Bamwe mu banyarwanda bakomeje kwibaza irengero ry’urubanza Gacaca rwaregwagamwo Nzabakirana Eduard ko yasahuye imitungo yabari biswe ibyitso by’Inkotanyi.

Urugamba rwo kubohora igihugu rugitangira tariki 1/ukwakira 1990 leta yari ifite ubutegetsi mu Rwanda yahise yirara muri bamwe mu banyarwanda irafunga,irakubita uwabirokotse ahungira imahanga,nkuko byari bimenyerewe kuva ku ngoma ya MDR parmehutu ikigabiza u Rwanda.Abiswe ibyitso by’Inkotanyi benshi barimo abacuruzi kuko ariko kazi bakoraga,byari bizwi ko batashyirwa mu myanya y’ubutegetsi bwa politiki.Abahunze icyo gihe bari basize imitungo igizwe n’ibicuruzwa bitandukanye.Amakuru dufitiye kopi nay’uko harimo abacuruzi bahise bigabiza imitungo yabo bagenzi babo bari bamaze guhunga barayisahura.Igihe leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yatekerezaga uko haba inkiko gacaca ninabwo hatangiye ikusanyamakuru ku kirebana n’uruhare rwa buri wese muri jenoside yakorewe abatutsi kuva urugamba rwo kubohora igihugu rugitangira kugeza FPR ihagarika jenoside yakorewe abatutsi 1994.Amakuru yarakusanyijwe habamo abarezwe uruhare bagize mu bwicanyi,hiyongeraho nabagize uruhare rwo gusenya amazu,gusahura imitungo yabishwe,abahunze n’ibindi bikorwa nkibyo byibasiraga ikiremwamuntu.Mu biro by’Umurenge wa Nyarugenge niho habereye urubanza rwaregwagamwo Nzabakirana Eduard ko yasahuye bamwe mubo bari barise ibyitso by’Inkotanyi.

 

Ministri w’ubutabera niwe uhanzwe amaso muri iki kibazo (photo archives)

urukiko Gacaca rwahamagaje Nzabakirana Eduard aritaba abazwa ku birego yaregwaga byo gusahura imitungo yarigizwe n’ibicuruzwa.Nkuko bigaragara muri kopi y’urubanza Gacaca ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com bifite ntabwo Nzabakirana Eduard yigeze ahakana ko atazi isahurwa ryibyo aregwa.Aha ni naho benshi mu bazi uko byagenze muri byo bihe batangazwa n’uburyo yakingiwe ikibaba n’abanyabubasha ntagarure ibyo yasahuye.Amakuru ava ahizewe ngo hari ibindi bimenyetso bishya byagaragaye bigiye kugenderwaho Nzabakirana Eduard agasubira kuburana iyo mitungo noneho mu nkiko zibifitiye ubushobozi n’ubumenyi.Mu bihe bitandukanye Nzabakirana Eduard n’abo basangiye bimwe mu bikorwa bigayitse harimo Ntihanabayo Samuel alias Kazungu,Gatera Norbert nyuma yaho bumvikaniye mu bitangazamakuru bitandukanye byahinduye isura.Inama bakoreye muri Hotel ya Nzabakirana Eduard yarigamije guhungabanya ikinyamakuru cyose kibavugaho amakosa bakora.Umwe mubari muriyo nama tuganira yanze ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we ariko yagize ati “Muri hotel ya Nzabakirana Eduard iri mu Kiyovu cy’abakire harebana n’ivuriro ryo kwa Dr Kanimba hakozwe Inama yo kugirira nabi umunyamakuru wese utangaza ibikorwa bigayitse bakora.Ubwo twageragezaga gushaka amakuru ,umuherwe Nzabakirana Eduard yanze kugira icyo atangaza nkuko we nabagenzi be basanzwe babikora.Mugihe itsinda rigari ryavugwagamo abategetsi nkuwari Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi akaba yajyanye n’uriya Mugore yari yarimitse mu karere ka Rulindo inzira yabaye ndende.Gutangaza inkuru ntakibazo kiba Kiri hagati y’itangazamakuru nuyivugwaho,ahubwo imyumvire yo kuvugako ugera muri FPR ko ntawavuga ibibi ukora nicyo kimaze kuba imbogamizi.Perezida Kagame yatanze umurongo ngenderwaho Kandi mwiza abawurenga nibo bafite ikibazo.Uko iminsi ishira indi igataha ingo zirarushaho gusenyuka.Ibi byongera abana bazerera mu muhanda abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *