Akarere ka Nyagatare amakimbirane mungo aravuza ubuhuha bigaha icyuho Murangira kugirira nabi umugore we Umubyeyi Francoise.

Uko ibihe bigenda bishira umuco uragenda ucika n’ubwo harabakibeshya ko ugihari.Ibi tubishingira ku makimbirane avuza ubuhuha hagati mubanyarwanda.Buracya ukumva ngo irunaka umugabo yishe umugore.Ntaho bukikera utumvise aho umugore yishe umugabo bashakanye babyaranye.Inkuru yacu iri murugo rwa Murangira Petero n’umugore we Umubyeyi Francoise

Uyu muryango wa Murangira n’umugore we Umubyeyi batuye mu mudugudu wa Kabare Akagali ka Kabare umurenge wa Rwempasha ,Akarere ka Nyagatare,Intara y’iburasirazuba.Uru rugo rwugarijwe n’amakombe kugeza naho uyu Mugabo yakubise umugore hafi yo kumwica.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com nuko umuyobozi w’umudugudu wa Kabare ariwe Musonera Juvenal yihishe inyuma yizo nzangano kugeza naho akoresha inzira zose zatumye Murangira Petero afungurwa.

Umubyeyi Francoise wo mu karere ka Nyagatare yari yishwe n’umugabo we Murangira (photo ingenzi)

Nk’uko amakuru tuyahabwa n’abaturanyi ba Murangira Petero ngo amakimbirane yavuye ku isambu ya Hegitari (6) yari mu murenge wa Rwimiyaga baje kugurisha.Ubwo ngo Murangira Petero n’umugore we Umubyeyi Francoise bagurishaga isambu yabo ikagurwa na mubyara wa Murangira umuriro waratse ubura kizimya.Umugore yahise abwira umugabo ko bagomba kugura indi sambu.Gato Alexis murumuna wa Murangira waje kubagurisha isambu iri mu kagali ka Kabare ,ariko ntabahindurize ibyangombwa ngo byandikwe k’umuryango wa Murangira.Uko twakomeje dushaka icyateje amakimbirane kwa Murangira ,bamwe mubaturanyi bagize bati”Umugore wa Murangira yamusabyeko icyangombwa cyakurwa kuri Gato Alexis kikabandikwaho.Ubwo intambara yahise itangira Murangira Petero ashaka kwica umugore we aramukubita aramukomeretsa.Umwe mubayobozi n’Umudugudu wa Kabare tuganira yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati”Murangira na murumuna we Gato Alexis bashakaga kongera kugurisha iyo sambu umugore ntagire uruhare ayigiraho.Nk’uko uwo muyobozi yakomeje abidutangariza ngo Umubyeyi Francoise agitambamira ayo makosa yo kumutwarira umutungo niho yatangiye gukorerwa ihohoterwa ririmo gukubitwa no gukomeretswa bikabije nkuko bigaragazwa n’uburwayi bwa Muganga.Murangira yaje guta umugore n’abana ajya kuba mu mazu yo kwa nyina.Abatuye muri Kabare bakaba batabariza Umubyeyi Francoise kuko bene wabo na Murangira Petero bamumereye nabi .Aho kureba icyaha Murangira Petero yakoreye Umubyeyi Francoise ,ahubwo bamumereye nabi nabo bamuhoza ku nkeke.Inzego zitandukanye twabajije kuri ki kibazo zadutangarije ko zitari zikizi.Umubyeyi Francoise nagira icyo aba hazakurikiranwe umugabo we Murangira Petero, umuyobozi w’umudugudu wa Kabare.Abo mu muryango wa Murangira harimo murumuna we Gato Alexis.Abo bireba mwese nimutabare Umubyeyi Francoise amazi atararenga inkombe.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *