahoro.
Ni gute ikipe ya Rayon sports yinjije miliyoni 107 z’amafaranga y’u Rwanda,ariko ikabona miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Murenzi Abdallah Perezida w’ikipe ya Rayon sports yagize ati “Umukino wa shampiyona twakiriyemo ikipe y’APR fc twinjije miliyoni 107 ,ariko ikibabaje twahawe kimwe cya kabili cyayo twinjije.Murenzi yabivugiye mu nteko rusange idasanzwe ya Ferwafa.Umwe k’uwundi mubari bitabiriye inteko rusange ya Ferwafa barebanye baryumaho.Akanyenyeli na kande?kamaze iki mu mupira w’amaguru mu Rwanda?
Twababutsa ko Akanyenyeri kanyereje amafaranga ya Rayon sports bikaba byarayiteye igihombo gikabije.
Ikindi gihangayikishije ikipe ya Rayon sports ni Kampani yitwa QA icunga stade Amahoro kuko nayo itwara amafaranga menshi,washyiraho n’ibindi bisaba amafaranga Rayon sports yakinnye ugasanga isigaye mu gihombo.
Kuki derby iyo yahuje Rayon sports n’ikipe y’APR fc haraboneka igihombo nk’icyagaragaye cyatwaye kimwe cya kabili cyayinjiye?
Murenzi ati “ariko ugiye kureba 50% agiye ukumva harimo amafaranga akoreshwa ndetse n’inyungu bafata ni ikintu kituvuna mpamya neza ko n’ubukangurambaga bwose bwakorwa ku buryo imikino yose twayakirira muri Stade Amahoro”.Haribazwa impamvu
Rayon Sports yari yasabye ko umukino wabera kuri Pele stadium Nyamirambo,ariko igitutu kikaza kuwimurira i Remera . Abasesengura basanga iki gihombo Rayon sports yagize gikwiye kubazwa Ferwafa.
Rayon sports iyo iza gukinira kuri Pele stadium Nyamirambo yari kwinjiza miliyoni 67 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ferwafa izagenzure irebe uko buri kipe yagiye yinjiza amafaranga izasanga harimo ikinyuranyo.Amakipe menshi yifuzaga Rayon sports yahora ikomeye kugirengo ziyakire izafashe kuva mubibazo.Ferwafa ikosore amakosa yaranze shampiyona irangiye.
Murenzi Louis

