Ubutabera: Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rukorera i Muhanga rwaburanishije Nyabyenda Emmanuel ubushinjacyaha bumusabira. gufungwa iminsi 30
Igihe cyo mu minsi itandukanye kibamo inzira nyinshi,ariko ebyeri n’izo zugariza ubuzima bwa muntu.Aha n’iho abakera bagize bati “iminsi mibi ntawuyicuraho undi”Twinjire mucyumba kiburanisha.Inteko iburanisha ikimara gutangira inshingano basomeye Nyabyenda Emmanuel umwirondoro we nawe yemerako ariwo.
Abunganizi ba Nyabyenda Emmanuel mu mategeko bazamuye ijwi risa nkaho rishatse gutegeka Umucamanza bemeza ko urubanza rwabera mu muhezo.Ubishinjacyaha bwerekanyeko Nyabyenda Emmanuel ibyaha akurikiranyweho bitaburanishwa mu muhezo,kuko ntaho bihuriye n’uburere mbonezabupfura
– Nyabyenda uregwa ibyaha bine bigizwe no
kunyereza amabuye afite agaciro ka miliyari 4 kuko ibikorwa yakoze byateye igihugu igihombo.Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mutekano wahungabana ,kandi ko uregwa atariwe wamenya ko wahungabana kurenza bo babishinzwe. Nyabyenda Emmanuel imbere y’ Urukiko yatangiye ahakana ibyo ashinjwa ,ariko yemera ko yanyereje Toni 200,icyaje gutangaza abari mucyumba kiburànisha yaje kongera kwivuguruza.

Nyabyenda Emmanuel ahakana ibyo ashinjwa byo gutiza umurindi ubucukuzi bw’amabuye butemewe no kuyacuruza muburyo butemewe n’amategeko,kongeraho kutishyura imisoro.
Mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabiye Nyabyenda Emmanuel uregwa ibyaha bitandukanye byo gucuruza, kwiba, no gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya gukurikiranwa afunzwe kuko yatoroka akica iperereza aramutse arekuwe.
Ubushinjacyaha bwabwiye inteko iburanisha ko amabuye y’agaciro yanyerejwe na Nyabyenda Emmanuel cyangwa yibye nta ruhushya afite yari kubaka ikigo cy’amashuri, umuhanda , Ikigo Nderabuzima abaturage bakwivurizamo.
Ubushinjacyaha bwashinje Nyabyenda Emmanuel ko kuba yaracuruje amabuye y’agaciro nta ruhushya byagize igihombo k’ubukungu bw’igihugu.
Ubushinjacyaha buti” ,tuje imbere y’Urukiko dusabira Nyabyenda Emmanuel igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, kubera ibyaha bikomeye tumukurikiranyeho.
Nyabyenda Emmanuel turamurega ibyaha 4 bikurikira: Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya; Gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe nta ruhushya; Kwiba amabuye no kunyereza umusoro.
Ubushinjacyaha bwakomeje bubwira inteko iburanisha ko Nyabyenda yibye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram, Coltan na Gasegereti agera kuri toni 26 afite agaciro ka miliyari 4Frw arenga kandi akaba yarayagurishije.
Ubushinjacyaha bwakomeje bugira buti: “Izi miliyari enye uyu ushinjwa ko yazibye,iyo ataziba zari kuvamo Ikigo cy’amashuri y’abana, Ikigo Nderabuzima cyangwa zikubaka umuhanda. Mu iperereza twakoze twasanze kandi mu bubiko hari izindi toni enye ziyongera kuri izo miliyari ushinjwa.”yibye”
Ibi byaha uko ari bine,byashegeshe ubukungu bw’igihugu.Ubushinjacyaha buti “twe ntabwo tubifata nk’icyaha cyoroshye, ahubwo n’ icyaha cy’ubugome, bukavuga ko bushingiye mu gihe cy’Imyaka ibiri Kampani yari imaze ifunzwe, Nyabyenda yagombye kwishyura imisoro yanyereje ingana na 30% y’amafaranga yakuye muri ayo mabuye y’agaciro ashinjwa kwiba.Inteko iburanisha yahaye ijambo uregwa ariwe
Nyabyenda yemerera Urukiko ko Kampani yitwa Rugendabari Mining Company Ltd itigeze ihagarika ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubera ko yari ifite uruhushya rwemewe, kandi ko bacuruje amabuye y’agaciro Toni 200, kubera ko bari bafite uburenganzira n’uruhushya rwo kuyacukura no kuyacuruza.
Nyabyenda avuga kandi ko Kampani yitwa DABA SUPPLY bari bahuje imigabane yaje kwivanamo irabarega, baratsindwa nyuma bandikira Urukiko rw’Ikirenga bashaka kugaragaza akarengane kuko urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’i Nyanza ngo rwagaragayemo akarengane nk’uko abivuga.
Nyabyenda n’abunganizi be babiri bagize bati: “Dufite ubwishingizi, ibyapa, imyambaro n’ibindi byanditseho Rugendabari Mining Company Ltd, ndetse twasuwe n’Inzego zitandukanye dufite n’icyemezo cy’ishimwe twahawe.”
Ubushinjacyaha bwakomeje gushinja Nyabyenda Emmanuel ibyaha byo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Nyabyenda nawe ahawe ijambo n’abamwunganira basabye ko yakurikiranwa adafunzwe.
Nyabyenda Emmanuel ati “mfite aho mbarizwa hazwi,kandi mfite inshingano mu nzego zibanze.Sinshobora gutoroka.Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo bubwira inteko iburanisha ko abunganizi ba Nyabyenda Emmanuel nawe ubwe ko uruhushya rwo gucukura amabuye bitwaza bakomeje kuvuga rwateshejwe agaciro kuva DABA SUPPLY yavanamo imigabane yayo, kandi ko izo toni 26 n’izindi Nyabyenda yiyemereye wenyine zacuruzwaga ziriho ikimenyetso (TAG) zo mu yandi makampani, kuko kuva RMB yafunga Rugendabari Mining Company Ltd nta TAG yongeye guhabwa.Ubushinjacyaha bukomeza kwereka urukiko ko ibyo Nyabyenda Emmanuel yakoze bigize icyaha gikomeye agomba kugikurikiranwaho n’urukiko akagihanirwa ,kuko yagikoze akigambiriye.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Nyabyenda Emmanuel agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko yahamagawe inshuro 2 yanga kwitaba kugeza hakoreshejwe inyandiko imuhatira kwitaba ku gahato bita(Mandat d’amener) nibwo Nyabyenda Emmanuel yabonetse arafatwa azanwa i Muhanga.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko kuba Nyabyenda Emmanuel yaranze kwitaba convocation inshuro 2 arekuwe yatoroka ubutabera cyangwa akabangamira iperereza.Abunganizi ba Nyabyenda Emmanuel bo babwiye Inteko iburanisha ko we afite Kampani y’indi icukura amabuye kandi ko yasuwe nabo mu rwego rw’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.mu Rwanda.Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo bugira buti ” niyo Kampani y’indi ya Nyabyenda Emmanuel nayo iriho irakurikiranwa,kandi iperereza rirakorwa.Abo mukigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda nabo bakoranye na Nyabyenda Emmanuel bariho barakirikiranwa.Umwe k’uwundi bategereje isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry”agateganyo rya Nyabyenda Emmanuel.
Kimenyi Claude
Urukiko rwanzuye ko isomwa ry’iki cyemezo cy’ifunga n’ifungura rizaba taliki ya 06/10/2026 saa kenda.

